• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Ubwanditsi 23 Aug 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI, UBUKUNGU, UBUREZI, UBUZIMA

Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma, Dr Uwamariya Valentine wari Minisitiri w’Uburezi yagizwe uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Gaspard Twagirayezu agirwa Minisitiri w’Uburezi.

Muri izi mpinduka kandi Maj Gen Albert Murasira wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo yagizwe Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange wayoboraga iyi Minisiteri agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Prof Jeannette Bayisenge wari usanzwe ari Minisitiri w’Uburinganire n’Umuryango yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Irere Claude wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.

Jeanine Munyeshuli yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari. Eric Rwigamba wari Minisitiri w’Ishoramari rya Leta yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Claudine Uwera agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije.

Sandrine Umutoni wari Umuyobozi w’Umuryango Imbuto Foundation we yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko.

Mu bandi bayobozi bahawe inshingano harimo kandi Nadine Gatsinzi Umutoni wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rishinzwe kugenzura iyubahirizwa n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, asimbura Rose Rwabuhihi wari umaze igihe muri uyu mwanya.

Umwanya Nadine Gatsinzi yari asanzwemo wo kuyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera umwana wahawe Assumpta Ingabire wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Dr Uwamariya Valentine wari Minisitiri w’Uburezi yagizwe uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Maj Gen Albert Murasira yahoze ari Minisitiri w’Ingabo yagizwe Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi

Kayisire Marie Solange yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu
akaba  yari asanzwe ayobora Minisiteri y’ibikorwa by’Ubutabazi, ubu akaba yagizwe umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kuri uyu mwanya yasimbuye Ingabire Assoumpta wagizwe umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu  Gishinzwe imikurire no  kurengera umwana nkuko mubibona hepfo.

Gaspard Twagirayezu yagizwe Minisitiri w’Uburezi

Sandrine Umutoni wari Umuyobozi w’Umuryango Imbuto Foundation yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko

Prof Jeannette Bayisenge wari usanzwe ari Minisitiri w’Uburinganire n’Umuryango yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

Eric Rwigamba wari Minisitiri w’Ishoramari rya Leta yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

Nadine Gatsinzi Umutoni yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rishinzwe kugenzura iyubahirizwa n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, asimbura Rose Rwabuhihi
Madame Fanfan Rwanyindo Kayirangwa wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo we ntiyagarutse muri Guverinoma kuko yasimbuwe na Prof Jeannette Bayisenge wari usanzwe ari Minisitiri w’Uburinganire n’Umuryango ubu akaba yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

Ntabwo ari ibyo gusa kuko Minisiteri y’ishoramari rya Leta yahise ivaho maze ijyanwa muri Mininsiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN)

Image
Maj Gen (Rtd) Dr. Chalres Rudakubana yagizwe Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Angola
ImageImage

2023-08-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa azabazwe urupfu rwa nyirabukwe, amuziza amafaranga yari muri BACAR

Kayumba Nyamwasa azabazwe urupfu rwa nyirabukwe, amuziza amafaranga yari muri BACAR

Ubwanditsi 13 Nov 2018
Perezida Museveni yahaye inshingano Andrew Mwenda zo kuguyaguya Bobi Wine bagahagarika ikirego cy’uko amatora yibwe

Perezida Museveni yahaye inshingano Andrew Mwenda zo kuguyaguya Bobi Wine bagahagarika ikirego cy’uko amatora yibwe

Ubwanditsi 03 Feb 2021
Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Ubwanditsi 08 Mar 2024
Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023 ishinja FERWAFA imitegurire idahwitse

Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023 ishinja FERWAFA imitegurire idahwitse

Ubwanditsi 08 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mpayimana yandikiye abadepite b’u Buholandi bijujutiye ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal FC
INKURU NYAMUKURU

Mpayimana yandikiye abadepite b’u Buholandi bijujutiye ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal FC

Ubwanditsi 28 May 2018
Imirwano hagati ya UPDF na M23 yaguyemo umusirikare wa Uganda undi arakomereka
Mu Rwanda

Imirwano hagati ya UPDF na M23 yaguyemo umusirikare wa Uganda undi arakomereka

Ubwanditsi 05 Mar 2017
Kugwa byahato nahano,kudasoza irushanwa imwe mu iturufu abanyarwanda bitwaje mu mikino Olempike
IMIKINO

Kugwa byahato nahano,kudasoza irushanwa imwe mu iturufu abanyarwanda bitwaje mu mikino Olempike

Ubwanditsi 23 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru