• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umutwe w’iterabwoba wa RNC urasaba Perezida w’u Burundi kuba umuhuza hagati yawo n’u Rwanda. Ese u Rwanda rwakwemera gushyikirana n’ibyihebe?

Umutwe w’iterabwoba wa RNC urasaba Perezida w’u Burundi kuba umuhuza hagati yawo n’u Rwanda. Ese u Rwanda rwakwemera gushyikirana n’ibyihebe?

Ubwanditsi 23 Mar 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu ibaruwa yo ku itariki ya 22 Werurwe 2022 Rushyashya yashoboye kubonera kopi, ikaba yarashyizweho umukono na CONDO Gervais, umunyamabanga mukuru wa RNC, Uwo mutwe w’iterabwoba urasaba Perezida w’uBurundi, Evariste NDAYISHIMIYE kuba umuhuza hagati yawo n’u Rwanda, ngo kuko byagaragaye ko Abarundi ari “intangarugero” mu kubana mu mahoro!

Ubusanzwe iyo usaba imishyikirano uvuga icyo wimwe kandi ugifitiye ububasha n’uburenganzira, hanyuma ugasaba umuhuza kukiguhesha binyuze mu biganiro. Nyamara muri iyo baruwa, RNC ntisobanura icyo yifuza kuri Leta y’u Rwanda, ngo Perezida Ndayishimiye akiyisabire.

RNC ntigaragaza icyo izazana ku meza y’ibiganiro n’icyo yiteguye kwigomwa, ngo bifashe n’uwo muhuza kubona icyo ashingiraho asaba Leta y’u Rwanda kwitabira iyo mishyikirano.

Ese ubundi ko abashyikirana ari abayiNgayingana mu mbaraga zaba iza politiki cyangwa iza gisirikari, buri ruhande rukaba rwakotsa igitutu urwo bahanganye, nka RNC yumva ifite izihe ngufu zahatira Leta y’u Rwanda gushyikirana nayo?

RNC ni umutwe w’iterabwoba ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nk’uko wabigaragaje ubwo wateraga amagrenades mu duce tunyuranye tw’ Igihugu, abaturage b’inzirakarengane bagakomereka cyane.

Inyeshyamba za P5 zishamikiye kuri RNC kandi zashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Nimutekereze rero Al Qaeda ya Osama Bin Laden isabye kwicarana na Leta Znze Ubumwe z’Amerika ku meza y’imishyikirano!

Benshi mu bagize RNC, niba tari bose, ni abanyabyaha bavuye mu Rwanda bahunga ubutabera. Umutware wabo Kayumba Nyamwasa yarezwe kwigomeka mu gisirikari no kwiba inka z’abaturage, bisobanuye ko nta bunyangamugayo na buke bumubarizwaho.

Mu rwego rero kwibonera ikibatunga aho babundabunga mu bihugu binyuranye, bashinze RNC basabisha imisanzu mu mpunzi, bazibeshya ngo bagiye gufata ubutegetsi mu Rwanda.

Ko imyaka igiye kuba 12 icyo kiryabarezi gishinzwe se, batubwira icyo bagezeho kigaragara, uretse kwirirwa batukana ku mizindaro yabo itagira epfo na ruguru?

Abatangije RNC bashwanye bitamaze kabiri, bamwe bajya gushinga utundi turyabarezi. Nguko uko ba Gerald Gahima na mwene nyina Tewojeni Rudasingwa bahise bipakurura Nyamwasa, asigarana na muramu we Ntwari Frank, Condo Gervais, David Himbara, Charlotte Mukankusi n’izindi nkomamashyi avungurira ku bisabano n’ibisahurano.

None se ibigarasha birasaba imishyikirano nabyo ubwabyo bishyamiranye, byabanje bigashyira hamwe hagati yabyo, bikareka kwirirwa biterana amagambo?

Kayumba Nyamwasa n’abagaragu be bashinjwa kwica Ben Rutabana n’abandi benshi bazize kumutinyuka, bakamugaragariza ko nta murongo wa politiki agira. Arasaba imishyikirano n’u Rwanda se, yabanje akiyunga n’abamurega ubujura n’ubwicanyi?Ubundi umuhuza mu mishyikirano aba agomba kuba ntaho abogamiye.

Nyamara muri iyo baruwa RNC irashinja u Rwanda umugambi wo guhirika ubutegetsi waburijwemo mu mwaka wa 2015 mu Burundi. Uretse ko nta n’ikimenyetso na kimwe iyo RNC yerekana, wasobanura ute ko isaba u Burundi kuba umuhuza wayo n’u Rwanda, kandi nyine ivuga ko ibihugu byombi ari abanzi?

Mu manza z’abantu banyuranye bagiye baregwa kuba mu mitwe y’iterabwoba, bivugiye ku mugaragaro ko inzego z’umutekano mu Burundi zagiye zitera inkunga ibikorwa byabo byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ese iyi baruwa RNC yandikiye Perezida w’u Burundi, ntiyaba ishimangira umubano mwiza RNC ifitanye cyangwa ishaka kuri icyo gihugu?

Mu minsi ishize havuzwe intumwa za Uganda zaba zaragiye kubonana na Kayumba Nyamwasa, ndetse ngo zikamumenyesha ko inkunga Uganda yamuhaga igiye guhagarara. Aha rero niho abasesenguzi mu bya politiki bashingira bahamya ko RNC iri mu marembera, ikaba ishaka amarembo yo gusohokeramo binyuze mu mishyikirano. Ese Leta y’u Rwanda yakwemera gushyikirana n’ibyihebe?

Abazi neza ubushishozi bw’ubuyobozi bw’u Rwanda, barahamya ko iyo mishyikirano itari hafi aha, cyane ko ntacyo u Rwanda rwakungukira mu gushyikirana n’abantu batagira indangagaciro na mba.

Kugeza ubu Perezida Ndayishimiye ntacyo arasubiza ku busabe bwa Kayumba n’abambari be.

2022-03-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro  FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Ubwanditsi 22 Mar 2019
M.I Entertainment yatandukanye n’itsinda rya Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana

M.I Entertainment yatandukanye n’itsinda rya Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana

Ubwanditsi 07 Jul 2021
Perezida wa FERWAFA De Gaulle Nzamwita yasabiwe gufungwa imyaka itatu

Perezida wa FERWAFA De Gaulle Nzamwita yasabiwe gufungwa imyaka itatu

Ubwanditsi 06 Jun 2016
APR HC na Police HC zatangiye neza irushanwa rya ECAHF Senior Club championship 2024 ribera i Kigali

APR HC na Police HC zatangiye neza irushanwa rya ECAHF Senior Club championship 2024 ribera i Kigali

Ubwanditsi 16 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Pereziga Kagame yatashye One & Only Gorilla’s Nest iri mu Kinigi
INKURU NYAMUKURU

Pereziga Kagame yatashye One & Only Gorilla’s Nest iri mu Kinigi

Ubwanditsi 27 Feb 2020
Abarebwa n’umutekano mu Rwanda na Uganda nabo bari mu biganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi
HIRYA NO HINO

Abarebwa n’umutekano mu Rwanda na Uganda nabo bari mu biganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi

Ubwanditsi 26 Mar 2018
CECAFA WOMEN2018: Mukeshimana Jeannette yafashije u Rwanda gukura inota kuri Uganda-AMAFOTO
IMIKINO

CECAFA WOMEN2018: Mukeshimana Jeannette yafashije u Rwanda gukura inota kuri Uganda-AMAFOTO

Ubwanditsi 26 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru