• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Minisitiri Aurore Mimosa na Ambasaderi Abdoul Harelimana basuye ikipe ya REG BBC yitegura BAL 2023

Amafoto – Minisitiri Aurore Mimosa na Ambasaderi Abdoul Harelimana basuye ikipe ya REG BBC yitegura BAL 2023

Editorial 12 May 2023 Amakuru, IMIKINO

Mu rwego rwo gushyigikira ikipe ya Rwanda Energy Group Basket Ball yitegura  yitegura imikino ya nyuma ya BAL igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya 3, kuri uyu wa Kane, Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa ari kumwe na Ambasaderi Harelimana Abdoul basuye iyi ikipe banayigenera impanuro n’ubutumwa bw’intsinzi.

Ni ubutumwa bwatanzwe nyuma y’i myitozo yaraye ibereye mu nyubako ya BK Arena ari naho ikipe ya REG BBC isanzwe iyikorera ndetse kandi ari naho iyi mikino ya nyuma izabera.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri ya Siporo, Minisiti Munyangaju akaba yasabye Aba bakinnyi ndetse n’ikipe yose muri Rusange kuzitwara neza bagahagarira neza igihugu bagihesha ishema ubwo iyi mikino izaba itangiye mu mpera z’iku kwezi kwa Gicurasi.


Ambasaderi Harelimana Abdoul wari kumwe na Minisitiri wa Siporo, yabwiye abakinnyi ba REG BBC ko urukundo rw’Igihugu arirwo rwagiye rutuma abanyarwanda batsinda urugamba mu bihe bitandukanye.

Abasaba kuzitwara neza muri iri rushanwa bagaha ibyishimo abanyarwanda.

Ikipe ya REG BBC ihagarariye u Rwanda mu Irushanwa Nyafurika rya Basketball Africa League (BAL 2023) ritegurwa ku bufatanya na Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), izahura na Al Ahly yo mu Misiri mu mikino ya kamarampaka izabera i Kigali hagati ya tariki ya 20 n’iya 27 Gicurasi.

Imikino ya nyuma iteganyijwe kubera i Kigali muri BK Arena mu mpera z’uku kwezi, umukino wa mbere uzahuza Stade Malien na Cape Town Tigers, Al Ahly izahura na REG BBC, Petro de Luanda na ABC Fighters, mu gihe AS Douanes izahura na Clube Ferroviário da Beira.

Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino, REG BBC iri mu mwihererero kuva tariki 1 Gicurasi 2023, aho uyu mwaka iri ifitemo abakinnyi nka Adonis Filer, Delwan Graham, Cleveland Thomas Junior, Pitchou Manga ndetse na Ndizeye Dieudonné.

Aba biyongeraho kandi Ulrich Chomche wavuye ‘NBA Africa Academy’, Hagumintwari Steven na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson.

2023-05-12
Editorial

IZINDI NKURU

Umunsi wa 10 wa shampiyona usize Tchiamas watozaga Gicumbi FC asezeye, abatoza bakuru ba APR FC na Police FC ntibatoje, ibyaranze uyu munsi

Umunsi wa 10 wa shampiyona usize Tchiamas watozaga Gicumbi FC asezeye, abatoza bakuru ba APR FC na Police FC ntibatoje, ibyaranze uyu munsi

Editorial 23 Dec 2021
Ukuboko k’ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw’abajenosideri Twahirwa na Basabose

Ukuboko k’ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw’abajenosideri Twahirwa na Basabose

Editorial 05 Oct 2023
Umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda umwaka wa 2021-2022 wabonetsemo ibitego 16, umukino umwe niwo wabuzeho igitego, Ibyaranze uyu munsi

Umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda umwaka wa 2021-2022 wabonetsemo ibitego 16, umukino umwe niwo wabuzeho igitego, Ibyaranze uyu munsi

Editorial 01 Nov 2021
Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange

Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange

Editorial 04 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’indangampunzi, ubu zahawe na ‘Electronic Passport’
POLITIKI

Nyuma y’indangampunzi, ubu zahawe na ‘Electronic Passport’

Editorial 11 Oct 2018
APR FC yasinyishije rutahizamu mushya w’Umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara
Amakuru

APR FC yasinyishije rutahizamu mushya w’Umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara

Editorial 23 Jan 2025
Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye
INKURU NYAMUKURU

Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye

Editorial 13 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru