Muri iyi myaka 28 ishize u Rwanda rwanyuze mu bibatsi by’umuriro bitabarika, ahanini bitewe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababashyigikiye kugeza n’uyu munsi.
Hari n’aho byageraga abafite umutima woroshye bagahagarika umutima, batazi ko RPF-Inkotanyi yarwanye urugamba rwo guhagarika iyo Jenoside, yari initeguye bihagije imijugujugu y’abanyeshyari, abajenosideri n’abambari babo. Ibibazo byose u Rwanda rwashowemo, rwabyivanyemo, ruvomamo imbaraga zo kwikemurira ibibazo, none ubu ruremye!
Jenoside ikimara guhagarikwa, abayigizemo uruhare bahungiye muri Zayire y’icyo gihe, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Abicanyi bakigera muri icyo gihugu bafashijwe mu myitozo n’imyiteguro yo kwisubiza ubutegetsi mu Rwanda no gusoza umugambi wa jenoside.
Barabigerageje, ariko Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’abaturage zirarwimana.
Intambara y’abacengezi yasize Abanyarwanda muri rusange basobanukiwe agaciro k’amahoro n’umutekano, kandi ko nta wundi uzabibaha, uretse bo ubwabo.
Ngaho ahavuye uyu mutekano twishimira, kukanawusangiza n’amahanga.
Ubwo Ingabo z’u Rwanda zajyaga gusenya ibirindiro by’abajenosideri muri Kongo, abambari bazo bateguye icyegeranyo rutwitsi bagereka ku Rwanda ubwicanyi bwabaye muri icyo gihugu. Ni icyiswe”Mapping Report”.
Ibyo nabyo ntacyo byafashe kuko amahanga yacukumbuye ukuri asanga, uretse ko gusa u Rwanda nta mijugujugu irurenga, ibikubiye muri “Mapping report” ari ibipapirano, nk’intwaro ya politiki yo gusenya u Rwanda. Ibyo nabyo, nubwo hari abakibiririmba, ntibyatesheje uRwanda uwanya wo kwiteza imbere.
Umucamanza w’Umufaransa, Jean-Louis Brugière agize atya ahaze divayi, ati ngafunga abahoze mu ngabo za FPR-Inkotanyi, ubu bakaba ari abasirikari bakuru mu Ngabo z’u Rwanda,kuko bahanuye indege ya Habyarimana.
Agendeye gusa ku bihuha n’amakuru apfuye yahabwaga n’ibigarasha n’abajenosideri, aba ashishimuye impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi, abantu bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi! URwanda rwaharwanye inkundura, rugaragaza ibimenyetso ko nta kindi cyihishe inyuma y’umugambi mubisha wa Bruguière, uretse inyungu za politiki no gutiza umurindi abanzi b’u Rwanda. Ibi nabyo u Rwanda rwabisohotsemo amahoro, ubu ibyo birego byateshejwe agaciro burundu, abanzi barajiginywa.
Ejobundi aha, icyihebe Paul Rusesabagina, umukuru w’umutwe w’iterabwoba wa FLN, cyigushije mu mutego maze cyisanga i Kigali mu maboko y’ubutabera. Abambari be bavugije induru barasarara, n’ubu bakivuza iyabahanda, nyamara ntibyabujije abashyira mu gaciro kumva ko umugome nka Rusesabagina nta kindi kimukwiye uretse gushyikirizwa ubutabera. Rusesabagina yaburanishirijwe mu mucyo, ku Karubanda, ahamwa n’icyaha isi yose ireba. Abamutabarizaga, bashyira igitutu ku Rwanda ngo rurekure umwicanyi, babonye ko u Rwanda rutakiri rwa rundi rwahabwaga amabwiriza y’uko rugomba kubaho. Izo nduru zavugiye ubusa, ahubwo ubutabera bw’u Rwanda bwahakuye amanota yo gukorera mu mucyo.
Imijugujugu u Rwanda rwatewe ntibarika, ariko buri gihe ikarusigira isomo, ryo kwirwanaho, kwihesha agaciro, no kumenya ko umugabo yigira, yakwibura agapfa!
Abahora bashakira inabi uRwanda ntibahuga, ariko ntibanahwema gutsindwa. Bagerageje kurwanya intego z’uRwanda mu ruhando mpuzamahanga, ariko hafi ya zose ruzigeraho, rusimbutse imitego myinshi. Ingero zirivugira:
Ubwo Dr. Donald Kaberuka yiyamarizaga kubobora Banki Nyafrika Itsura Amajyambere, ADB, abanyeshyari bamushyiriyemo ibihato, ariko ntibyamubujije gutsinda, ndetse akanayiyobora muri manda ebyiri zikurikiranya. Aho ni uRwanda rwatsinze abanzi, ishema ryarwo riraganza.
U Rwanda rwatanze Madamu Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya wo kuyobora Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, maze ba Himbara David, ba Déo Kambanda, n’abandi banzi b’inyungu z’Abanyarwanda barahaguruka barahagara, barwanya iyo kandidatire y’uRwanda. Nyamara se byabujije Madamu Mushikiwabo kuhanyurana umucyo, ubu akaba ayoboye neza uwo muryango.
Ubwo hatangazwaga ko u Rwanda ari rwo ruzakira inama ya 26 y’Ibihugu Bivuga Ururimi rw’Icyongereza, abanyeshyari basimbukiye ku isunzu ry’inzu ngo uRwanda ntirubikwiye. Iyo nama yaje gusubikwa ubugira kabiri kubera icyorezo cya Covid-19, izo nyangabirama zibyinira ku rukoma, zigera n’aho zigamba ko ari zo zaburijemo iyo nama. Ubu se i Kigali ntihateraniye abashyitsi babarirwa mu bihumbi bitanu(5.000), barimo n’Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma!
Muri make rero, uko u Rwanda rwagiye runyuzwa mu ngorane, ni ko byagiye birwubakamo ubudahangarwa. Rwagiye ruhavana amasomo, rumenya gutegura iyo mitego itarashibuka, ahubwo kenshi igashibukana abayiteze.
Burya uko Zahabu uyinyuza mu muriro cyangwa aside ushaka kumenya ubuziranenge bwayo, ni ko ivamo yarushijeho gushashagirana. N’uRwanda ni uko rero, abarusengera inabi bakwiye kubona ko barushywa n’ubusa, kuko uko urutega ibigeragezo urutera imbaraga zo gusimbuka n’ibirenze ibyo watekerezaga.