Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yaraye atsinzwe na Mali ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wo guhatanira gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya 2022, mbere y’uyu mukino kapiteni w’Amavubi Haruna yashimiwe kuba amaze gukina imikino myinsi mu ikipe y’igihugu.
Mbere y’uko umukino ukinwa kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima yashimwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, aho binyuze ku muyobozi waryo Nizeyimana Olivier yahaye umwenda Haruna uriho umubare 105 usobanuye ko uyu mukinnyi amaze gukinira u Rwanda incuro 105.
Ibi byabaye kandi nyuma yaho mu ntangiriro z’iki cyumweru impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA yagaragaje ko Haruna Niyonzima amaze gukinira Amavubi imikino 104 kuva atangiye gukinira ikipe nkuru mu mwaka wa 2006.
Nyuma y’icyo kgikorwa, ikipe ya Mali yitwaye neza imbere y’Amavubi aho yatsinze ibitego bitatu kubusa, ni ibitego yatsindiwe na Moussa Djenepo ubwo hari ku munota wa 19, igitego cya kabiri cyabonetse gitsinzwe na Ibrahima Kone, ni nyuma y’umunota umwe hatsinzwe igitego cya mbere naho Khaliffa Koulibary yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 88 w’umukino.
Ku ruhande rw’u Rwanda kandi ntabwo byagenze neza kuko umukinnyi wo hagati mu Mavubi Bizimana Djihad yahawe ikarita itukura ubwo hari ku munota wa 8 gusa ndetse na myugariro Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende yagiriye ikibazo cy’imvune muri uyu mukino.
Gutsinda uyu mukino kuri Mali byatumye ikomeza kuyobora iri tsinda n’amanota 13 bituma iboneka mu makipe 10 azishakamo andi atanu azakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar 2022, dore ko mu wundi mukino wabaye ejo Uganda yanganyije na Kenya kimwe kuri kimwe.
Muri uru rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2020, ikipe y’igihugu Amavubi arasoza akina na Kenya ku wa mbere w’icyumweru gitaha umukino ukazabera mu gihugu cya Kenya.
Aha kandi amakuru akaba avuga ko ikipe y’igihugu Amavubi ahaguruka kuri uyu wa gatanu ku isaha ya saa kumi n’imwe za Kigali.
Muri iyi kipe y’igihugu yitegura gukina na Kenya yongeyemo abandi bakinnyi barimo Ishimwe Christian ukinira AS Kigali wasimbuye Imanishimwe Emmanuel wavunitse ndetse na Nsengiyumva Isaac ukinira ikipe ya Rayon Sports.