• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk’uko bitahiriye n’abamubanjirije ku butegetsi?

Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk’uko bitahiriye n’abamubanjirije ku butegetsi?

Ubwanditsi 28 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Urukundo hagati y’abajenosideri bo mu Rwanda n’abategetsi ba Kongo,uko bagiye basimburana ku ngoma, si urwa none. Ikibazo gusa ni uko abaperezida ba Kongo batabona ko rutagiye rubagwa amahoro, ko ahubwo ari intandaro y’akaga bikururiye, bakagakururira n’igihugu cyabo.

Duhereye kuri Mobutu Sese Seko, wari inshuti y’akadasohoka ya Yuvenali Habyarimana, yafashije ubutegetsi bwa Kinani , kugeza ubwo yohereza abasirikari bamurindaga kurwanya ingabo za RPF-Inkotanyi, ubwo zari zitangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda. Ntibyabahiriye ariko, kuko ku rugamba bahakubitiwe ikibatsi cy’umuriro, bataha iwabo igitaraganya, bamaze gusahura no gusambanya abagore ku ngufu.

Na mbere yo kohereza abasirikari kurwanirira Habyarimana ariko, Mobutu na”murumuna we” nk’uko yamwitaga, bari barubatse ikiguri cy’abagizi ba nabi muri Kivu y’amajyaruguru, kiswe “MAGRIVI”,  kitwikira umutaka wa Koperative y’abahinzi, ariko mu by’ukuri ari umutwe w’Abahutu warashyiriweho gutoteza Abatutsi bo muri Kongo.

Aho ingirabwoba “FAR” za Habyarimana zikubitiwe incuro muw’1994, zo n’abari bamaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahunze igihiriri, binjira muri Zayire ya Mobutu nta no kubambura intwaro nk’uko amategeko mpuzamahanga arebana n’impunzi abiteganya. Batujwe muri metero nkeya uvuye ku mupaka w’u Rwanda, mu gihe ayo mategeko ateganya ko impunzi zituzwa nibura mu bilometero 150 uvuye ku mupaka w’igihugu cyazo. Umusaza Etienne Tshisekedi ubyara Perezida wa Kongo muri iki gihe, yarabyamaganye, yerekana ko bitinde bitebuke, iyi myitwarire izateza Kongo ibibazo, ariko bamwima amatwi.

Interahamwe zigeze muri Zayire zakomeje kwitegura kugaruka mu Rwanda gusoza umugambi wa Jenoside, zihabwa imyitozo n’intwaro, ubutegetsi bwa Mobutu bubiha umugisha. Ubwo kandi ni nako bicaga Abatutsi bo muri Zayire y’icyo gihe, bituma ibihumbi n’ibihumbi bava mu byabo, baboneza mu nkambi z’impunzi mu Rwanda, Uganda no mu bindi bihugu byo muri aka karere, n’ubu imyaka ikaba isaga 25 bakizirimo.

Gukingira ikibaba abicanyi no gukorana nabo ntibyaguye amahoro Mobutu, kuko byaje kumuviramo guhirikwa ku butegetsi muw’1997, ndetse muri Nzeri uwo mwaka, uwo mugabo wari igihangange aza gupfa yangara. Maréshal Mobutu yahambwe n’ababarirwa ku mitwe y’intoki, n’ubu  umurambo we uracyari  muri Maroc.

Uwamusimbuye ku butegetsi Laurent Désiré Kabila, nta somo yabikuyemo, ahubwo nawe yakomeje gupfumbatana n’abajenosideri. Amaze guhindura izina ry’igihugu akacyita Repubulika”Iharanira Demokarasi”ya Kongo, yabashyize mu gisirikari cya Kongo, maze baba babonye ububasha ntayegayezwa bwo kwiba, kwica, n’ubundi bugizi bwa nabi bakorera abaturage kugeza n’uyu munsi. Kabira ntibyamuhiriye, kuko yaje kwicwa n’abatari bishimiye imitegekere ye, cyane cyane gutonesha abajenosideri b’Abanyarwanda, akabarutisha abenegihugu.

Umuhungu wa Laurent Kabila, Joseph Kabila Kabange, nawe yaje atera ikirenge mu cya se, akorana n’Interahamwe, yibwira ko arizo zizamufasha kubaka igisirikari gikomeye. Byahe byo kajya, ko bikomereje gusahura,kwica Abatutsi, no gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi nibyo byatumye havuka umutwe wa CNRDP ya Laurent Nkunda, yaje kuvamo M23 y’uyu munsi. Intambara yo muri Kivu y’Amajyaruguru yashegeshe bikomeye ubutegetsi bwa Joseph Kabila, ndetse ishyaka rye ritsindwa amatora yo muw’2019, yimitse Félix Tshisekedi uri ku butegetsi muri iki gihe.

Ibi byose byabaye ku bamubanjirije, Tshisekedi ntiyabihaye agaciro, ngo yitandukanye n’abajenosideri bibumbiye muri FDLR. Nawe yakomeje kubabungabunga, ndetse uyu munsi nibo bamufasha kurwana na M23, n’ubwo ku rugamba nta musaruro.

U Rwanda rwakomeje gushinja ubutegetsi bwa Tshisekedi gukorana na FDLR, ndetse raporo y’Umuryango  uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rhgts Watch, yo ku itariki ya 08 Ukwakira uyu mwaka, igaragaza ibimenyetso byerekana ko ingabo za Kongo ziha FDLR intwaro, ibiribwa, imiti n’imyambaro. Uku kunywana n’abajenosideri nibyo byatumye M23 yubura imirwango, nyuma y’imyaka hafi 10 yarahagaritse intambara.

 Ubu M23 yigaruriye ahantu hanini mu ntara ya Kivu y’Amajyarugu. Ubwo bukana bwayo buterwa no kugira impamvu yo kurwana,  nibwo bwatumye  ubutegetsi bwa Kongo buhimba ibinyoma ko uwo mutwe ushyigikiwe n’uRwanda, kugirango busobanure impamvu igisirikari cya Kongo gikubitwa umusubirizo ku rugamba.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, i Nairobi muri Kenya hatangiraga icyiciro cya 3 cy’imishyikirano hagati ya Leta ya Kongo n’imitwe iyirwanya. Ni imishyikirano ije ikurikira inama yabereye i Luanda muri Angola mu cyumweru gishize, yanafatiwemo imyanzuro ngo igamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo. Ari i Luanda, ari n’i Nairobi, M23 ntiyigeze itumirwa. Wategereza ute amahoro, mu gihe uruhande rumwe mu zihanganye rudahabwa agaciro?

Abasesengura ibyo muri Kongo basanga igihe cyose Abatutsi bo muri icyo gihugu bazaba bagifatwa nk’abanyamahanga mu gihugu cyabo, bazira gusa ko  bavuga ikinyarwanda, igihe bazaba bakicwa, abandi barahejejwe mu buzima bubi bwo mu nkambi,  amahanga arebera ahubwo agashyira icyaha ku barwanira ko imiryango yabo idashirira ku icumu, kwizera ko ibibazo bya Kongo bizabonerwa umuti ari ukwibeshya.

Abazi neza Kongo bemeza ko ipfundo ry’akaga ka Kongo ari imiyoborere mibi cyane yaranze ubutegetsi bwayo uko abaperezida basimburanye ku ntebe, hakiyongeraho gukorana n’umutwe wa FDLR ugambiriye gutsemba Abatutsi aho bari hose ku isi, nk’uko abo bajenosideri babyibwiriye Chris MoGreal, umunyamakuru wa  The Guadian wabasuye muw’2006. 

Niba FDLR ikomeje kwidegembya ku butaka bwa Kongo, yica uko ishatse ari nako yigamba imyiteguro yo guhungabanya umutekano w’uRwanda, abategereje amahoro muri Kongo nibashaka basubize amerwe mu isaho. Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwari bukwiye kuva ku izima, bukareka gukorana na FDLR, bugashyikirana na M23, kandi amasezerano hagati y’impande zombi agashyira mu bikorwa, aho kuba amasigaracyicaro nk’uko byagiye bigenda. Iyi niyo nzira rukumbi yatuma amahoro agaruka, nibura muri Kivu y’Amajyaruguru. Ibindi ni ugusetsa imikara.

2022-11-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo aratabariza Abanyapalesitina bagwa mu ntambara yo muri Gaza, ariko agashimishwa no gufasha Tshisekedi kwica Abakongomani

Perezida cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo aratabariza Abanyapalesitina bagwa mu ntambara yo muri Gaza, ariko agashimishwa no gufasha Tshisekedi kwica Abakongomani

Ubwanditsi 26 Jan 2024
Uganda: umusirikare wa CMI imaze igihe ihohotera abanyarwanda yahunze

Uganda: umusirikare wa CMI imaze igihe ihohotera abanyarwanda yahunze

Ubwanditsi 16 Jan 2018
Ibihugu 6 byasezerewe mu gikombe cya Afurika 2022 birimo Algérie na Ghana, uko amakipe yakomeje muri 1/8 ndetse n’uko azahura

Ibihugu 6 byasezerewe mu gikombe cya Afurika 2022 birimo Algérie na Ghana, uko amakipe yakomeje muri 1/8 ndetse n’uko azahura

Ubwanditsi 21 Jan 2022
Ferwafa yanze guhemba abakinnyi,abatoza,abafana,babaye indashyikirwa mu mwaka w’imikino 2015-2016

Ferwafa yanze guhemba abakinnyi,abatoza,abafana,babaye indashyikirwa mu mwaka w’imikino 2015-2016

Ubwanditsi 08 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amateka akomeye y’umusirikare w’umugore wafotowe ateruye umwana mu kubohora igihugu
ITOHOZA

Amateka akomeye y’umusirikare w’umugore wafotowe ateruye umwana mu kubohora igihugu

Ubwanditsi 04 Jul 2018
Uganda: Umupolisi akurikiranyweho gusambanya ku ngufu umwana ufite ubumuga akanamutera inda
Mu Mahanga

Uganda: Umupolisi akurikiranyweho gusambanya ku ngufu umwana ufite ubumuga akanamutera inda

Ubwanditsi 29 May 2018
I BOSTON : RNC YIRIWE MU IKINAMICO YO GUSENGERA COL. PATRICK KAREGEYA
ITOHOZA

I BOSTON : RNC YIRIWE MU IKINAMICO YO GUSENGERA COL. PATRICK KAREGEYA

Ubwanditsi 20 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru