• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32   |   26 Jun 2026

  • P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi   |   26 Jun 2026

  • Afhamia Lotfi wahoze atoza Rayon Sports na Mukura yasinye muri Gicumbi FC, ahabwa inshingano zo kugeza iyi kipe mu myana 6 ya mbere   |   25 Jun 2026

  • AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC   |   24 Jun 2026

  • Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka   |   24 Jun 2026

  • Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports   |   23 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ubwanditsi 23 Dec 2022 Amakuru, HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Mu gihe twitegura iminsi mikuru isoza umwaka.Umuryango utari uwa Leta witwa Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge wasuye Intwaza Mukateka Yosefa, utuye mu murenge wa Ruhango akagari ka Musamo n’umukecuru utishoboye warokotse Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 nawe utuye mu murenge wa Ruhango mu kagari ka Gikoma.

Ni igikorwa cyari kigamije kwifuriza abo babyeyi Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2023,hagamijwe kubaba hafi, kubahumuriza ndetse no kubomora ibikomere basigiwe na Genocide yakorewe abatutsi yabagize abapfakazi n’intwaza.

Muri iki gikorwa kandi cyari kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abakoze genocide barangije igihano bifuza kuvuga ukuri no gusaba imbabazi mu ruhame no guca bugufi  bubaka UBUMWE bw’abanyarwanda. Kitabiriwe Kandi n’abavuye mu mashyamba ya congo bari barigishijwe ingengabitekerezo ya genocide nabo bifuza gufatanya na TWUBAKE UBUMWE N’UBWIYUNGE mu rugamba rwo kubaka u Rwanda ruzira ingengabirekerezo ya genocide.

Mu byo kurya bahawe harimo, amavuta yo guteka, amabati, ibikoresho byo mu gikoni, ibikoresho by’isuku ndetse n’ibitenge byo kwambara.

Mukateka Yosefa avuga ko yishimiye impano yahawe n’umuryango utari uwa Leta ariwo Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge, kuba wamutekerejeho bakaza kumuha Noheli.

Ati”Ni ukuri ndishimye cyane kuri uyu munsi ubu ndimo kumva nabaye inkumi rwose. Kuza kumpa Noheli biranejeje cyane kandi Imana ibampere umugisha.”

Madamu Mugorewase Rachel ukuriye uyu muryango TWUBAKE UBUMWE N’UBWIYUNGE avuga ko gukora igikorwa nk’iki cy’urukundo , ari inshingano z’abanyarwanda bose kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari inzira nziza yo gushimangira ubumwe n’Ubwiyunge mu banyarwanda.

Agira ati “ Nitwebwe banyarwanda turebwa n’iki gikorwa cyo gufasha abarokotse aho bari hose tukabereka urukundo tutaberetse ubwo bicwaga muri Jenoside, kuza gusangira Noheli n’aba babyeyi ni byiza cyane kuko bituma badakomeza guheranwa n’agahinda.”

Sagahutu Anastase, Uhagarariye abakoze Genocide bagasoza igihano bagasubizwa mu buzima busanzwe, avuga ko yahamwe n’icyaha cya Genocide agakatirwa imya 8, akaba ashimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda.

Akomeza ashimira umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge wongeye kubahuza nabo biciye , agakomeza akebura abakibaswe n’ingengabitekerezo mbi ya Genocide kuyireka burundu bityo tukarushaho kugira u Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya Genocide.

Nyirahabimana Ernestine SEDO w’akagari ka Musamo wari witabiriye iki gikorwa cyo guha Noheli Intwaza avuga ko Abarokotse genocide by’umwihariko batishoboye bakwiriye kwitabwa bihoraho.

Agira ati”mu byukuri Abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi ni bamwe mu bantu baba bakeneye guhumurizwa kugira ngo bagire icyizere cyo kubaho kandi banamenyeko genocide itazongera Kubaho ukundi.”

Twubake Ubumwe  n’Ubwiyunge ni Umuryango washinzwe na Mugorewase  Rachel wiboneye ingaruka z’ingengabitekerezo ya Genocide yabibwemo n’abakoze Genocide yakorewe Abatutsi bagahungira mu mashyamba ya Congo hanyuma bagacyurwa na Leta y’u Rwanda,  yagera mu gihugu akabona ibyiza bitandukanye nibyo yigishijwe naba Genocidaires nuko ahitamo gushinga uwo muryango  ngo ube inzira yo gufasha abakibaswe n’iyo ngengabitekerezo mbi, kuyireka burundu bityo tukarushaho kugira u Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya Genocide.

2022-12-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gakenke: Nyuma ya siporo rusange, abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Gakenke: Nyuma ya siporo rusange, abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Ubwanditsi 24 Oct 2017
Ruhango: Gucunga nabi imali y’Akarere byirukanishije ku kazi Meya n’abamwungirije

Ruhango: Gucunga nabi imali y’Akarere byirukanishije ku kazi Meya n’abamwungirije

Ubwanditsi 07 Mar 2018
Huye: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Huye: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Ubwanditsi 08 Feb 2016
Gicumbi: Abari abakozi b’akarere 3 bakatiwe igifungo cy’imyaka 6

Gicumbi: Abari abakozi b’akarere 3 bakatiwe igifungo cy’imyaka 6

Ubwanditsi 16 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Amakuru

Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ubwanditsi 13 Apr 2021
Perezida Kagame yarahije abayobozi bashya muri Guverinoma n’aba Polisi (Amafoto)
ITOHOZA

Perezida Kagame yarahije abayobozi bashya muri Guverinoma n’aba Polisi (Amafoto)

Ubwanditsi 19 Oct 2018
Intego umunani muri 52 z’icyerekezo 2020 nizo zimaze gushyirwa mu bikorwa 100%
UBUKUNGU

Intego umunani muri 52 z’icyerekezo 2020 nizo zimaze gushyirwa mu bikorwa 100%

Ubwanditsi 27 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru