• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umunsi  wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota

Umunsi  wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota

Ubwanditsi 06 Mar 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere, ikipe ya Rayon Sports inganyije na Etoile de l’Est igitego kimwe kuri kimwe.

Ni umukino wabereye kuri Sitade y’akarere ka Ngoma ho mu ntara y’i Burasirazuba, ubwo amakipe yari mu myitozo ikipe ya Rayon Sports yavunikishije Manace Mutatu Mbedi asimburwa na Mico Justin.

Igice cya mbere cyawo cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, dore ko ku mpande zombi bose bakiniraga mu kibuga hagati gusa ikipe ya Rayon Sports niyo yageragezaga gusatira ikipe ya Etoile de l’Est.

Amakipe avuye kuruhuka, rutahizamu wa Rayon Sports Mael Dindjeke yayiboneye igitego ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

Rayon  Sports izwi nka Gikundiro ntiyacitse intege kugeza ku munota wa 70 nibwo kapiteni Muhire Kevin yayibonye igitego kuri penaliti nyuma y’ikosa ryari rikorewe myugariro Mackenzie Nizigiyimana.

Iki gitego ntabwo Rayon Sports yabashije kukirinda kuko ku munota wa 90, Etoile de l’Est yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Samuel Chukwudi nyuma y’ikosa ryari rikozwe naba myugariro.

Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yavunikishije  myugariro wayo Niyigena Clément wahise asimburwa na Habimana Hussein bakunda kwita Eto’o.

Kunganya uyu mukino bitumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa kane n’amanota 34 mugihe  andi makipe nka APR FC na Kiyovu SC ari ku mwanya wa mbere ziyirusha amanota 10 kuko zo zifite amanota 44.

Mu yindi mikino yabaye kuri iki cyumweru,  ikipe ya Police FC yanganyije na As Kigali igitego kimwe kuri kimwe, ku ruhande rwa Police yatsindiwe na Usengimana Danny naho As Kigali itsindirwa na  Hussein Shabalala.

I Rubavu ikipe ya Etincelles yatsinze Espoir FC  ibitego 2-0, ni ibitego byatsinzwe na Usabimana Olivier ndetse na Nshimiyimana Abdou.

Uko imikino y’umunsi wa 20 yagenze:

Bugesera FC 0-2 Mukura VS&L
Gicumbi FC 1-1 Gorilla FC
APR FC 2-0 Gasogi utd FC
Rutsiro FC 0-1 Marines FC
Musanze FC 1-2 SC Kiyovu
Etoile de l’Est 1-1 Rayon Sports
Police FC 1-1 AS Kigali
Etincelles FC 2-0 Espoir FC

2022-03-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bigoranye u Budage bwigaruriye icyizere mu gikombe cy’Isi, u Bubiligi bwongera gukangana

Bigoranye u Budage bwigaruriye icyizere mu gikombe cy’Isi, u Bubiligi bwongera gukangana

Ubwanditsi 24 Jun 2018
Ni agahinda kuri Iranzi wavutse amara ari hanze akaba yarabuze itike ngo asubire kwivuza mu Buhinde

Ni agahinda kuri Iranzi wavutse amara ari hanze akaba yarabuze itike ngo asubire kwivuza mu Buhinde

Ubwanditsi 06 May 2018
Umunya-Eritrea Biniam Girmay yegukanye agace Karongi-Musanze

Umunya-Eritrea Biniam Girmay yegukanye agace Karongi-Musanze

Ubwanditsi 28 Feb 2019
Camerouni inyangiye abacongomani ,Amavubi akazahura na Congo

Camerouni inyangiye abacongomani ,Amavubi akazahura na Congo

Ubwanditsi 25 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ban Ki moon yasabye ibihugu guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside
Mu Mahanga

Ban Ki moon yasabye ibihugu guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 07 Apr 2016
Igitero Cya ISO Kuri MTN Ngo Cyari Mu Rwego Rw’iperereza Kuri Gen Kayihura N’urupfu Rwa Kaweesi
INKURU NYAMUKURU

Igitero Cya ISO Kuri MTN Ngo Cyari Mu Rwego Rw’iperereza Kuri Gen Kayihura N’urupfu Rwa Kaweesi

Ubwanditsi 11 Jul 2018
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yerekeje muri Senegal aho igiye kwitabira shampiyona ya Afurika ya Taekwondo.
Amakuru

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yerekeje muri Senegal aho igiye kwitabira shampiyona ya Afurika ya Taekwondo.

Ubwanditsi 01 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru