Amakuru yashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru cyo mu Bubiligi, VRT NWS, aravuga ko Perezida Tshisekedi yerekanye impamyabumenyi mpimbano ubwo yiyamamarizaga kuyobora Kongo mu mwaka wa 2018.
Félix Tshisekedi yerekanye imyamyabumenyi ngo yakuye muri kaminuza yo mu Bubiligi, yitwa Institut des Carrières Commerciales(ICC), ndetse ayitanga mu byangombwa bisabwa abakandida ku mwanya wa Perezida wa Kongo. Nyamara, ubucamanaza bw’Ububiligi bubisabwe n’ubushinjacyaha bwa Kongo, bwemeje bidasubirwaho ko Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yiyandikishije gusa muri ICC, ariko atigeze yiga ngo anatsinde ibizamini byari kumuhesha iyo mpamyabumenyi.
Igitangaje ariko, ni uko aya makuru avuguruza ubutekamutwe bwa Félix Tshisekedi yatanzwe mu Gushyingo 2018, ni ukuvuga hasigaye ukwezi ngo amatora abe, ariko Komisiyo y’amatora ntimuvane mu bakandida ngo anakurikiranweho gukoresha impapuro mpimbano, ahubwo bikaza gutangazwa ko ari nawe watsinze amatora.
Wategereza iki kindi cyiza kuri Perezida wagiye ku butegetsi mu buriganya bungana butya?!
Ikinyamakuru VRT NWS gikomeza kivuga ko Tshisekedi atagarukiye ku gutanga impamyabumenyi mpimbano, ko yanongeyeho ko afite uburambe mu bijyanye n’ubukungu, ngo kuko yakoze muri imwe mu masosiyete y’ubwishingizi mu Bubiligi. Byahe byo kajya ko ahubwo yakoraga akazi ko gushyira abantu ubutumwa mu ngo zabo, bikagera aho bamwita”Monsieur Pizza”, kubera ko yakundaga kujyana “pizza” mu ngo z’ abakoze komande mu maresitora n’amahoteri!
Abasomye iyi nkuru ntibatangajwe n’aya mahano ya Félix Tshisekedi, kuko basanzwe bamuziho uburiganya, cyane cyane abo babanye mu Bubiligi. Kuba rero aremekanya ibinyoma, akagereka ku Rwanda ibibazo byamunaniye gukemura, nabyo ntawe bikwiye gutungura. Kuva Félix Tsisekedi yaba Perezida wa Kongo yaranzwe no gusezeranya abaturage ibyo atazigera akora, birimo n’amasezerano Leta yagiranye n’umutwe wa M23, akanga kuyashyira mu bikorwa.
Akimara kuba Perezida, yemereye abaturage imishinga myinshi yo kubateza imbere, ariko iyakozwe ibarirwa ku mitwe y’intoki. Urugero ni amazu yemereye abasirikari, none kontineri zuzuye ibikoresho byagombaga kubakishwa ayo mazu zirunze ku byambu binyuranye muri Afrika n’i Burayi. Magingo aya hari kontineri 206 zimaze imyaka i Dar Es Salaam muri Tanzaniya, ndetse Leta y’ icyo gihugu ikaba yarafashe icyemezo cyo kuziteza cyamurana, kuko Kongo yanze kwishyura amahoro , amafaranga y’ububiko nayo akaba amaze kuba umurengera.
Ngiyo rero Kongo yirirwa iririmba ngo u Rwanda nirwo ruyiteza ibibazo, kandi umuzi wabyo ari abategetsi bayo batagira ubushishozi n’ubunyangamugayo.