• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»APR FC yitegura gukina na Étoile Sportive du Sahel muri CAF Champions League yanganyije na Etincelles mu mukino wa gicuti, iritegura kandi gukina na Kiyovu SC

APR FC yitegura gukina na Étoile Sportive du Sahel muri CAF Champions League yanganyije na Etincelles mu mukino wa gicuti, iritegura kandi gukina na Kiyovu SC

Ubwanditsi 06 Oct 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu rwego rwo kwitegura umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu mukino Nyafurika ya CAF Champions League, ikipe ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino ariyo ya APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino izahura na Étoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia uzaba tariki ya 16 Ukwakira 2021.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ukwakira 2021, ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yakinnye umukino n’ikipe ya Etincelles, uyu mukino wabereye i Shyorongi aho iyi kipe isanzwe ibarizwa warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

APR FC yakinaga uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi bayo babanzamo bitewe n’uko bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina umukino w’umunsi wa gatatu ndetse n’uwa kane mu marushanwa yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi kizaba umwaka utaha 2022.

Mu bakinnyi batagaragaye muri uyu mukino bayobowe na kapiteni wayo Rutahizamu Tuyisenge Jeacques, Manishimwe Djabel, Omborenga Fitina ndetse na rutahizamu Mugunga Yves, aba kandi biyongeraho Byiringiro Lague wagize ikibazo cy’imvune yo mu gahanga ituma atagaragara mu mikino itandukanye y’ikipe ye.

Usibye uyu mukino waraye ubaye, hateganyijwe undi uzahuza ikipe ya APR FC izakira ikipe ya Kiyovu SC uzaba kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021 ukaba uzabera ku kibuga cy’i Shyorongi aho iyi kipe y’ingabo isanzwe ibarizwa.

Uyu mukino wari uteganyijwe kubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ariko bitewe n’igikorwa cyo kujyana abanyeshuri mu bigo bazigaho tariki ya 08 Ukwakira 2021 kizabera kuri iyo sitade uyu mukino wahise wimurirwa i Shyorongi.

2021-10-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RNC n’abayigize bafashwe bate muri Afurika y’Epfo

RNC n’abayigize bafashwe bate muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 09 Jun 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDURA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDURA AMAZINA

Ubwanditsi 07 Feb 2022
Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri muri Cecafa [ Amafoto ]

Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri muri Cecafa [ Amafoto ]

Ubwanditsi 06 Dec 2017
Amavubi adafite kapiteni wayo Haruna Niyonzima na Rafael York ntibari mu bakinnyi bakina na Kenya

Amavubi adafite kapiteni wayo Haruna Niyonzima na Rafael York ntibari mu bakinnyi bakina na Kenya

Ubwanditsi 15 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gatsibo: Abayobozi m’imisigiti y’abayisilamu barasabwa ubufatanye mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Gatsibo: Abayobozi m’imisigiti y’abayisilamu barasabwa ubufatanye mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 09 Aug 2016
#TdRwanda: Umunyamerika yabahize i Rusizi, Ndayisenga agumana umuhondo
IMIKINO

#TdRwanda: Umunyamerika yabahize i Rusizi, Ndayisenga agumana umuhondo

Ubwanditsi 16 Nov 2016
Kuri uyu wa kabiri tariki 01 Kamena 2021, i La Haye Mu Buholandi hateganyijwe inama ntegurarubanza rwa Kabuga Felisiyani, ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru

Kuri uyu wa kabiri tariki 01 Kamena 2021, i La Haye Mu Buholandi hateganyijwe inama ntegurarubanza rwa Kabuga Felisiyani, ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 01 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru