• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Ubwanditsi 29 Oct 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Iyo usuye imbuga nkoranyambaga zitandukanye cyangwa ibinyamakuru bitandukanye usanga bikunda guhuza umubare 1510 na Perezida Museveni.

Byagiye bwa mbere mu binyamakuru mu kwezi k’Ukuboza 2018 ubwo Urukiko rwa New York muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika rwahamije Perezida Museveni icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kwakira ruswa

Urwo rubanza rwari rukuriwe n’Umucamanza Loretta A. Preska rwahamije icyaha umugabo ukomoka mu gihugu cya Hong Kong witwa Chi Ping Patrick Ho icyaha cyo guha abayobozi batandukanye bo mubihugu by’Afurika cyane cyane Uganda na Tchad ngo bahe amasoko sosiyeti yo mu Bushinwa yitwa China Energy Company Limited (CEFC China)”.

Inyandiko zirambuye z’urubanza zerekana ko Perezida Museveni yahawe amadorali 500.000 naho Minisitiri we w’Ububanyi n’amahanga, akaba na muramu we, Sam Kutesa nawe yahawe amadorali 500.000. Kutesa, ariwe soko yiyi ruswa yasabye kandi yakira aya mafaranga mu gihe yari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga

Nk’umufatanyacyaha, ifoto ya Perezida Museveni yerekanywe mu rukiko ifite numero 1510 (Exhibit 1510) naho Sam Kutesa ifoto ye ifite numero 1015.

Urukiko rwagaragaje ko ayo mafaranga bayahawe mu mpapuro zipfunyika impano akaba yarayakiriye nuko agaha amasoko Sosiyeti yo mu Bushinwa. Uburyo Museveni yakiriyemo amafanga bukoreshwa kenshi na mafiya iba idashaka kugaragaza amafaranga kuri compte ngo batamenya imvo n’imvano yayo ndetse no kubererekera imisoro.

Bamwe mu bagande bagaragaje uburyo batishimiye umuyobozi wabo uburyo ariwe ntangarugero muri ruswa bahurira ku mbuga Nkoranyambaga bakazajya bandika #Exhibit1510Museveni kugirango bahuze ibiganiro. Bahita bongeraho ingero nyinshi zitandukanye aho Museveni n’agatsiko ke barangwa na ruswa.

N’abayobozi ntibatanzwe. Intumwa ya rubanda ihagarariye Akarere ka Kyadondo East akaba n’umucuranzi Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bob Wine we yakoresheje amagambo akarishye ati “Turasaba Imana ize idukize ibi byanira (ibisiga)”. Aha yagereranyaga Museveni n’akazu ke n’ibyanira kuko iyo bije birakukumba bigatwara ibyo bihuye nabyo byose.

Yongeye agira ati “Nyakubahwa Perezida, ntabwo uri umuntu wavuga ku kurwanya ruswa, kuko niwowe shingiro ry’ikibazo kubera kurangwa na ruswa, ikimenyane no kwangiza umutungo w’igihugu”

Perezida Museveni yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1986, avuga ko azanye amahoro no kurwanya akarengane ariko ku myaka 33 amaze ku butegetsi, igihugu cye cyamunzwe na ruswa ku buryo kiza mu byambere kw’isi. Kuko nawe arangwa na ruswa, Museveni ntajya ahana abanyabyaha, ubwo uwari Minisitiri w’Intebe Amama Mbabazi yaregwaga ruswa, aho yagurishije ubutaka ikigo gishinjwe ubwiteganyirize (National Social Security Fund), Perezida Museveni yamugumishijeho ubudahangarwa bityo ntiyakurikiranwa n’ubutabera.Nabwo bwamunzwe na ruswa.

Abanyarwanda bafatwa bagafungwa, bakanakorerwa iyicwarubozo, batangaza uburyo bo n’imiryango yabo, batanga amafaranga menshi mu nkiko bizezwa ubutabera.

2021-10-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyegeranyo : URwanda rwifashe ku birenaba n’amahoro mu gihe Uganda ikomeje umurego mu gucudika na RNC

Icyegeranyo : URwanda rwifashe ku birenaba n’amahoro mu gihe Uganda ikomeje umurego mu gucudika na RNC

Ubwanditsi 11 Dec 2019
Burundi: Nkurunziza yagororeye Jean de Dieu Mutabazi uzwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Burundi: Nkurunziza yagororeye Jean de Dieu Mutabazi uzwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Ubwanditsi 04 Jan 2018
Tumenye Gideon Rukundo Rugari n’impamvu yirirwa atuka u Rwanda ngo Museveni amufashe mu mugambi we wo kuba umudepite

Tumenye Gideon Rukundo Rugari n’impamvu yirirwa atuka u Rwanda ngo Museveni amufashe mu mugambi we wo kuba umudepite

Ubwanditsi 27 Sep 2019
Icyumweru cyo Kwibuka cyasojwe

Icyumweru cyo Kwibuka cyasojwe

Ubwanditsi 15 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho
Mu Rwanda

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

Ubwanditsi 10 Apr 2017
Tumenye imikorere ya Interpol ariwo muryango uhuza Polisi z’ibihugu ku isi
Mu Rwanda

Tumenye imikorere ya Interpol ariwo muryango uhuza Polisi z’ibihugu ku isi

Ubwanditsi 13 Aug 2017
Perezida Kagame avuga ko imvururu zigaragara hirya no hino ku Isi zitakemurwa n’igihugu kimwe
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame avuga ko imvururu zigaragara hirya no hino ku Isi zitakemurwa n’igihugu kimwe

Ubwanditsi 08 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru