Umwaka wa 2022 warangiye mu mpera z’icyumweru gishize, ni umwaka urangiranye akanyamuneza hagati y’ikipe ga Rayon Sports ndetse n’umunye-Kongo Luvumbu kubwo kongera gukorana.
Mbere ho umwaka wa 2023 utangira, Gikundiro yagiranye amasezerano Héritier Luvumbu Nzinga kuba yayigarukamo akayikinira kugeza uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023 urangiye.
Ni ukuvuga ko uyu mukinnyi agiye gufatanya n’abagenzi be gukina imikino y’igice cyo kwishyura muri Primus National League 2022-2023.
Luvumbu asinyiye Rayon Sports nyuma yaho yari yageze mu Rwanda kuwa gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022.
Nzinga Héritier Luvumbu w’imyaka 29, agiye gukinira Rayon Spots ku nshuro ye ya kabiri, ni nyuma yaho yagiye akinira andi makipe atandukanye arimo As Vita Club yo muri Congo, akina muri Royale Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi n’andi arimo AS FAR yo muri Maroc.
Umwaka wa 2022 ushyira 2023 utangiye kapiteni wa As Kigali ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yerekeje gukina mu gihugu cya Libya.
Nk’uko ikipe ya As Kigali yari asanzwe akinira yabitangaje, Haruna Niyonzima yerekeje mu ikipe ya Al Ta’awon SC yo mu kiciro cya mbere muri Libya.
Haruna Niyonzima ukomeje gukina kinyamwuga cyane cyane hanze y’u Rwanda muri Libya aho yamaze kumvikana n’ikipe yaho kuzayikinira umwaka umwe uri imbere.
Kapiteni Niyonzima avuye muri As Kigali ayisize ku mwanya wa mbere w’agateganyo aho mu mikino 15 iyi kipe ifite amanota 30.
Al Ta’awon SC ibarizwa mu itsinda rya mbere iri ku mwanya wa 6 n’amanota 12 mu mikino 9 bamaze gukina, ni mugihe Al-Nasr ya mbere yo ifite amanota 15.