• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Umucamanza mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa yatangaje ko asubukuye iperereza ku bwicanyi bwabereye mu Bisesero muri Jenosie yakorewe Abatutsi, bunavugwamo bamwe mu basirikari b’ Abafaransa

Umucamanza mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa yatangaje ko asubukuye iperereza ku bwicanyi bwabereye mu Bisesero muri Jenosie yakorewe Abatutsi, bunavugwamo bamwe mu basirikari b’ Abafaransa

Ubwanditsi 13 Jul 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nk’uko tubikesha urubuga rwo mu Bufaransa “Médiapart”, rukora inkuru zicukumbuye,  umucamanza wo mu rukiko rw’ i Paris aho mu Bufaransa amaze gufata icyemezo cyo gusubukura iperereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero, mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu karere ka Karongi, mu Ntara y’Uburengerazuba.

Ni icyemezo gitunguranye, kuko hari hashize imyaka 4 ubushinjacyaha bw’aho i Paris butangaje ko bupfundikiye iyo dosiye  ku bwicanyi bwo mu Bisesero, bunavugwamo bamwe mu basirikari bakuru b’Abafaransa, bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu butumwa bwiswe”Opération Turquoise”.

Médiapart iravuga ko uwo mucamanza yabonye ibindi bimenyetso bidakwiriye kurenzwa ingohe, cyane cyane ibikubiye muri raporo ya Komisiyo”Duclert”, yasohotse umwaka ushize, ikagaragaza uruhare rudashidikanywaho rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Nta byinshi byavuzwe kuri iri perereza rigiye gusubukurwa,  icyakora abasesenguzi basanga   iki cyemezo cyaba gifitanye isano n’ugutakamba kw’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje gusaba ko ubutabera bwahabwa agaciro, ndetse n’ibaruwa imiryango irengera inyungu z’abarokotse Jeboside yakorewe Abatutsi, barimo n’abo mu Bisesero, yandikiye ubucamanza bw’Ubufaransa muri Mutarama uyu mwaka,  yinubira kuba nta gikorwa ngo Abasirikari b’Abafaransa bagize uruhare mu bwicanyi bwo Bisesero babiryozwe.

Hari abasirikari b’Abafaransa 22 baregwa uruhare muri  Jenoside yakorewe Abatutsi,  by’umwihariko hakabamo abashinjwa uruhare mu bwicanyi bwahitanye inzirakarengane zibarirwa mu bihumbi mirongo itandatu(60.000) zishyinguye mu Bisesero.  Nubwo hari ubuhamya bw’ ababyiboneye ndetse n’ ibyegeranyo byinshi bibahamya ubufatanyacyaha n’abajenosideri, abari mu butegetsi  bw’ Ubufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi  bahakana uruhare urwo arirwo rwose muri iyo Jenoside, ahubwo bakavuga ko “Opération Turquoise” yarokoye benshi.

Umwe mu basirikari bari muri “Opération Turquoise”,  Kapiteni Guillaume Ancel yakomeje gutanga ubuhamya bugaragaza uburyo abasirikari b’ Abafaransa batereranye Abatutsi bo mu Bisesero, bakingira ikibaba abajenosideri ngo bashobore guhungira muri Zayire(ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ), banageze mu nkambi aho muri Zayire Abafaransa babaha intwaro ngo bagaruke gusoza umugambi wa Jenoside.  Ibi byose byari byaravuzwe mu iperereza ryamaze imyaka 13 rikorwa, ariko mu buryo butavuzweho rumwe, hanzurwa ko urubanza rutazaba. Icyemezo cyo kurusubukura cyaba  kiri mu mugambi wa Perezida Emmanuel Macon wasezeranyije uRwanda gukurikirana umujenosideri wese uri mu Bufaransa? Tubitege amaso.      

2022-07-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kigali : Ibihugu hafi  200 byemeranyijwe umugambi wo gukumira ibyuka bituruka mu byuma bikonjesha, hydrofluorocarcons

Kigali : Ibihugu hafi 200 byemeranyijwe umugambi wo gukumira ibyuka bituruka mu byuma bikonjesha, hydrofluorocarcons

Ubwanditsi 15 Oct 2016
U Burundi gukura ibendera ry’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba ku mipaka yabwo bihatse iki?

U Burundi gukura ibendera ry’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba ku mipaka yabwo bihatse iki?

Ubwanditsi 05 Dec 2018
Umunyarwanda warekuwe na Uganda yatanze ubuhamya bw’ubucakara yakoreshejwe n’uko hari abishwe n’uburozi

Umunyarwanda warekuwe na Uganda yatanze ubuhamya bw’ubucakara yakoreshejwe n’uko hari abishwe n’uburozi

Ubwanditsi 16 Sep 2019
Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye!!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye!!

Ubwanditsi 13 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Diane Rwigara  yaretse NEC ko afite ‘ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ‘ ngo  akaba yifuza kuyobora u Rwanda
Mu Rwanda

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ‘ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ‘ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

Ubwanditsi 22 Jun 2017
USA: Mu rubanza rw’ushinjwa Jenoside, impuguke yagarutse ku ngufu z’inkiko Gacaca
ITOHOZA

USA: Mu rubanza rw’ushinjwa Jenoside, impuguke yagarutse ku ngufu z’inkiko Gacaca

Ubwanditsi 26 Sep 2016
Amafoto – Mu mukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Ibanda FC yo muri RDC 0-0
Amakuru

Amafoto – Mu mukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Ibanda FC yo muri RDC 0-0

Ubwanditsi 18 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru