• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Tariki 05 Ukwakira ni itariki yibutsa akaga abiswe” ibyitso by’Inkotanyi” bahuye nako.

Tariki 05 Ukwakira ni itariki yibutsa akaga abiswe” ibyitso by’Inkotanyi” bahuye nako.

Editorial 05 Oct 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Tariki 05 Ukwakira 1990-tariki 05 Ukwakira 2022, imyaka 32 irashize Abatutsi biswe ‘ibyitso by’Inkotanyi” bakorewe iyicarubozo ndengakamere, aba basaga 10.000 bajugunywe muri gereza ku maherere, abandi benshi baricwa hirya no hino mu gihugu.

Ubuhamya bw’abafunzwe buvuga ukuntu bakubiswe, bicishwa inzara n’inyota, kugeza ubwo icyitwa ngo ni igikoma babazaniye nyuma y’iminsi 3 nta kintu bakoza ku munwa, bakinywesha inkweto zabo kuko bari bimwe ibikombe byo kukinywesha. Ni iyicarubozo, ni ugutesha agaciro ikiremwamuntu birenze ukwemera.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 04 Ukwakira 1990, nyuma y’ iminsi 4 FPR-Inkotanyi itangije urugamba rwo kuvana Abanyarwanda ku ngoyi y’abicanyi, Yuvenali Habyarimana n’akazu ke bakoze ikinamico, barara barasa mu Mujyi wa Kigali, babeshya ko ari ”ibyitso bya FPR” byashakaga gufata Kigali. Byahe se byo kajya ko yari amayeri yo kubona uko batoteza Abatutsi n’abandi bari baramaze kugaragaza ko batishimiye imitegekere ya MRND!

Bukeye tariki 05 z’uko kwezi rero, abo bagome babyutse bavuga ko bafashe abarwanyi b’Inkotanyi n’intwaro nyinshi, maze birara mu nzirakarengane z’Abatutsi n’abandi barebwaga nabi n’iyo ngoma mbi. Nta gutoranya, bafashe abana, abakecuru, abasaza, abarwayi, n’abandi bigaragara ko ntaho bahuriye n’intambara, barunda mu masitade, dore ko gereza zo zari zamaze kuzura.

Nyuma y’amezi menshi baborera muri gereza, habaye ingirwa-rubanza maze benshi bararekurwa ariko baramugajwe n’inkoni, inzara n’irindi yicarubozo rikabije bakorewe. Abandi biganjemo abakozi ba leta n’abacuruzi bakomeje gufungirwa ubusa, kuko nta kimenyetso na kimwe cyabahamyaga icyaha.

Iryo cengezamatwara ya kigome, rivuga ko mu Rwanda hari ibyitso by’inkotanyi, ryakomeje gukoreshwa mu guhembera amacakubiri, Umututsi akitwa “umwanzi” , Umuhutu akigishwa kwivuna uwo mwanzi ataramutanga ngo amwice.

Iyo turufu y’urwango n’amacakubiri yaje kugera ku ntego kuva muw’1990, ubwo Abatutsi bahigwaga bukware, baricwa, batwikirwa amazu, amatungo yabo araribwa, bisa nk’igerageza ryo kwitegura kubarimbura muri Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994.

Uretse Perezida Habyarimana, abandi batazibagirana muri iryo kinamico ryo gutoteza Abatutsi bo bise ”ibyitso”, twavuga nk’abasirikari bakuru bari barangajwe imbere na Col.Laurent Serubuga ubu wigaramiye mu Bufaransa, Col.Théoneste Bagosora wanagizwe umucamanza mu manza z“ibyitso”, Théoneste Mujyanama wari Minisitiri w’ubucamanza, Col. Renzaho Tharcisse, Col. Anatole Nsengiyumva, n’abandi bazahora bibukwa mu mateka kubera ubugome bagiriye abantu, babaziza gusa ko ari Abatutsi.

Nta joro ridacya ariko, kuko urugamba rwa RPF rwaje gutanga umusaruro, ubu buri Munyarwanda akaba yibona nk’umwenegihugu unganya uburenganzira na mugenzi we.

Harakabaho intwari zadukijije ubutegetsi bw’inkoramaraso, kandi n’ibishibuka byabwo bikibundabunda hirya no hino ku isi bizatsindwa.

2022-10-05
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu

Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu

Editorial 07 Jul 2019
Umugambi wa Uganda wo gukoresha urupfu rwa Rwigema nk’intwaro yo gusiga icyasha u Rwanda

Umugambi wa Uganda wo gukoresha urupfu rwa Rwigema nk’intwaro yo gusiga icyasha u Rwanda

Editorial 14 Oct 2019
Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Editorial 31 May 2023
Uko Uganda yahisemo gukemurira ibibazo by’igihugu mu itangazamakuru ry’icengezamatwara

Uko Uganda yahisemo gukemurira ibibazo by’igihugu mu itangazamakuru ry’icengezamatwara

Editorial 24 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda Rwabwiye u Bubiligi ko Nta biganiro ku Rubanza Rwaciriwe Rusesabagina
Amakuru

U Rwanda Rwabwiye u Bubiligi ko Nta biganiro ku Rubanza Rwaciriwe Rusesabagina

Editorial 21 Sep 2021
Ingengo y’Imari ya 2019/2020 iziyongeraho arenga miliyari 140 Frw
UBUKUNGU

Ingengo y’Imari ya 2019/2020 iziyongeraho arenga miliyari 140 Frw

Editorial 24 Feb 2020
U Rwanda rwatanze umusanzu mu kwakira zimwe mu impunzi zagizwe abacakara muri Libya
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwatanze umusanzu mu kwakira zimwe mu impunzi zagizwe abacakara muri Libya

Editorial 22 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru