• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Hagati ya Mashami Vincent na Jimmy Mulisa umwe ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana wasezerewe n’ubuyobozi bwa AS Kigali, ni nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1

Hagati ya Mashami Vincent na Jimmy Mulisa umwe ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana wasezerewe n’ubuyobozi bwa AS Kigali, ni nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1

Ubwanditsi 19 Dec 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Umunsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda wasize ikipe ya AS Kigali itozwa na Eric Nshimiyimana asezerewe n’ubuyobozi bw’iyi kipe nk’uko amakuru atugeraho abitangaza, uyu mutoza ashobora gusimburwa na Jimmy Mulisa cyangwa Mashami Vincent.

Gusezererwa kwa Eric Nshimiyimana byaturutse ku mukino ikipe ye ya AS Kigali yari yakiriyemo Rayon Sports kuri Sitade ya Kigali, ikipe ya Rayon Sports ikaba yatsindiwe na Yussef Rharb na Manasse Mutatu Mbedi naho kuri AS Kigali yo yatsindiwe na Bishira Latif.

Nubwo nta ruhande rw’ubuyobozi bwa AS Kigali bwemeje aya makuru, ikinyamakuru RUSHYASHYA cyamenye ko Eric wari umutoza mukuru yungirijwe na Mutarambirwa Djabil baraye bahawe amabaruwa abasezerera ku gutoza ikipe y’abanyamujyi.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru kandi andi makuru ahari aravuga ko ubuyobozi bwa AS Kigali bwatangiye ibiganiro na Jimmy Mulisa wahoze mu batoza ba AS Kigali ariko akaza gusezera kuri uyu mwanya kubwo kuba yari afite imirimo myinshi.

Andi makuru kandi aravuga ko umutoza Mashami Vincent usanzwe ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, biravugwa ko nawe ashobora kuba umwe mu batoza ikipe ya AS Kigali yifuza guha akazi ko gukomeza kuyobora iyi kipe y’abanyamujyi.

Eric Nshimiyimana waraye asezerewe kuri uyu mwanya assize ikipe y’abanyamujyi iri ku mwanya wa gatatu, aho mu mikino 9 ya shampiyona ayisigye amanota 16.

Muri iyo mikino Eric yatsinze imikino 4 anganya indi 4 atsindwa umukino umwe, yatsinze ibitego 16 atsindwa 9 ubu izigamye ibitego birindwi.

2021-12-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Musanze: Gen. Gatama ukuriye ingabo yijeje abashoramari umutekano usesuye nyuma y’igitero cya FDLR

Musanze: Gen. Gatama ukuriye ingabo yijeje abashoramari umutekano usesuye nyuma y’igitero cya FDLR

Ubwanditsi 10 Oct 2019
Rayon Sports yegukanye igikombe kuruta ibindi “SuperCup” itsinze APR FC ibitego 3-0

Rayon Sports yegukanye igikombe kuruta ibindi “SuperCup” itsinze APR FC ibitego 3-0

Ubwanditsi 12 Aug 2023
Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Tanzania mu nzira zo gukaza ubufatanye mu by’ubwirinzi

Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Tanzania mu nzira zo gukaza ubufatanye mu by’ubwirinzi

Ubwanditsi 19 Apr 2018
FERWAFA yemeje abanyamahanga 6 muri shampiyona y’u Rwanda ya 2023-2024

FERWAFA yemeje abanyamahanga 6 muri shampiyona y’u Rwanda ya 2023-2024

Ubwanditsi 28 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

…mba mpahira igihugu n’Abanyarwanda . Ababinenga n’ababivuga uko bidakwiye, batuma nshaka gukora ibibirenze- Perezida Kagame
POLITIKI

…mba mpahira igihugu n’Abanyarwanda . Ababinenga n’ababivuga uko bidakwiye, batuma nshaka gukora ibibirenze- Perezida Kagame

Ubwanditsi 02 Mar 2016
Burundi: Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika Nkurunziza bafatwa
Mu Rwanda

Burundi: Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika Nkurunziza bafatwa

Ubwanditsi 14 Feb 2017
Perezida Kagame ntagishaka imvugo ngo  ‘Abanyafurika ni bo bisenya ‘
Mu Rwanda

Perezida Kagame ntagishaka imvugo ngo ‘Abanyafurika ni bo bisenya ‘

Ubwanditsi 10 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru