• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ntibitangaje kuba abajenosideri n’abana babo bifuza ko “IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE” isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame

Ntibitangaje kuba abajenosideri n’abana babo bifuza ko “IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE” isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame

Editorial 03 Dec 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Ntibitangaje kuba abajenosideri n’abana babo bifuza ko “IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE” isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame!
Abajenosideri n’ababakomokaho bibumbiye mu kiswe”Jambo Asbl”, bamaze iminsi bikirigita bagaseka, bakwiza ibihuha ngo Umuryango “IBUKA-Mémoire et Justice” ugiye guseswa.

Umuryango IBUKA ubwo bari mu rugendo rwa Walk to Remember mu gihugu cy’Ubufaransa

Ntibavuga ikizatuma useswa, n’abazawusesa. Ni bya bindi by’umutindi urota arya, kuko inzozi zabo zitazigera ziba impamo.

Ni mu gihe ariko, kuko kuva IBUKA-Mémoire et Justice yashingwa mu mwaka w’1994, utigeze uha amahwemo abajenosideri, ugaragariza isi yose ubugome ndengakamere bakoreye Abatutsi. Zimwe mu Nterahamwe-mpuzamugambi byaziviriyemo gufatwa zicirirwa imanza, izindi ziracyabundabunda, ariko ni ikibazo cy’igihe, nazo zizaryozwa ibyo zakoze.

Guhora bikanga uyu muryango rero, nibyo bituma bawifuriza guseswa, bagakwiza ibihuha bitagira epfo na ruguru, ariko mu by’ukuri bazi neza ko ntaho ”IBUKA-Mémoire et Justice” iteze kujya. Abajenosideri n’abana babo bo muri Jambo Asbl barabizi neza ko abayishinze n’abayinjiyemo nyuma, ari abagore n’abagabo biyemeje kutadohoka.

Abanyarwanda baba mu Bubiligi ari naho ””IBUKA-Mémoire et Justice” ifite icyicaro, batubwiye ko iby’abarotera uyu muryango guseswa ari nko kwitera ikinya ngo babone uko basinzira, kuko ibikorwa byawo bibambika ubusa mu ruhame. Byatumye ibihugu babamo bimenya ko bicumbikiye inyamaswa, ndetse abaturage babyo bakabaza abayobozi impamvu abo bagizi ba nabi bakidegembya.

Kimwe muri bikorwa by’uyu Muryango uharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahabwa agaciro, igahora yibukwa ku isi yose, n’abayigizemo uruhare bagahanwa, ni”Walk to Remember”, urugendo rwo kwibuka, rwitabirwa n’abantu batagira ingano, barimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda.

Iyo uru rugendo rwabaye usanga abajenosideri basuherewe, abenshi bakajya mu myobo nk’inyaga, bakazapfupfunukamo rurangiye.

Abajenosideri rero n’abana banyu bonse amashereka yuzuyemo ingengabitekerezo ya jenoside, nimusubize amerwe mu isaho.

Imiryango irwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ntaho iteze kujya, ahubwo hazavuka n’indi myinsi cyane, kuko kuririra abacu, kubibuka no guharanira ko mushyikizwa ubutabera Abanyarwanda bazima babigize ihame ndakuka.

Ipfunwe mubana naryo nimwe mwaryiteye, ntimwaritewe n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Nimuhame hamwe rero!

2021-12-03
Editorial

IZINDI NKURU

Mu Rwego Rwo Guhunga Ubutabera Kayumba Nyamwasa Yatahiye Umuzulukazi

Mu Rwego Rwo Guhunga Ubutabera Kayumba Nyamwasa Yatahiye Umuzulukazi

Editorial 05 Feb 2018
Niyonkuru Gloire wari muri Gisagara VC na Angiro Gideon wakiniraga  REG VC berekeje muri Police Volleyball Club

Niyonkuru Gloire wari muri Gisagara VC na Angiro Gideon wakiniraga REG VC berekeje muri Police Volleyball Club

Editorial 14 Aug 2025
Inkwakuzi zamaze kurambagiza abakinnyi bakeneye, Uko byifashe ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda

Inkwakuzi zamaze kurambagiza abakinnyi bakeneye, Uko byifashe ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda

Editorial 05 Jul 2021
Callixte Nsabimana yijejwe na Kayumba Nyamwasa kuba Minisitiri w’Ubutabera mu mezi atandatu ubwo bahuraga bwa mbere muri 2013

Callixte Nsabimana yijejwe na Kayumba Nyamwasa kuba Minisitiri w’Ubutabera mu mezi atandatu ubwo bahuraga bwa mbere muri 2013

Editorial 18 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri Uganda: Gereza ya Ntungamo Abanyarwanda bakubitishwa insinga z’amashanyarazi bita “black mamba”.
INKURU NYAMUKURU

Muri Uganda: Gereza ya Ntungamo Abanyarwanda bakubitishwa insinga z’amashanyarazi bita “black mamba”.

Editorial 12 Aug 2019
The Ben na Sheebah bari muri Afurika y’Epfo gufata amashusho y’indirimbo yabo
Mu Rwanda

The Ben na Sheebah bari muri Afurika y’Epfo gufata amashusho y’indirimbo yabo

Editorial 06 Jun 2017
Uganda: ACP Jonathan Baroza wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero
ITOHOZA

Uganda: ACP Jonathan Baroza wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero

Editorial 18 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru