• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane.

Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane.

Editorial 13 Apr 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Muri iyi myaka 29 ishize, inyangabirama ntako zitagize ngo zihindanye isura y’uRwanda muri rusange, n’iya Perezida Kagame by’umwihariko. Nyamara ibitutsi byabo ahubwo byabaye nk’ibisingizo, kuko byateye Abanyarwanda kurushaho gukomera, gukora no gutera imbere.

Nta kintu kigoye nko gushyuha umutwe uhimbira umwere ibirego n’ibitutsi, uzi neza ko ibyiza bye bizagutamaza.Uko ni ko bimereye Anjan Sundaraman , Umuhinde wigize Umwongereza ku ngufu, akaba ashakira amaramuko mu gusebya Perezida Kagame, atitaye ku kuba imyaka amaze muri uwo mwanda nta kindi yasaruyemo uretse umunuko.

Anjan Sundaram, menya ko inyandiko zawe zinukira abazisoma, nk’uko nawe ubwawe uteye ishozi kubera umwanda mu mutwe no ku mubiri. Urinda wivanga mu bibazo by’u Rwanda, ibyabaye urudaca mu ntara ya Kasmir iwanyu, warabirangije?

Nk’uko bisanzwe iyo turi mu bihe nk’ibi byo kunamira abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abadukina ku mubyimba bazura umugara. Nguko uko tariki 11 Mata 2023, uyu “Rutumivu” Anjan Sundaram yasohoye inyandiko mu kinyamakuru “The New York Times”, ashinja Perezida Kagame kuba”umunyagitugu ucuditse n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi”.

Iyi nyandiko ya Sundaram irimo ubuswa no kwivuguruza biteye isoni. Wasobanura ute ukuntu umunyagitugu aba inshuti magara y’ibihugu by’Amarika n’Uburayi, kandi ngo ari byo ntangarugero muri demokarasi? Keretse niba ibyo bihugu nabyo bitegekeshwa igitungu, cyangwa se Satan ikaba ari inshuti y’Imana!

Anjan Sundaram aratanga ingero zigaragaza umubano mwiza hagati y’uRwanda n’ibihugu bikomeye ndetse n’imiryango mpuzamahanga ifite imbaraga ku isi. Izo ngero nizo rwose, uretse ko izo atazi ari zo nyinshi cyane. Arashaka gusobanura se ko uwo mubano ari igihembo cyahawe Perezida Kagame kubera “igitugu”? Cyangwa ahubwo ibyo bihugu n’imiryango avuga, byashimye imikorere ya Perezida Kagame, maze bimushakaho ubucuti?

Anjan Sundaram agoreka amateka y’uRwanda agambiriye gusa kuyobya abatayazi neza. Urugero ni nk’aho avuga ko Perezida Kagame yagize uruhare muri Jenosideyakorewe Abatutsi, yirengagije ko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi Perezida Kagame ubwe yarwanyije, ndetse iyo Jenoside ikaba yarahagaritswe n’ingabo za RPA yari abereye Umugaba Mukuru. ” Les faits sont têtus”. Ukuri ntaho waguhungira, Bwana Sundaram.

Inyandiko ya Anjan Sundaram yasamiwe hejuru n’ibigarasha n’abajenosideri, kimwe n’ababakomokaho. Urugero ni umuhungu wa Yuvenali Habyarimana, Jean Luc Habyarimana, wishyize ku Karubanda, ubwo yashyanukaga agasubiramo amateshwa ya Anjan Sundaram.

Isi yose yagabye ibitero kuri Jean Luc Habyarimana, imwibutsa amarorerwa ise na nyina Kanziga bakoze.

Nk’aho yashimangiraga ko ngo Perezida Kagame yahinduye Itegekonshinga ngo agume ku butegetsi, abatari bake bamwibukije ko kuvugurura Itegekoshinga byavuye mu bushake bw’abaturage, bitandukanye n’ibyo ise Habyarimana yakoze mu mwaka w’1973, ubwo yafataga ubutegetsi amennye amaraso y’abo yasimbuye.

Bamubajije niba kwica Perezida Kayibanda n’abandi bategetsi biganjemo abakomokaga muri Gitarama, ari byo yita demokarasi yaranze ubutegetsi bwa se.Jean-Luc Habyarimana ati mu Rwanda nta bwisanzure muri politiki no mu itangazamakuru. Aha nahoabantu batabarika bamukurugutuye, bamubwira ko RTLM, Kangura, n’iindi bitangazamakuru bibiba amacakubiri , byashinzwe na se Habyarimana, nyina Agatha Kanziga ndetse na ba nyirarume, Zigiranyirazo na Sagatwa, bitagifite umwana mu Rwanda rwa none.

Kuba umwuzukuru wa Ntibazirikana(ise wa Yuvenali Habyarimana) biranze biramukurikiranye. Ese koko birakwiye ko mwene Habyarimana Yuvenali yishinga Umuhinde Anjan Sundaram, nawe akemeza ko Perezida Kagame “ahejeje Abanyarwanda ishyanga”, yirengagije ko Habyarimana we ahubwo yanavugaga ko nta mpunzi y’Umunyarwanda igomba gutahuka, kuko “uRwanda ari ruko cyane, rumeze nk’ikirahure cyuzuye amazi”!

Tugarutse kuri Anjan Sundaram, uyu mugome afitiye uRwanda urwango rwihariye. Yabaye mu Rwanda ari umwinjira w’umugore Nathalie Blaquière wakoreraga Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’itangazamakuru “Internews”. Nguko uko abakozi ba Internews bamwitaga”Mario”, bashaka kuvuga imburamumaro, ingirwamugabo y’imyaka 23, yinjiye umukecuru w’imyaka 53.

Anjan Sundaram yaje kwihindura umunyamakuru, atangira kohereza mu mahanga ibinyoma bisebya uRwanda, kugirango yigarurire imitima y’ibigarasha n’abajenosideri, maze areke gukomeza gutamikwa n’umugore.

Bidatinze, ihabara rya Anjan Sundaram ryaje kwirukanwa ku kazi kubera kwirirwa mu busambanyi aho gukora, umunsi ryabonetse rikaza rije gusebya uRwanda. Ryaje guhungira muri PNUD ribifashijwemo n’abandi banye Canada benewabo, ariko abakozi babanye muri Internews batanga amakuru ko adashobotse, naho arahirukanwa.

Nathalie Blaquière na Anjan we baje kuva mu Rwanda, ariko biba imodoka 2 za Inter news zaje kugurishirizwa muri Tanzaniya.

N’uyu munsi “Internews” byarayigoye kongera kwemererwa gukorera mu Rwanda, kubera ko isura yayo yangijwe na Anjan n’ishoreke ye, nyamara mu mwimerere wa Internews, ryari ishyirahamwe rifitiye akamaro kanini Abanyarwanda.

Ubwo inama ya CHOGM yari igiye kubera mu Rwanda, Anjan Sundaram ari mu bangiwe kuza gutara amakuru, kuko byari bizwi ko agenzwa no kwangiza.

Ngiyo rero inkomoko y’umujinya Anjan Sundaram afitiye uRwanda n’Ubuyobozi bwarwo, unatuma yinyuramo, agasohora inyandiko zerekana imitekerereze ye iciriritse.

Byarya menshi, ariko ayo gusebya Perezida Kagame ni indyankurye, kuko bigoye guhora utuka inka ngo”dore igicebe cyayo”!

2023-04-13
Editorial

IZINDI NKURU

Minisiteri Ya Siporo Yafunguye Ibikorwa Bya Siporo Nyuma Y’Amezi Atandatu Bihagaze

Minisiteri Ya Siporo Yafunguye Ibikorwa Bya Siporo Nyuma Y’Amezi Atandatu Bihagaze

Editorial 28 Sep 2020
Ibimenyetso bifatika byerekana ko umugambi wa Museveni  na RNC, wo guhungabanya u Rwanda, urimo gupfuba

Ibimenyetso bifatika byerekana ko umugambi wa Museveni na RNC, wo guhungabanya u Rwanda, urimo gupfuba

Editorial 23 Jun 2019
Gicumbi-Gatuna : Bane bafunze bagerageza guha ruswa abashinzwe umutekano

Gicumbi-Gatuna : Bane bafunze bagerageza guha ruswa abashinzwe umutekano

Editorial 09 Aug 2016
Mu mukino we mbere wa Rwatubyaye Abdoul mu ikipe ya FC Schkupi yo muri Macedonia batangiye bawutsinda igitego kimwe ku busa.

Mu mukino we mbere wa Rwatubyaye Abdoul mu ikipe ya FC Schkupi yo muri Macedonia batangiye bawutsinda igitego kimwe ku busa.

Editorial 04 Mar 2021

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru