Mu itangazo Leta ya Uganda yahise ishyira ahagaragara amasaha make u Rwanda rutangarije ko umupaka wa Gatuna uzafungurwa tariki ya 31 Mutarama 2022, abategetsi ba Uganda baravuga ko biyemeje kuvana mu nzira ibintu byose byakuruye urwikekwe no kurebana ay’ingwe, kugeza igihe umubano w’ibihugu byombi uzaba wongeye kuba ntamakemwa.
Ibi byanashimangiwe na Amb. Adonia Ayebare,uhagarariye Uganda mu Muryango w’Abibumye, ubwo yabwiraga televiziyo NTV, ko igihugu cye cyavanye isomo rikomeye mu bibazo cyagiranye n’u Rwanda, bityo ngo bakaba biteguye gukora ibisabwa byose ngo umwuka wa gicuti na kivandimwe ugaruke hagati y’ibi bihugu bisangiye byinshi.
Hari ibimenyetso bigaragaza ko ibyo Uganda ivuga byaba atari amareshyamugeni. Dore nk’ubu hari Abanyarwanda 58 bari bafungiye ahantu hatazwi bahise barekurwa, iyi ngo akaba ari intangiriro nziza yo gufungura n’abandi amagana bari bararenganyijwe na Gen abel Kandiho uherutse kuvanwa ku buyobozi bw’urwego rw’ubutasi mu gisirikari cya Uganda, CMI.
Amb. Ayebare yavuze ko Gen Muhoozi Kainerugaba uherutse kuza mu Rwanda kubonana na Perezida Paul Kagame, ari umusemburo w’impinduka nziza (game changer), ngo kuko yumva neza imiterere y’ikibazo, kandi akaba afite ubushake bukomeye bwo kugikemura.
Uretse guhohotera Abanyarwanda batuye cyangwa bagenda muri Uganda, Leta y’u Rwanda inavuga ko hari ibindi bibazo Uganda igomba kubonera umuti, birimo guhagarika ubufasha yahaga abagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Abakurikiranira hafi iby’umubano wa Uganda n’u Rwanda bategereje kureba niba koko abategetsi ba Uganda bagiye gucutsa RNC ya Kayumba Nyamwasa, n’indi mitwe y’iterabwoba nka FDLR n’iyindi.
Amakuru ava mu bigarasha aravuga ko ba David Himbara, Kayumba Rugema, Charles Kambanda, Sula Wakabiligi Nuwamanya, Prossy Bonabana n’abandi CMI ihembera guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo, bahiye ubwoba ko bagiye kuvanwa amata mu kanwa.
Nyamara wabona uwahekwaga agiye kwigenza nako gucumbagira!