• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika incuro ebyiri, ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe

Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika incuro ebyiri, ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe

Editorial 07 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika incuro ebyiri, ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe cya 2021 itsinze Misiri ku mukino wa nyuma

 

Mu gihe cy’iminsi 20 mu gihugu cya Cameroon haberaga imikino y’igikombe cya Afurika cyabaga ku ncuro ya 33, ni imikino yaraye isojwe ku mu goroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 7 Gashyantare 2022 irangira igikombe cyerekeje mu gihugu cya Senegal.

Ni igikombe ikipe y’igihugu ya Senegal itwaye nyuma yaho ku mukino wa nyuma yahuraga n’ikipe ya Misiri, uyu mukino ukaba warangiye mu minota 120 ari ubusa ku busa, gusa mu ntangiriro z’uyu mukino rutahizamu wa Senegal Sadio Mane yahushije Penaliti.

Nyuma y’iyo minota byasabye ko amakipe yombi atera penaliti, izi zaje guhira ikipe y’igihugu ya Senegal itozwa na Aliou Cisse, iyi yinjije penaliti enye hanyuma Misiri yo itsinda ebyiri bityo igikombe cyerekeza muri Senegal gutyo.

Byasabye kandi gutegereza imyaka umunani ku mutoza Aliou Cisse kugirango atware iki gikombe cya Afurika kibaye icyambere mu mateka y’iki gihugu, ni nyuma yaho ikipe ya Senegal yari imaze kugera ku mukino wa nyuma incuro ebyiri ihatsindwa ubwo hari mu mwaka wa 2002 ndetse na 2019.

Usibye kuba Senegal yegukanye igikombe, rutahizamu wayo Sadio Mane yabaye umukinnyi w’irushanwa ry’iki gikombe cya Afurika, umunyezamu Edouard Mendy we aba umunyezamu witwaye neza cyo kimwe n’umutoza wabo Cisse yatowe nk’umutoza wiri rushanwa.

Ku rundi ruhande rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Cameroon Vincent Aboubakar yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iki gikombe, uyu yatsinze ibitego 8.

Igikombe cya Afurika 2021 cyakinwe muri 2022 kubera COVID-19 yibasiye isi, muri iyi rushanwa kandi hakinwe imikino 52 habonekamo ibitego 100 bivuzeko habonekaga igitego 1.2 kuri buri mukino.

Nyuma yo gusoza kw’iki gikombe ubu kuri uyu mugabane wa Afurika mu minsi iri imbere hazatangira guhatanira kuzakina imikino ya nyuma y’iki gikombe kizaba umwaka utaha kikabera mu gihugu cya Cote d’Ivoire.

2022-02-07
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma y’imyaka itatu atoza ikipe ya Manchester United, kuri iki cyumweru umutoza Ole Gunnar Solskjær yatandukanye nayo

Nyuma y’imyaka itatu atoza ikipe ya Manchester United, kuri iki cyumweru umutoza Ole Gunnar Solskjær yatandukanye nayo

Editorial 21 Nov 2021
Polisi y’u Rwada yakomereje ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije mu karere ka Kamonyi

Polisi y’u Rwada yakomereje ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije mu karere ka Kamonyi

Editorial 08 Jan 2016
Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Editorial 29 Sep 2016
Police Handball Club ikomeje kurangwa n’instinzi muri Shampiyona

Police Handball Club ikomeje kurangwa n’instinzi muri Shampiyona

Editorial 02 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko kubwumvikane bw’impande zombi yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mbarushimana Abdou
Amakuru

Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko kubwumvikane bw’impande zombi yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mbarushimana Abdou

Editorial 18 Jan 2022
Perezida Museveni yakomoje ku ifungwa rya Gen Kale Kayihura
INKURU NYAMUKURU

Perezida Museveni yakomoje ku ifungwa rya Gen Kale Kayihura

Editorial 28 Jun 2018
Mwenedata Gilbert yashize impumpu nyuma  yirekurwa rya Dianne Rwigara na nyina
POLITIKI

Mwenedata Gilbert yashize impumpu nyuma yirekurwa rya Dianne Rwigara na nyina

Editorial 10 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru