Umurwa mukuru w’u Rwanda Kigali umaze kuba ihururiro ry’ibikorwa ndetse n’inama zitandukanye bitewe n’ibikorwaremezo bimaze kuba ubukombe, usibye inama ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bihuruza abanyamahanga, kuri ubu hagezweho kwakira ibitaramo birimo abahanzi baturutse hanze y’igihugu.
Hari hashize igihe kitari gito mu Rwanda hatabera ibitaramo bitandukanye kubera ikibazo cy’icyorezo cya Koronavirusi, ariko kuko kugeza ubu gisa n’ikirimo gucogora ibitaramo byasubukuwe, ku isonga harabanza igitaramo cy’umunya-Nigeria Adekunle Gold.
Kuri uyu wa gatanu, mu gitaramo cyateguwe na Mutzig batumiye umuhanzi Adekunle Gold uzwi nka AG Baby kuri ubu wamaze no kugera mu Rwanda aho ari buze gutaramira abakunzi b’umuziki mu gitaramo kiri bubere ku i Rebero ahazwi nka Canal Olympia.
Uyu muhanzi araba ari kumwe n’umuhanzi Kenny Sol wamenyekanye ndetse anakundwa cyane mu ndirimbo aherutse gushyira hanze yise Umurego, araba kandi aherekejwe na Gabiro Guittar nawe ufite indirimbo ikunzwe yitwa Igikwe.
Ni igitaramo kiri bwitabirwe n’abantu bipimishije Koronavirusi bakagaragaza ko ntabwandu bafite, ndetse bakingiwe iki cyorezo. Kwinjira muri iki gitaramo kiri butangire ku isaha ya saa kumi n’imwe ni amafaranga ibihumbi 30, 20 ndetse n’ibihumbi 10.
Usibye iki gitaramo kandi, kuri uyu wa gatandatu guhera ku isaha ya saa kumi zuzuye muri Kigali Arena umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie arahakorera igitaramo yise icyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu ruhando rwa Muzika.
Ni igitaramo uyu muhanzi yahurijemo abahanzi batandukanye b’abanyarwanda bayobowe na Gatsinzi Emery Rider Man, Niyo Bosco, Bul Dogg, Mike Kayihura, Christopher, Inganzo Ngari, Papa Cyangwe ndetse n’abandi.
Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi 10, 20, 30 ndetse na 150 mu myanya y’icyubahiro.
Impera z’icyumweru gitaha kandi nibwo umuhanzi Stanley Omah Didia uzwi nka Omah Lay ukomoka mu gihugu cya Nigeria nawe biteganyijwe ko afatanyije n’abandi bahanzi Nyarwanda bazakora igitaramo.
Impera z’ukwezi k’Ugushyingo kandi kuzasiga mu Rwanda umuhanzi Divine Ikubor uzwi nka Rema nawe wo muri Nigera azakorera igitaramo mu rw’Imisozi igihumbi.