• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»Amakuru»APR FC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino 40 idatsindwa, Gasogi United iyoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma yo gutsinda Bugesera FC ku munsi wa 4

APR FC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino 40 idatsindwa, Gasogi United iyoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma yo gutsinda Bugesera FC ku munsi wa 4

Editorial 24 Nov 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yakomezaga ku munsi wayo wa kane, mu mikino yaraye ibaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2021, ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yaraye itsinze ikipe ya Rayon Sports ibitego 2-1 naho mu wundi mukino ikipe ya Bugesera FC yatsindiwe mu rugo na Gasogi United ibitego 2-1 ihita iyobora urutonde rwa Shampiyona.

Mu mukino w’ishiraniro wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports umukino urangira ari ibitego bibiri byatsinzwe na Manishimwe Djabel ndetse na Ruboneka Jean Bosco, ni ibitego byombi byatsinzwe mu gice cya mbere naho ku ruhande rwa Rayon Sports yatsindiwe na Andre Willy Onana.Nk’uko imibare ibigaragaza ni uko ikipe ya APR FC ndetse n’umutoza wayo Adil Mohammed Erradi buzuzaga imikino 40 adatsindwa, ibi bikaba byanatumye ubuyobozi bw’iyi kipe bwashimye abakinnyi bayo kubwo gukomeza kwitwara neza.

Binyuze ku rubuga rwa internet rwa APR FC, umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga yagize ati “Mu izina ry’ Ubuyobozi, Abakunzi n’Abafana ba APR FC ndatangira nshimira byimazeyo Abakinnyi n’ Abatoza b’ikipe yacu ku intsinzi baduhaye turishimye.”

“Ndashima n’ikipe twakiriye n’ubwo tubatsinda kenshi ni gake bemera ko batsinzwe ariko bongeye kwemera ko batsinzwe kumugaragaro ndetse bavuga ko twimwe na penarite yari gutuma dutahana ibitego birenze bibiri.”

Uyu muyobozi yasoje avuga ku gitekerezo cyo gukoresha abakinnyi b’abanyarwanda mu ikipe ya APR FC bigenda bitanga umusaruro, yagize ati “N’ubwo bisaba kwihangana ariko umusaruro ugaragaza ko kiriya cyerekezo ari inyamibwa cyane. Ubu tuvugana k’umukino wa gatatu w’iyi Shampiyona ikipe twahuye nazo zose zakinishije Abanyamahanga babo 05 babahashyi ariko ntibitubuza ku batsinda.”

Usibye uyu mukino wahuje amakipe yombi kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, i Bugesera ikipe ya Gasogi United yahatsindiye ikipe ya Bugesera FC ibitego 2-1 byatumye ihita iyobora uru rutonde rwa shampiyona aho kuri ubu ifite amanota 10 mu mikino 4 imaze gukinwa.

Iyi kipe irakurirwa na na AS Kigali ndetse na APR FC zifite amanota 9 ariko zimaze gukina imikino 3.

I Gicumbi kandi ikipe ya Kiyovu Sports yahatsindiye ikipe ya Gicumbi FC igitego kimwe ku busa bituma ikipe y’urucaca igeza amanota 7 ikaba iri ku mwanya wa 5.

Uyu munsi imikino irakomeza hakinwa umunsi wa kane mu buryo bukurikira:
AS Kigali vs Marines FC i Nyamirambo
Etoile de l’Est vs Etincelles i Ngoma
Musanze FC vs Espoir FC

2021-11-24
Editorial

IZINDI NKURU

“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

Editorial 06 Nov 2024
Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Editorial 05 May 2021
Bifashishije indirimbo, Eric Senderi afatanyije n’urubyiruko rwa ‘Kwacu Family’ bashimiye ingabo z’Inkotanyi kubwo kurokora abatutsi bakorewe Jenoside muri Mata 1994.

Bifashishije indirimbo, Eric Senderi afatanyije n’urubyiruko rwa ‘Kwacu Family’ bashimiye ingabo z’Inkotanyi kubwo kurokora abatutsi bakorewe Jenoside muri Mata 1994.

Editorial 08 Apr 2021
Kagame yanenze  uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero

Editorial 01 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Uburakari nyuma yaho ingabo (UPDF) zitwikiye amazu 100 y’abaturage
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Uburakari nyuma yaho ingabo (UPDF) zitwikiye amazu 100 y’abaturage

Editorial 09 Feb 2018
Umunsi wa 2 w’Inama ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika
Amakuru

Umunsi wa 2 w’Inama ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika

Editorial 17 Jul 2016
Abaturage bo mu karere ka Rulindo bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Editorial 01 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru