• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»APR FC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino 40 idatsindwa, Gasogi United iyoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma yo gutsinda Bugesera FC ku munsi wa 4

APR FC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino 40 idatsindwa, Gasogi United iyoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma yo gutsinda Bugesera FC ku munsi wa 4

Ubwanditsi 24 Nov 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yakomezaga ku munsi wayo wa kane, mu mikino yaraye ibaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2021, ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yaraye itsinze ikipe ya Rayon Sports ibitego 2-1 naho mu wundi mukino ikipe ya Bugesera FC yatsindiwe mu rugo na Gasogi United ibitego 2-1 ihita iyobora urutonde rwa Shampiyona.

Mu mukino w’ishiraniro wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports umukino urangira ari ibitego bibiri byatsinzwe na Manishimwe Djabel ndetse na Ruboneka Jean Bosco, ni ibitego byombi byatsinzwe mu gice cya mbere naho ku ruhande rwa Rayon Sports yatsindiwe na Andre Willy Onana.Nk’uko imibare ibigaragaza ni uko ikipe ya APR FC ndetse n’umutoza wayo Adil Mohammed Erradi buzuzaga imikino 40 adatsindwa, ibi bikaba byanatumye ubuyobozi bw’iyi kipe bwashimye abakinnyi bayo kubwo gukomeza kwitwara neza.

Binyuze ku rubuga rwa internet rwa APR FC, umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga yagize ati “Mu izina ry’ Ubuyobozi, Abakunzi n’Abafana ba APR FC ndatangira nshimira byimazeyo Abakinnyi n’ Abatoza b’ikipe yacu ku intsinzi baduhaye turishimye.”

“Ndashima n’ikipe twakiriye n’ubwo tubatsinda kenshi ni gake bemera ko batsinzwe ariko bongeye kwemera ko batsinzwe kumugaragaro ndetse bavuga ko twimwe na penarite yari gutuma dutahana ibitego birenze bibiri.”

Uyu muyobozi yasoje avuga ku gitekerezo cyo gukoresha abakinnyi b’abanyarwanda mu ikipe ya APR FC bigenda bitanga umusaruro, yagize ati “N’ubwo bisaba kwihangana ariko umusaruro ugaragaza ko kiriya cyerekezo ari inyamibwa cyane. Ubu tuvugana k’umukino wa gatatu w’iyi Shampiyona ikipe twahuye nazo zose zakinishije Abanyamahanga babo 05 babahashyi ariko ntibitubuza ku batsinda.”

Usibye uyu mukino wahuje amakipe yombi kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, i Bugesera ikipe ya Gasogi United yahatsindiye ikipe ya Bugesera FC ibitego 2-1 byatumye ihita iyobora uru rutonde rwa shampiyona aho kuri ubu ifite amanota 10 mu mikino 4 imaze gukinwa.

Iyi kipe irakurirwa na na AS Kigali ndetse na APR FC zifite amanota 9 ariko zimaze gukina imikino 3.

I Gicumbi kandi ikipe ya Kiyovu Sports yahatsindiye ikipe ya Gicumbi FC igitego kimwe ku busa bituma ikipe y’urucaca igeza amanota 7 ikaba iri ku mwanya wa 5.

Uyu munsi imikino irakomeza hakinwa umunsi wa kane mu buryo bukurikira:
AS Kigali vs Marines FC i Nyamirambo
Etoile de l’Est vs Etincelles i Ngoma
Musanze FC vs Espoir FC

2021-11-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Lionel Messi yakuyeho agahigo Cristiano Ronaldo yari amaranye iminsi

Lionel Messi yakuyeho agahigo Cristiano Ronaldo yari amaranye iminsi

Ubwanditsi 30 Oct 2019
Abayobozi babiri ba Ferwafa batawe muri yombi

Abayobozi babiri ba Ferwafa batawe muri yombi

Ubwanditsi 13 Sep 2018
Ibyo Museveni na Nyamwasa bita umuvuno, bizakomeza kubaviramo umuvumo, Ubu noneho barategura kohereza abamamazamatwara yabo imbere mu Rwanda

Ibyo Museveni na Nyamwasa bita umuvuno, bizakomeza kubaviramo umuvumo, Ubu noneho barategura kohereza abamamazamatwara yabo imbere mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Sep 2020
Mu mukino w’ikirarane, APR FC yatsinze Bugesera FC 2-0 ifata umwanya wa Gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda

Mu mukino w’ikirarane, APR FC yatsinze Bugesera FC 2-0 ifata umwanya wa Gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 27 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi J Cole yemejwe nk’umwe mu bakinnyi bazakinira ikipe ya Patriots BBC mu mikino ya BAL igiye kubera mu Rwanda.
Amakuru

Umuhanzi J Cole yemejwe nk’umwe mu bakinnyi bazakinira ikipe ya Patriots BBC mu mikino ya BAL igiye kubera mu Rwanda.

Ubwanditsi 11 May 2021
Umunyezamu Hakizimana Adolphe werekeje muri AS Kigali, yashimiye Rayon Sports yari amazemo imyaka 4
Amakuru

Umunyezamu Hakizimana Adolphe werekeje muri AS Kigali, yashimiye Rayon Sports yari amazemo imyaka 4

Ubwanditsi 02 Jan 2024
MENYA UKURI: AMATEKA N’IMITERERE YA IDAMANGE IRYAMUGWIZA YVONNE
Amakuru

MENYA UKURI: AMATEKA N’IMITERERE YA IDAMANGE IRYAMUGWIZA YVONNE

Ubwanditsi 15 Feb 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru