• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC 3-0, abakunzi ba Gikundiro bifurije isabukuru nziza Perezida Paul Kagame

Mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC 3-0, abakunzi ba Gikundiro bifurije isabukuru nziza Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 24 Oct 2022 Amakuru, IMIKINO

Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2022 nibwo hasojwe imikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda, Primus National League aho Rayon Sports yatsinze Espoir FC 3-0.

Ni umukino wahuriranye n’isabukuru y’imyaka 65 ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu mukino abafana ba Rayon Sports bakaba baje bafite ifoto yifuriza isabukuru nziza umukuru w’igihugu.

Nk’uko bigaragara ku ifoto abakunzi ba Gikundiro bazanye kuri Sitade ya Kigali y’i Nyamirambo, aho kuri iyo foto hariho amagambo yo mu rurimo rw’icyongereza avuga yifuriza Isabukuru nziza, nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Uyu mukino Watangiye ku isaha ya Saa cyenda zo ku gucamunsi, Rayon Sports yatahukanye intsinzi y’ibitego bitatu ku busa bw’ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi.

Ni ibitego byatsinzwe na Raphael Olisseh ukina mu kibuga hagati, icyakabiri gitsindwa na Rutahizamu Mussa Esenu naho icyagashyinguracumu gitsindwa na myugariro Mucyo Didier.

Si uyu mukino w’umunsi wa gatandatu wabaye kuri iki cyumweru gusa kuko bugesera yatsinze Rwamagana ibitego 2-0, ni ibitego byatsinzwe na Makaya Mampuya na Cyubahiro Idarusi.

Ikipe ya Mukura VS yari yakiriye ku kibuga cya Sitade ya Kamena, iyi kipe ikaba yahatsindiwe na Kiyovu SC igitego kimwe kubusa cyatsinzwe na Bigirimana Abbedi usanzwe akina mu kibuga hagati.

Mu majyaruguru y’u Rwanda, Musanze FC yo yatsinzwe ikipe ya Sunrise FC igitego kimwe  ku busa, ni igitego cyatsinzwe n’umukinnyi wo hagati mu kibuga Nshimiyimana Amran.

Kugeza ubu ku munsi wa gatandatu, ikipe ya Rayon Sports niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona y’agateganyo, mu mikino 5 imaze gukina ifite amanota 15 mu gihe Kiyovu SC uo ibarizwa ku mwana wa 2 n’amanota 13 naho Musanze FC irisanga ku mwanya 3 n’amanota 12.

2022-10-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bobi Wine yibukije Muhoozi Kainerugaba ko Uganda atari akarima k’umuryango we

Bobi Wine yibukije Muhoozi Kainerugaba ko Uganda atari akarima k’umuryango we

Ubwanditsi 04 Nov 2020
Ko uwizihiza isabukuru y’amavuko aba yishimira ibyiza yagezeho, nka RNC uretse kwikirigita igaseka, yavuga ko yageze kuki mu myaka 10 imaze ishinzwe?

Ko uwizihiza isabukuru y’amavuko aba yishimira ibyiza yagezeho, nka RNC uretse kwikirigita igaseka, yavuga ko yageze kuki mu myaka 10 imaze ishinzwe?

Ubwanditsi 14 Dec 2020
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasabye Amavubi kwimana u Rwanda mu mukino bafite n’ikipe y’igihugu ya Nigeria

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasabye Amavubi kwimana u Rwanda mu mukino bafite n’ikipe y’igihugu ya Nigeria

Ubwanditsi 21 Mar 2025
Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Ubwanditsi 08 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugande wakekwagaho kwica murumuna we agahungira mu Rwanda yasubijwe iwabo
Mu Mahanga

Umugande wakekwagaho kwica murumuna we agahungira mu Rwanda yasubijwe iwabo

Ubwanditsi 16 Jun 2016
U-23 AFCON-Q: Amavubi yanyagiriwe i Kinshasa Ibitego byish
IMIKINO

U-23 AFCON-Q: Amavubi yanyagiriwe i Kinshasa Ibitego byish

Ubwanditsi 22 Nov 2018
Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze
Amakuru

Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Ubwanditsi 19 Nov 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru