• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Shampiyona y’u Rwanda igiye guhagarara ibyumweru bibiri bitewe n’imikino ya gicuti y’Amavubi

Shampiyona y’u Rwanda igiye guhagarara ibyumweru bibiri bitewe n’imikino ya gicuti y’Amavubi

Ubwanditsi 24 Dec 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hitegurwaga gukinwa umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu bagabo, uyu munsi ndetse n’uwa 12 ushobora kudakinwa bitewe n’imikino ya gicuti iteganyijwe ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Bitewe n’uko amakipe abiri y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yitegura gukina na Senegal ndetse n’ikipe y’igihugu ya Guinee mu rwego rwo kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika kizaba muri Mutarama 2022 muri Cameroon.

Bityo bitewe n’uko aya makipe yombi aza ari mu Rwanda ngo nibyo bitumye shampiyona igiye kuba ihagaze ngo hahamagarwe ikipe Amavubi azakina n’ayo makipe y’igihugu nkuko umunyabanga w’umusigire wa FERWAFA, Iraguha David yabitangarije ikinyamukuru IGIHE.

Yagize ati”Dushaka ko dukina imikino ya gicuti kuko ni amahirwe, twarebye ko mu kwa mbere hari iminsi ibiri cyangwa itatu ya Shampiyona izahagarara igakomeza nyuma yaho. Amatariki ahari ni ayatekerejwe, ni iya 2 n’iya 4 Mutarama naho iya 6 Mutarama haracyarebwa ko ishoboka kuko ishobora kutaba.”

Yakomeje agira ati “Tariki ya 2 Mutarama ni Guinée, ku wa 4 Mutarama ni Sénégal naho tariki ya 6 Mutarama bikunze haba undi mukino na Guinée.””

Aha kandi yavuze ko icyemezo cyo gusubika iyi shampiyona kiza kwemezwa kuri uyu wa gatanu, yagize ati “Ibyo byose turabyemeza neza uyu munsi kugira ngo turebe icyo umutoza abivugaho ubwo natwe nka FERWAFA na Minisiteri [ya Siporo] kugira ngo turebe niba biteguye kujya mu mwiherero ku wa 28 Ukuboza kuko ni byo byifuzwa. Ikipe yahamagarwa ku wa 27 Ukuboza, ku wa Mbere.”

Biteganyijwe ko amakipe ya Senegal na Guine azagera mu Rwanda mu kwitegura iki gikombe mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira dore ko igikombe cya Afurika nyirizina kizatangira tariki ya 9 Mutarama 2022.

Kugeza ubu shampiyona y’u Rwanda yari imaze gukinwa imikino 11, ikipe ya Kiyovu SC ikaba iyoboye urutonde rw’agateganyo aho ifite amanota 23 igakurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 18.

2021-12-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CHAN2018: Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

CHAN2018: Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

Ubwanditsi 20 Aug 2017
“Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk’Abanyamahanga mu gihugu cyabo”. – Thabo Mbeki.

“Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk’Abanyamahanga mu gihugu cyabo”. – Thabo Mbeki.

Ubwanditsi 16 Mar 2024
Uwahoze akuriye iperereza muri FDLR yatangaje ko gutera ingabo z’u Rwanda ari ukwiyahura

Uwahoze akuriye iperereza muri FDLR yatangaje ko gutera ingabo z’u Rwanda ari ukwiyahura

Ubwanditsi 11 Mar 2023
Abarundi basubiye mu mihanda, bamagana France, Human Rights Watch n’u Rwanda

Abarundi basubiye mu mihanda, bamagana France, Human Rights Watch n’u Rwanda

Ubwanditsi 06 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakiliya ibihumbi 380 ba British Airways bibwe amakuru arebana n’amakarita ya banki
UBUKERARUGENDO

Abakiliya ibihumbi 380 ba British Airways bibwe amakuru arebana n’amakarita ya banki

Ubwanditsi 08 Sep 2018
Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n’imfube Murwanashyaka Thégogène” Gatwa”
Amakuru

Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n’imfube Murwanashyaka Thégogène” Gatwa”

Ubwanditsi 15 Jan 2025
Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n’imiyoborere?
Amakuru

Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n’imiyoborere?

Ubwanditsi 28 Apr 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru