• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Irindi shema ry’u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw’ uko amasosiyete atwara abantu n’ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021

Irindi shema ry’u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw’ uko amasosiyete atwara abantu n’ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021

Ubwanditsi 20 Oct 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nk’uko gisanzwe kibigenza buri mwaka , SkyTrax, ikigo gitanga amanota ku masosiyete atwara abantu n’ibintu mu kirere, cyashyize ahagaragara urutonde rwerekana uko ayo masosiyete akurikirana mu gutanga sevisi nziza muri uyu mwaka wa 2021.
Rwandair, Sosiyete nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu kirere, yaje ku mwanya wa 2 muri Afurika, kubera servisi nziza n’umuhate igira mu kwagura ibikorwa byayo.
Bimwe mu byagendeweho kugirango Rwandair yegukane uwo mwanya uteye ishema, harimo kuba ifite indege zigezweho, kubahiriza gahunda z’ingendo, kwagura umubare w’ibihugu indege zayo zikoreramo, no kuba abakozi bayo bazi gufata neza abagenzi.

Ikindi SkyTrax ishimira Rwandair ni ukuba yarabaye sosiyete ya mbere mu kubahiriza ingamba zo kurwanya Covid-19, kandi iki cyorezo ntikigire ingaruka ku mikorere yayo. Mu gihe izindi sosiyete zitwara abantu n’ibintu mu kirere zongereye ibiciro, Rwandair yo yagabanyije amafaranga y’urugendo nk’uko byemezwa na SkyTrax.

Magingo aya Rwandair ifite indege 12, kandi intego ni ukuba yakubye kabiri umubare wazo, bitarenze umwaka wa 2025. Ibi nabyo byatumye Rwandair ihabwa umwanya wa 2 ku isi, mu masosiyete arushaho kunoza ibikorwa byayo haba mu bwinshi no mu bwiza.

Uku gushimwa kwa Rwandair ni ishema ku Banyarwanda bose, kikaba igisebo kuri bantu nka Himbara David n’abandi bahimbazwa no gusebya u Rwanda, bemeje ko guverinoma y’u Rwanda ipfushije ubusa umutungo w’Igihugu ubwo yatangizaga Rwandair.

Kugeza ubu Rwandair ikorera ingendo mu bihugu bisaga 20 byo muri Afrika, Uburayi na Aziya.

Qatar Airways iherutse gusinya amasezerano y’ubufatanye na Rwandair, niyo iza ku isonga ku isi mu mikorere y’indashyikirwa.

2021-10-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe ya Etincelles FC yateguye amatora yo kuzuza imyanya, abazatora basabwa kuzana inyemezabwishyu y’amafaranga atari munsi ya 10 000

Ikipe ya Etincelles FC yateguye amatora yo kuzuza imyanya, abazatora basabwa kuzana inyemezabwishyu y’amafaranga atari munsi ya 10 000

Ubwanditsi 27 Dec 2021
CIBITOKE : Abasore 2 mu ngabo za FLN  bishwe bacibwa  imitwe n’ubuyobozi bwabo.

CIBITOKE : Abasore 2 mu ngabo za FLN bishwe bacibwa imitwe n’ubuyobozi bwabo.

Ubwanditsi 28 Oct 2018
Umunyamategeko wa Gen. Kale Kayihura yavuze ku buzima bwe nyuma y’iminsi umunani avanywe iwe

Umunyamategeko wa Gen. Kale Kayihura yavuze ku buzima bwe nyuma y’iminsi umunani avanywe iwe

Ubwanditsi 21 Jun 2018
Nyuma yo gutera penaliti 22, ikipe ya Villareal yo muri Esipanye yegukanye igikombe cya UEFA Europa League itsinze Manchester United.

Nyuma yo gutera penaliti 22, ikipe ya Villareal yo muri Esipanye yegukanye igikombe cya UEFA Europa League itsinze Manchester United.

Ubwanditsi 27 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RNC ikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umugambi wo gusahura  no kumena Umurenge SACCO
ITOHOZA

RNC ikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umugambi wo gusahura no kumena Umurenge SACCO

Ubwanditsi 26 Jul 2016
Ububiligi: Uko  Apotre Paul Gitwaza yanyuze mu myanya y’intoki Abapolisi bari baje kumuta muri yombi biturutse ku kagambane ka Bishop Bienvenue?
ITOHOZA

Ububiligi: Uko Apotre Paul Gitwaza yanyuze mu myanya y’intoki Abapolisi bari baje kumuta muri yombi biturutse ku kagambane ka Bishop Bienvenue?

Ubwanditsi 10 Jun 2017
Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye
Amakuru

Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ubwanditsi 23 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru