• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umuhanzi Intore Masamba yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya ENGEN

Umuhanzi Intore Masamba yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya ENGEN

Editorial 20 Nov 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda, SHOWBIZ

Sosiyete ya Vivo Energy Rwanda icuruza ibikomoka kuri Peteroli binyuze mu izina rya ENGEN, yamaze kugirana amasezerano y’ubufatanye n’umuhanzi Masamba Butera Intore, ni amasezerano hagati y’impande zombi azamara igihe cy’umwaka umwe ushobora kongerwa.

Nk’uko uyu muhanzi yabitangarije ikinyamakuru RUSHYASHYA NEWS, Masamba yavuze ko ari amasezerano azamara umwaka umwe ariko ushobora no kongerwa.

Uyu muhanzi kandi ngo afite inshingano zo kwamamaza ibikorwa byose bya Engen birimo ibisukika bikomoka muri peteroli, amavuta y’imodoka n’ibindi bikorwa bya Engen.

Usibye kwamamaza ibikorwa bya Engen ku muhanzi Masamba, ngo hari na gahunda y’uko mu gihe kiri imbere bitarenze amezi atatu, uyu muhanzi azabakorera indirimbo zamamaza ibikorwa bya ENGEN dore ko kuri ubu iyi ndirimbo itari yakorwa.

Muri ayo masezerano, harimo ko sitasiyo ya ENGEN nayo kandi izafasha uyu muhanzi mu bikorwa bye azakora harimo kumutera inkunga nko mu bitaramo ndetse no mubindi bikorwa byose by’umuhanzi ashobora kuba yategura.

Kugeza ubu kandi uko abantu bakoresha serivisi za Sosiyete ya Vivo Energy Group ifite sitasiyo ya Engen bazabasha kugira n’amahirwe yo gutombola bimwe mu bikoresha iyi sosiyete yateguye harimo gutsindira televiziyo, Moto ndetse n’imodoka nk’igihembo nyamukuru.

Iyi sosiyete ya Vivo Energy yinjiye ku isoko ry’u Rwanda guhera muri Werurwe 2019, kugeza ubu imaze kwegukana station za lisansi zirenga 240 mu gihugu hose, aha kandi imaze imyaka igera ku icumi itangiye ibikorwa byayo muri Afurika.

Intore Masamba uzwi mu ndirimbo nyinshi zitandukanye ziri mu njyana ya Gakondo zirimo Kanjogera, Ikibungenge, Ngwino urare ndetse n’izindi aherutse gushyira hanze kandi indirimbo yise Benedata.

Reba hano indirimbo nshya ya Masamba yise Berenadeta:


2021-11-20
Editorial

IZINDI NKURU

Police FC yanganyije na Vision 0-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda

Police FC yanganyije na Vision 0-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda

Editorial 30 Sep 2024
Pascal Nyamurinda wayoboraga Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye

Pascal Nyamurinda wayoboraga Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye

Editorial 11 Apr 2018
Uganda : Abafite abana bari bajyanywe mu gisirikare cya RNC  basaba ko Rugema Kayumba abiryozwa

Uganda : Abafite abana bari bajyanywe mu gisirikare cya RNC basaba ko Rugema Kayumba abiryozwa

Editorial 30 Jan 2018
FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura

FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura

Administrator 04 Dec 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gabiro : Perezida Kagame yaburiye abayobozi barangwa n’imikorere mibi kwitegura ibyemezo bikarishye
INKURU NYAMUKURU

Gabiro : Perezida Kagame yaburiye abayobozi barangwa n’imikorere mibi kwitegura ibyemezo bikarishye

Editorial 20 Feb 2020
Kiyovu SC yanganyije na APR FC yasoje ifite abakinnyi 10, Mukura idaheruka gutsinda Police FC barakina bazosa umunsi wa 12 wa shampiyona
Amakuru

Kiyovu SC yanganyije na APR FC yasoje ifite abakinnyi 10, Mukura idaheruka gutsinda Police FC barakina bazosa umunsi wa 12 wa shampiyona

Editorial 17 Jan 2022
Umwami Kigeli V Ndahindurwa yahawe udushimwe muri Amerika atakiriho
ITOHOZA

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yahawe udushimwe muri Amerika atakiriho

Editorial 27 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru