• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Munyantwari Alphonse niwe mukandida rukumbi wa Perezida wa FERWAFA, Gacinya na Murangwa mubatemerewe kwiyamamaza

Munyantwari Alphonse niwe mukandida rukumbi wa Perezida wa FERWAFA, Gacinya na Murangwa mubatemerewe kwiyamamaza

Ubwanditsi 06 Jun 2023 Amakuru, IMIKINO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Kamena 2023 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA hatangajwe urutonde rw’abemerewe kwiyamamariza kuyobora iyo nzu.

Ni urutonde rugaragaza ko Munyantwari Alphonse uheruka kugirwa Chairman wa Police FC ariwe muyobozi ku mwanya wa Perezida kuko ntawundi ugaragara bahatanye.

Ku mwanya Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imiyoborere n’Imari  hagaragaraho Habyarimana Matiku Marcel wenyine, naho abarimo Gacinya Chance Denis, Kanamugire Fidèle ntibemerewe kwiyamamaza.

Aba bombi basanzwe bazwi mu mupira w’u Rwanda cyane nka Gacinya we yayoboye ikipe ya Rayon Sports naho Kanamugire akaba umuyobozi wa Heroes FC akaba ari nawe nyirayo.

Uko kutemererwa kwiyamamaza kuje nyuma y’isuzuma n’isesengura rya Kandidatire zatanzwe ku myanya ya Komite Nyobozi ya FERWAFA mu matora ateganyijwe kuwa 24 Kamena 2023 ryakozwe na komisiyo y’Amatora muri FERWAFA.

Mu bandi batemerewe ko bakwiyamamariza kujya muri komite nyobozi ya FERWAFA  harimo Murangwa Eugène nka Komiseri ushinzwe Tekiniki n’Iterambere by’Umupira w’Amaguru.

Abemerewe kugaragara mu matora y’abazatobora FERWAFA bazatorwa n’abanyamuryango tariki ya 24 Kamena 2023 aho bazatorerwa kuyobora imyaka ibiri yari isigaye kuri manda ya Nizeyimana Mugabo Olivier weguye kuri uyu mwanya mu minsi ishize.

2023-06-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yasezereye Gaadiidka FC igera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

APR FC yasezereye Gaadiidka FC igera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

Ubwanditsi 24 Aug 2023
Ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga, Kiyovu SC yahize gusubira Rayon Sports

Ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga, Kiyovu SC yahize gusubira Rayon Sports

Ubwanditsi 02 Feb 2023
Leta ya Kongo yabujije abanyamahanga kugera mu duce tuberamo Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu.

Leta ya Kongo yabujije abanyamahanga kugera mu duce tuberamo Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu.

Ubwanditsi 13 Jan 2023
Inararibonye Tito Rutaremara yibukije Abanyarwanda uko amasezerano ya Arusha yavutse

Inararibonye Tito Rutaremara yibukije Abanyarwanda uko amasezerano ya Arusha yavutse

Ubwanditsi 28 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Tshisekedi yandikiye Kagame asaba ko RDC yemererwa kwinjira muri EAC
HIRYA NO HINO

Perezida Tshisekedi yandikiye Kagame asaba ko RDC yemererwa kwinjira muri EAC

Ubwanditsi 13 Jun 2019
Perezida Museveni azatsinda bitanyuze mu mpapuro z’amatora ahubwo hamenwe amaraso
Amakuru

Perezida Museveni azatsinda bitanyuze mu mpapuro z’amatora ahubwo hamenwe amaraso

Ubwanditsi 31 Dec 2020
INZEGO ZIBANZE KU ISONGA MUGUHINDURA IMITANGIRE YA SERIVISI HIFASHISHIJWE URUBUGA  IREMBO
Mu Mahanga

INZEGO ZIBANZE KU ISONGA MUGUHINDURA IMITANGIRE YA SERIVISI HIFASHISHIJWE URUBUGA IREMBO

Ubwanditsi 09 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru