• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15

France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15

Editorial 15 Dec 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu rubanza rubera i Paris mu Bufaransa, ubushinjacyaha bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana igifungo cy’imyaka 15 kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho

Kuri uyu wa gatatu tariki 15 Ukuboza 2021 nibwo urukiko rw’ i Paris mu Bufaransa rwumvise imyanzuro y’ ubushinjacyaha n’iy’ubwunganizi bwa Claude Muhayimana, Umunyarwanda ufite n’ubwenegihugu bw’Ubufaransa, akaba aregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

 

Uyu mugabo w’imyaka 60 ashinjwa kuba yarakoresheje imodoka ya Hotel Guest House yatwaraga, akajyana Interahamwe mu bitero binyuranye byaguyemo Abatutsi benshi mu mujyi wa Kibuye no mu nkegero zayo.

Ubushinjacyaha bwabwiye abacamanza ko bushingiye ku byavuzwe n’ abatangabuhamya bashinje Claude Muhayimana, ndetse n’ibimenyetso bimuhamya icyaha, bumusabira gufungwa imyaka 15. Ni mu gihe Me Philippe Meilhac umwunganira mu mategeko asaba ko”umukiliya” we agirwa umwere, ngo kuko nta bubasha yari afite bwo kwanga amabwiriza yo gutwara abicanyi.

Mu ntangiriro z’urubanza, Impuzamiryango CPCR iharanira Ubutabera n’Inyungu z’Abakotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nayo yakomeje guhirimbana kugeza Claude Muhayimana agejejwe mu butabera, yabwiye itangazamakuru ko kubera uburemere bw’ibyaha bimuhama, Claude Muhayimana yagombye guhanishwa gufungwa burundu.

Uru rubanza rwatangiye tariki 22 Ugushyingo uyu mwaka, humvwa abatangabuhamya babarirwa muri 50, barimo n’umugore wa Claude Muhayimana, Mediatrice Musengeyezu, wavuze ko yamwiboneye yica Abatutsi. Harimo kandi abakoranye ibyaha nawe, babyemeye bakanabisabira imbabazi.

Imyanzuro y’urukiko itegerejwe kuri uyu wa kane, tariki 16 Ukuboza 2021.
Uru ni urubanza rwa 3 rubunashirije mu Bufaransa abaregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu zindi 2 zabanje, abagabo babiri bahoze ari ba burugumesitiri, Tito Barahira na Octavien Ngenzi, bahanishijwe gufungwa burundu, naho Pascal Simbikangwa wari kapiteni mu ngabo zatsinzwe ahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

2021-12-15
Editorial

IZINDI NKURU

Abatuye muri Rutsiro bakanguriwe kutangiza ibidukikije

Abatuye muri Rutsiro bakanguriwe kutangiza ibidukikije

Editorial 04 May 2016
Umwihariko w’umwicanyi rurangiranwa Jean Baptiste Gatete wise ubuhiri “nta mpongano y’umwanzi” bwamaze Abatutsi muri Jenoside

Umwihariko w’umwicanyi rurangiranwa Jean Baptiste Gatete wise ubuhiri “nta mpongano y’umwanzi” bwamaze Abatutsi muri Jenoside

Editorial 12 Apr 2022
Nubwo nta kipe yo mu Rwanda izakina BAL 2024, nta mpungenge z’Abafana  – Clare Akamanzi uyobora NBA Africa

Nubwo nta kipe yo mu Rwanda izakina BAL 2024, nta mpungenge z’Abafana – Clare Akamanzi uyobora NBA Africa

Editorial 24 May 2024
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwakoze ku mitima ya benshi mu Kwibuka25

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwakoze ku mitima ya benshi mu Kwibuka25

Editorial 07 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umucamanza urekura abajenosideri  batarangije ibihano yongerewe manda
INKURU NYAMUKURU

Umucamanza urekura abajenosideri batarangije ibihano yongerewe manda

Editorial 03 Jul 2018
RNC Yahinduye umuvuno wo gukoresha Abagore bayo
ITOHOZA

RNC Yahinduye umuvuno wo gukoresha Abagore bayo

Editorial 09 Mar 2017
Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana
POLITIKI

Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana

Editorial 06 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru