• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju yasoje uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Senegal asura ishuri ryigishirizwamo umukino wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga

Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju yasoje uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Senegal asura ishuri ryigishirizwamo umukino wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga

Ubwanditsi 11 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Guhera ku wa kabiri w’iki cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2022, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda,Munyangaju Aurore Mimosa yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Senegal, ni uruzinduko rw’akazi rwarimo ibikorwa bitandukanye birimo gusura ibice bitandukanye bya Siporo ndetse yitabira na Tombola ya BAL.

Ku ikubitiro, ku mugoroba wo ku wa kabiri habaye tombola y’irushanwa rya Africa Basketball League BAL, rigomba gutangira mu kwezi gutaha kwa Werurwe mu mikino y’amajonjora ndetse imikino ya nyuma ya ¼ na ½ n’umukino wa nyuma bizabera muri Kigali Arena hagati ya tariki ya 21 n’iya 28 Gicurasi 2022.

Iyi tombola ikaba yarasize amakipe agabanyijwe mu matsinda abiri, itsinda rya mbere “Sahara Conference” rigizwe n’ikipe ya US Monastir (Tunisie) yakinnye umukino wa nyuma muri BAL 2021, AS Salé (Maroc), SLAC (Guinée), DUC (Sénégal), Ferroviário da Beira (Mozambique) na REG BBC (Rwanda).

Imikino yo muri iri tsinda biteganyijwe ko izabera i Dakar muri Sénégal hagati ya tariki ya 5 n’iya 15 Werurwe 2022 aho buri kipe izakina n’indi hanyuma amakipe ane ya mbere akomeze muri ¼.

Itsinda rya kabiri “Nile Conference” rigizwe n’Ikipe ya Zamalek (Misiri) ifite igikombe giheruka (2021), BC Espoir Fukash (RDC), Cape Town Tigers (Afurika y’Epfo), Cobra SC (Sudani y’Epfo), FAP (Cameroun) na Petro de Luanda (Angola).

Imikino yo muri iri tsinda izabera i Cairo mu Misiri muri Hassan Mostafa Indoor Sports Complex hagati ya tariki ya 9 n’iya 19 Mata 2022. Aha na ho amakipe azakina hagati yayo, ane ya mbere akomeze muri ¼.

Muri uru ruzinduko, Minisitiri Aurore yasuye irerero ry’abakinnyi bakina umukino wa Basketball rya NBA ribarizwa mu mujyi wa Saly, aha uyu muyobozi akaba yaragiranye ibiganiro n’abakinnyi ndetse n’abatoza babo.

Yanasuye kandi Institut Diambars, akaba iri ishuri ryashinzwe n’abakinnyi bakomoka muri Senegal. Iri rikaba ryigishirizwamo amasomo asanzwe ariko abanyeshuri bakagenerwa ingengabihe yihariye yo gutozwa n’umupira w’amaguru dore ko bafitanye amasezerano n’amakipe atandukanye yo mu gihugu cy’u Bufaransa.

Minisitiri Aurore Mimosa aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal na Mali ,Gambie ,Guinée Bissau na Cap Vert basuye Stade nshya ya Diamniadio. Ni mu gihe ibikorwa byo kuvugurura no kwagura Stade Amahoro bibura iminsi mike ngo bitangire ndetse bikazakorwa na kampani yubatse iyo sitade ariyo ya Summa.

Minisitiri wa Siporo asoza uruzinduko rwe muri iki gihugu yasuye kandi umushinga wa SEED, uyu akaba ari umushinga watangije ishuri ryigishirizwamo amasomo asanzwe ndetse n’ay’umukino wintoki wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga.

Muri rugendo akaba yari aherekejwe n’umuyobozi w’uwo mushinga ndetse akaba umwe mubatangije NBA Africa ndetse na BAL, Amadou Gallo Fall ndetse n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda Mugwiza Desire.

2022-02-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo kuwa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2016

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo kuwa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2016

Ubwanditsi 14 Sep 2016
Abanyarwanda mu begukanye imidali muri ’Kigali International Peace Marathon 2024’, Abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uwa Siporo bakora Run for Fun

Abanyarwanda mu begukanye imidali muri ’Kigali International Peace Marathon 2024’, Abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uwa Siporo bakora Run for Fun

Ubwanditsi 10 Jun 2024
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 08 Dec 2022
Umukinnyi wa film z’urukozasoni waryamanye na Trump yavuze ko hari abashatse kumutera ubwoba

Umukinnyi wa film z’urukozasoni waryamanye na Trump yavuze ko hari abashatse kumutera ubwoba

Ubwanditsi 26 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Euro 2016: Portugal ikatishije itike yo gukina 1/2 kirangiza
IMIKINO

Euro 2016: Portugal ikatishije itike yo gukina 1/2 kirangiza

Ubwanditsi 01 Jul 2016
“Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk’Abanyamahanga mu gihugu cyabo”. – Thabo Mbeki.
Amakuru

“Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk’Abanyamahanga mu gihugu cyabo”. – Thabo Mbeki.

Ubwanditsi 16 Mar 2024
RNC Ya Kayumba Nyamwasa Ifatanyije Na JMV Ndagijimana Na Joseph Matata Bari Gutegura  Imihango Yo Guterekera No Gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura
INKURU ZAKUNZWE CYANE

RNC Ya Kayumba Nyamwasa Ifatanyije Na JMV Ndagijimana Na Joseph Matata Bari Gutegura Imihango Yo Guterekera No Gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura

Ubwanditsi 13 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru