• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma yo gutsinda Espoir FC,  na APR FC ikanganya na As Kigali, Kiyovu SC yasubiranye umwanya wa mbere w’agateganyo

Nyuma yo gutsinda Espoir FC,  na APR FC ikanganya na As Kigali, Kiyovu SC yasubiranye umwanya wa mbere w’agateganyo

Ubwanditsi 23 Jan 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022 hakinwaga imikino y’umunsi wa 14  wa shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere mu bagabo,  ikipe ya Kiyovu SC yisubije umwanya wa mbere w’agateganyo nyuma yo gutsinda Espoir FC.

Muri uyu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo,  Kiyovu SC niyo yari yakiriye uyu mukino warangiye itsinze ibitego 2-1.

Ikipe ya Espoir FC ibarizwa mu karere ka Rusizi niyo yatangiye neza muri uyu mukino, kuko ubwo  hari ku kumunota wa 33 nibwo myugariro wayo Nkurunziza Félicien yafunguye amazamu ya Kiyovu, ni nyuma yaho umukino wari wahagaze kubera imvura yaguye ku kibuga ari nyinshi.

Amakipe yombi avuye ku ruhuka ubwo hari ku munota wa 47, nibwo  myugariro wa Kiyovu SC Ndayishimiye Thierry yaboneye ikipe ye igitego cyo kwishyura mbere yaho  Bigirimana Abed yashimangiye intsinzi ayibonera igitego cya kabiri cyabonetse ku kumunota wa 65.

Gutsinda uyu mukino kwa Kiyovu SC  byasobanuraga ko iyobora urutonde rwa shampiyona rw’agateganyo n’amanota 29, ibi yabigezeho nyuma yaho umukino wakurikiyeho  wahuje AS Kigali na APR FC warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Kurangira banganya hagati ya AS Kigali  na APR FC, byatumye ikipe y’ingabo  z’igihugu ifata umwanya wa kabiri n’amanota 28,  gusa ikaba igifite imikino 2 y’ibirarane itari yakina.

Uko indi mikino y’umunsi wa 14 itegerejwe gukinwa:
Ku cyumweru, tariki ya 23 Mutarama 2022

Mukura VS&L vs Musanze FC, Huye Stadium – 15.00
Rayon Sports FC vs Marine FC, Kigali Stadium – 12.30
Gasogi United vs Etincelles FC, Kigali Stadium – 15.00

Ku wa mbere, tariki ya 24 Mutarama 2022

Rutsiro FC vs Gicumbi FC, Umuganda Stadium – 15.00
Gorilla FC vs Etoile de l’Est FC, Kigali Stadium – 12.30
Police FC vs Bugesera FC, Kigali Stadium – 15.00

2022-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy’ibitego 8-1

As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy’ibitego 8-1

Ubwanditsi 18 Sep 2021
Jonathan Vervenne n’ikipe ye ya Quick-Step Devo Team begukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024

Jonathan Vervenne n’ikipe ye ya Quick-Step Devo Team begukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024

Ubwanditsi 18 Feb 2024
Intara y’Iburasirazuba: Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Intara y’Iburasirazuba: Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Ubwanditsi 22 Nov 2016
Perezida w’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Karate, Uwayo Théogène niwe mukandida rukumbi wemejwe ku mwanya wo kuyobora komite Olempike y’u Rwanda.

Perezida w’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Karate, Uwayo Théogène niwe mukandida rukumbi wemejwe ku mwanya wo kuyobora komite Olempike y’u Rwanda.

Ubwanditsi 01 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubuga rwa Facebook rwaciwe akayabo ka Miliyari 5 z’Amadollari
IKORANABUHANGA

Urubuga rwa Facebook rwaciwe akayabo ka Miliyari 5 z’Amadollari

Ubwanditsi 16 Jul 2019
Ese inzego z’iperereza za Uganda zaba zigendera ku byifuzo bya RNC mu guta Abanyarwanda muri yombi?
INKURU NYAMUKURU

Ese inzego z’iperereza za Uganda zaba zigendera ku byifuzo bya RNC mu guta Abanyarwanda muri yombi?

Ubwanditsi 21 Jan 2018
Ibimenyetso 10 NATO izereka Trump ko Uburusiya burimo gutegura Intambara
ITOHOZA

Ibimenyetso 10 NATO izereka Trump ko Uburusiya burimo gutegura Intambara

Ubwanditsi 19 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru