• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umunyarwanda TWIZERE Fideli ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze kwamburwa ubwenegihugu yari yabonye mu buriganya

Umunyarwanda TWIZERE Fideli ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze kwamburwa ubwenegihugu yari yabonye mu buriganya

Editorial 30 Oct 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Urukiko rw’i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nirwo rwafashe icyemezo cyo kwambura uyu Munyarwanda ubwenegihugu bw’Amerika , kandi agahita ava muri icyo gihugu, amaze guhamwa n’icyaha cyo gutanga amakuru atariyo ku mwirondoro we nyakuri.

Ubundi amazina ye nyayo ni Fideli TWIZERE, nyamara ubwo yasabaga ubwenegihugu bw’Amerika mu mwaka wa 2003 na 2004, yabeshye inzego z’abinjira n’abasohoka muri Amerika ko yitwa Pierre KALIMU, ndetse anahindura itariki y’amavuko n’aho yavukiye mu Rwanda.

Byaje gutahurwa rero ko yabeshye umwirondoro we, ndetse nawe yemera icyaha, maze muw’ 2018 urukiko rutegeka ko yamburwa ubwenegihugu kandi agahita asohoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ari nabyo byabaye tariki 21 Ukwakira 2021.

Urukiko rwafashe uyu mwanzuro, ruvuga ko TWIZERE Fideli yakoresheje uburiganya kugirango ayobye uburari, kuko akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Urwo rukiko nta makuru arambuye rwatanze kuri icyo cyaha cya Jenoside n’aho yagikoreye, gusa ruvuga ko muw’1994 Fideli Twizere yagiye mu bitero binyuranye, birimo n’ibyatsembye imiryango ibiri y’Abatutsi.

Umwe mu bayobora urwego rushinzwe iperereza ku byaha bihungabanya umutekano imbere muri Amerika, Steve Francis, yabwiye itangazamakuru ko batazihanganira ko abanyabyaha ndengakamere nka Fideli Twizere bahindura Amerika indiri yabo.

Aya makuru ntasobanura igihugu Twizere Fideli yaba yerekejemo akimara kuva ku butaka bw’Amerika. Abazi neza imikorere y’Inzego zishinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko, badusobanuriye ko ubusanzwe uwirukanywe muri icyo gihugu asubizwa ku mupaka yinjiriyeho iyo yaje ku nzira y’ubutaka, cyangwa agasubizwa mu gihugu avukamo. Twagerageje kubaza Ubugenzacyaha bwo mu Rwanda niba bwaba bwarakiriye Fideli Twizere ngo aburanishwe ku byaha aregwa, ariko ntibyadukundira. Turacyakurikiranira hafi aya makuru.

2021-10-30
Editorial

IZINDI NKURU

Menya ibyavuye mu Kiganiro n’Abanyamakuru: Perezida Kagame yagarutse ku mubano wa Sebarundi n’u Rwanda

Menya ibyavuye mu Kiganiro n’Abanyamakuru: Perezida Kagame yagarutse ku mubano wa Sebarundi n’u Rwanda

Administrator 27 Nov 2025
Tanzania irashinja Amerika kuba yaratumye abasirikare bayo bicirwa  Congo

Tanzania irashinja Amerika kuba yaratumye abasirikare bayo bicirwa Congo

Editorial 27 Dec 2017
Ku myaka 23 y’amavuko uwahoze ari kapiteni wa Kiyovu Sports ndetse n’Isonga FA, Bonane Janvier yasezeye gukina umupira w’amaguru

Ku myaka 23 y’amavuko uwahoze ari kapiteni wa Kiyovu Sports ndetse n’Isonga FA, Bonane Janvier yasezeye gukina umupira w’amaguru

Editorial 04 Oct 2021
Uruhuri rw’ingabo z’amahanga muri Kongo si igisubizo,ahubwo rwongereye ibibembe mu binyoro

Uruhuri rw’ingabo z’amahanga muri Kongo si igisubizo,ahubwo rwongereye ibibembe mu binyoro

Editorial 14 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwandakazi w’umunyamideli Mimi Mirage yatsinze bagenzi be bahuriye mubirori byo kwerekana Imideri mu Buhollande bamutwara mu modoaka idasanzwe
HIRYA NO HINO

Umunyarwandakazi w’umunyamideli Mimi Mirage yatsinze bagenzi be bahuriye mubirori byo kwerekana Imideri mu Buhollande bamutwara mu modoaka idasanzwe

Editorial 13 Jun 2017
Michaëlle Jean uhanganye na Mushikiwabo, yokejwe igitutu asabwa gukuramo kandidatire
HIRYA NO HINO

Michaëlle Jean uhanganye na Mushikiwabo, yokejwe igitutu asabwa gukuramo kandidatire

Editorial 10 Oct 2018
ULK yibukije abanyeshuri ko Icyongereza n’Ikoranabuhanga ari inkingi mwikorezi mu iterambere
Mu Rwanda

ULK yibukije abanyeshuri ko Icyongereza n’Ikoranabuhanga ari inkingi mwikorezi mu iterambere

Editorial 27 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru