• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32   |   26 Jun 2026

  • P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi   |   26 Jun 2026

  • Afhamia Lotfi wahoze atoza Rayon Sports na Mukura yasinye muri Gicumbi FC, ahabwa inshingano zo kugeza iyi kipe mu myana 6 ya mbere   |   25 Jun 2026

  • AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC   |   24 Jun 2026

  • Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka   |   24 Jun 2026

  • Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports   |   23 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Igisirikari cya Kongo cyabuze uko gisobanura uko umutwe wa M23 ukomeje kucyambura ibirindiro byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, gitangira gukwiza impuha ngo uwo mutwe ufashwa n’u Rwanda.

Igisirikari cya Kongo cyabuze uko gisobanura uko umutwe wa M23 ukomeje kucyambura ibirindiro byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, gitangira gukwiza impuha ngo uwo mutwe ufashwa n’u Rwanda.

Ubwanditsi 29 Mar 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Amakuru ava muri Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko muri Teritwari ya Rutshuru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aravuga ko imirwano ikomeye yubuye hagati y’ingabo z’icyo gihugu, FARDC, n’umutwe wa M23.  Ayo makuru dukesha imiryango idafite aho ibogamiye arahamya ko abarwanyi b’uwo mutwe bamaze kwambura ingabo za Leta ya Kongo ibirindiro byinshi, bikaba byanatumye abaturage babarirwa mu bihumbi bava mu byabo.

Mu rwego rwo gusobanura impamvu FARDC irimo gukubitwa incuro, umuvugizi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen. Sylvain EKENGE, arabeshya abaturage b’igihugu cye ndetse n’umuryango mpuzamahanga, ko umutwe wa M23 urimo gufashwa n’u Rwanda, ndetse akanavuga amazina ngo y’abasirikari bo mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, ngo bafatiwe ku rugamba. Nta ntwaro, nta mpuzankano (uniform), cyangwa amakarita y’abo yita abasirikari ba RDF Gen. Ekenge yerekanye, cyangwa ngo humvikane amajwi ubwabo bivugira ko koko ari abasirikari b’u Rwanda.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri Francis HABITEGEKO w’ Intara y’ Uburengerazuba mu Rwanda, hasobanuwe ko bitangaje kandi bibabaje gukwiza amakuru y’ibinyoma biharabika u Rwanda, kuko nta nyungu na nto rufite mu kohereza abasirikari barwo mu ntambara ireba Abanyekongo ubwabo.

Iryo tangazo rivuga kandi ko RDF itigeze igira abasirikari bitwa amazina avugwa na Gen. Ekenge, rikagaragaza ko atari n’ ubwa mbere aya mazina avugwa, kuko yari yarigeze kugarukwaho tariki 25 Gashyantare 2022, mu nama yahurije i Kigali intumwa z’u Rwanda n’iza Kongo. Ibi bisobanuye neza ko abo bantu batafashwe tariki ya 28 Werurwe 2022 nk’uko Gen. EKENGE abibeshya, ahubwo hashize ukwezi gusaga batangiye kuvugwa.

Kuba Leta ya Kongo igaragaza abarwanyi imaranye ukwezi kurenga, yarangiza ikabeshya ko yabafatiye mu mirwano yo kuwa mbere tariki 28 Werurwe, biragaragaza ikinyoma kivanze n’ubuswa, kigamije gusa guhuma amaso abantu, no guharabika u Rwanda n’ Ingabo zarwo.

Ikindi kigaragaza ikinyoma kigambiriwe nk’uko itangazo rya Guverineri Habitegeko rikomeza rivivuga, ni uko Leta ya Kongo yihutiye gushinja u Rwanda, aho kureka ngo itsinda u Rwanda na Kongo bihuriyeho, rishinzwe kugenzura umutekano hagati y’ibihugu byombi, ribanze rigenzure ayo makuru, nibiba ngombwa n’abo bavuga bafatiye ku rugamba bisobanure, nk’uko bisanzwe bigenda, kandi binateganyijwe mu nshingano z’iryo tsinda.

Ubwo abarwanyi b’Umutwe wa M23 batsindwaga urugamba mu mwaka wa 2013, ababarirwa muri 682 bahungiye mu Rwanda, abandi bajya muri Uganda. Nk’uko amahame mpuzamahanga abiteganya, abahungiye mu Rwanda bajyanywe i Kibungo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburengerazuba, kure cyane y’umupaka uRwanda na Kongo, bamburwa intwaro ndetse bashyirwa mu nkambi bagenzurirwamo.

Itangazo rya Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba risoza rivuga ko kuba rero Leta ya Kongo itarubahirije ibikubiye mu masezerano anyuranye hagati yayo na M23, birimo kwinjiza abo barwanyi mu ngabo za Kongo, abandi bagasubizwa mu buzima busanzwe mu gihugu cyabo, bidakwiye kubazwa uRwanda.

Mu gihe twateguraga iyi nkuru, umutwe wa M23 nawo wari umaze gusohora itangazo ryamagana ibyatangajwe na Leta ya Kongo, M23 ikavuga ko nta gihugu na kimwe cyo muri aka karere gifasha uwo mutwe.

Iryo tangazo riratanga ibimenyetso ko abavugwa ko bafashwe  ntaho bahuriye n’igisirikari cy’u Rwanda, ko ahubwo ari Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda. Abo ni Habyarimana Jean Pierre ukomoka i Masisi ari naho yari atuye, akaba yarahashakiye umugore ukomoka mu Ntara ya Kasayi. Hari kandi Twajeneza John bita”Twaje”, wikoreraga umwuga wo kogosha ahitwa Kiwanja muri Masisi. Bombi kuva mu kwezi gushize nibwo ngo FARDC yatangiye kubagaraguza agati, ibeshya ko ari Abanyarwanda bafatiwe ku rugamba.

Kuva Perezida Felix Tshisekedi yatorerwa kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yagaragaje ubushake bwo kuzahura umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda. Icyakora hari abatarashimishijwe n’iyo nzira y’Ubwumvikane ibihugu byombi byari byafashe, abenshi akaba ari ba rusahuriramunduru, bungukira mu bushyamirane. Abo rero nibo babeshyera u Rwanda ko rutera inkunga imitwe yayogoje uburasirazuba bwa Kongo, aho gufasha icyo gihugu gushakira umuti urambye ibibazo biri hagati y’Abanyekongo ubwabo.

 

2022-03-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CIA yemeje ko Khashoggi yicishijwe n’Igikomangoma cya Arabie Saoudite

CIA yemeje ko Khashoggi yicishijwe n’Igikomangoma cya Arabie Saoudite

Ubwanditsi 17 Nov 2018
Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango

Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango

RUSHYASHYA 08 Jun 2026
Umutwe wihariye wa Polisi ushinzwe gutabara aho rukomeye wasoje imyitozo

Umutwe wihariye wa Polisi ushinzwe gutabara aho rukomeye wasoje imyitozo

Ubwanditsi 20 Feb 2016
Impera z’icyumweru zisize Rayon itsinzwe na Police ya Kenya, Mukura ikina na APR, hanasozwa Afrobaskeball

Impera z’icyumweru zisize Rayon itsinzwe na Police ya Kenya, Mukura ikina na APR, hanasozwa Afrobaskeball

Ubwanditsi 07 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda baba West-Midland UK bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

Abanyarwanda baba West-Midland UK bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 28 Apr 2016
Perezida Zuma yishyuye amafaranga yaregwaga ko yibye igihugu
Mu Rwanda

Perezida Zuma yishyuye amafaranga yaregwaga ko yibye igihugu

Ubwanditsi 13 Sep 2016
Perezida Nkurunziza agomba kuryozwa ibyaha byose by’ihohoterwa bikorerwa mu Burundi- Raporo ya (UN)
INKURU NYAMUKURU

Perezida Nkurunziza agomba kuryozwa ibyaha byose by’ihohoterwa bikorerwa mu Burundi- Raporo ya (UN)

Ubwanditsi 18 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru