• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame yagarutse ku mubano udasanzwe hagati ya Congo na FDLR kugeza ubwo barenze umurongo utukura bakarasa mu Rwanda

Perezida Kagame yagarutse ku mubano udasanzwe hagati ya Congo na FDLR kugeza ubwo barenze umurongo utukura bakarasa mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Feb 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Ku munsi w’ejo ikinyamakuru The East African cyatangaje inkuru nyuma y’ikiganiro umunyamakuru wacyo Charles Onyango Obbo yagiranye na Perezida Kagame aho yagarutse ku mubano uri hagati ya Congo na FDLR watumye icyo gihugu kirenga umurongo utukura. Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yamaze kurenga umurongo utukura nyuma yo kwifatanya n’umutwe wa FDLR, bakarasa ku butaka bw’u Rwanda inshuro zitandukanye.Umwaka ushize wa 2022, FARDC ingabo za Congo ku bufatanye na FDLR barashe mu Rwanda inshuro eshatu ibisasu bitandukanye, bakomeretsa abaturage banangiza imitungo yabo.

Perezida Kagame yagize ati “FDLR yarashe ku Rwanda yifashishije ibisasu bya BM-21 kandi nta handi bari kubikura atari kuri Guverinoma ya RDC.” Perezida Kagame yakomeje avuga ko ‘umurongo utukura’ wamaze kurengwa nubwo u Rwanda rwirinze gusubiza. Ati “Twubaha ubusugire bwa Congo ariko natwe dufite ubusugire bw’igihugu cyacu tugomba kurinda.

Ntawe tubisabira uburenganzira ngo tubikore.”Yagaragaje ko habayeho ubundi bushotoranyi u Rwanda rushobora kwirwanaho mu buryo bweruye.Perezida Kagame yagarutse ku birego bimaze iminsi bishinjwa u Rwanda byo gufasha M23, iwuha intwaro wifashisha mu gutsinsura ingabo za leta.Kugeza ubu uyu mutwe umaze kwigarurira uduce dutandukanye twa Kivu y’Amajyaruguru ndetse ugeze mu bilometero bike uvuye mu Mujyi wa Goma.

Perezida kagame yavuze ko ibirego byo gufasha M23 nta shingiro bifite kuko intwaro uwo mutwe umaze kwambura ingabo za Leta (FARDC) zihagije. Ati “M23 yafashe intwaro zihagije izambuye ingabo za Leta. Bayisigiye imbunda nyinshi cyane zirenze n’izo uwo ari wese yabasha kuyiha.”

Yavuze ko abashinja u Rwanda gufasha uwo mutwe, nta bimenyetso na bike bagaragaza kandi birengagiza impamvu uwo mutwe wongeye kubura imirwano, nyuma y’imyaka icumi ucecetse.Ati “Ni ngombwa kumenya ko imirwano iri kubaho ubu, itatangiriye mu Rwanda. Bamwe mu bagize M23 y’ubu bavuye muri Uganda. Yaba Tshisekedi cyangwa undi wese, ntawe urabasha kugaragaza ibimenyetseo simusiga by’uruhare u Rwanda rubifitemo.

U Rwanda ntabwo rurajwe ishinga n’intambara.”Perezida Kagame yakomeje agira ati “Hakenewe kumva ko M23 ari agace gato k’ikibazo kinini, ntabwo yapfuye kubaho gusa. Ni umusaruro wa politiki mbi itarakemurwa ahubwo igikomeje kwigaragaza. Nta gisubizo rero gishobora kubaho hirengagijwe ukuri.”Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rutazakomeza kwicara ngo rurebere ubusugire bwarwo buhungabanywa

Perezida Kagame yagaragaje ko kwitwaza u Rwanda mu biri kubera muri Congo, bishobora kuba bifitanye isano n’amatora ya Perezida icyo gihugu gifite mu mpera z’uyu mwaka, nubwo yemeza ko bitari bikwiriye.Yavuze ko n’amahanga asa nk’afite inyungu muri ibi bibazo, ashingiye ku buryo nta n’umwe ugaragaza ko FDLR ari ikibazo ahubwo bakihutira kwamagana M23 gusa. Ati “Hashize igihe hasohoka amatangazo yamagana M23 n’abayishyigikiye ariko nta matangazo yamagana abashyigikiye FDLR. Bayifata nk’umutwe utakibaho, hanyuma ibitero iheruka kugaba mu Kinigi muri Musanze bikarenzwa amaso.”

“Umuhate wo kudaha agaciro FDLR uteye impungenge ndetse bigatera kwibaza niba hari abantu bashaka ko iki kibazo kigumaho kugira ngo bakomeze kubona uko bigarurira akarere na Afurika”.

2023-02-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyaruguru: Umutekano warakajijwe hirindwa abakongera kubaca mu rihumye

Nyaruguru: Umutekano warakajijwe hirindwa abakongera kubaca mu rihumye

Ubwanditsi 12 Jul 2018
Mu gihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umushakashatsi Tom Ndahiro aratwibutsa uko Venuste Nshimiyimana yagiriye inama Perezida Habyarimana yo gukwirakwiza Interahamwe mu Rwanda hose.

Ubwanditsi 16 Apr 2021
Azafunga Museveni na Mugabe natorerwa kuba Perezida wa USA (Donald Trump)

Azafunga Museveni na Mugabe natorerwa kuba Perezida wa USA (Donald Trump)

Ubwanditsi 04 Jan 2016
U Rwanda ntabwo rukwiye kuba ingunguru ukomanga ikirangira – Perezida Kagame

U Rwanda ntabwo rukwiye kuba ingunguru ukomanga ikirangira – Perezida Kagame

Ubwanditsi 27 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Amakuru

Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ubwanditsi 17 Jul 2023
Polisi y’u Rwanda irishimira ubufatanye bwayo n’abaturage mu minsi mikuru itambutse
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irishimira ubufatanye bwayo n’abaturage mu minsi mikuru itambutse

Ubwanditsi 03 Jan 2017
Radio France Inter irasaba imbabazi nyuma y’amagambo yatambukije yita Abatutsi bazize Jenoside ibigoryi
POLITIKI

Radio France Inter irasaba imbabazi nyuma y’amagambo yatambukije yita Abatutsi bazize Jenoside ibigoryi

Ubwanditsi 24 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru