Yamamaye ku izina rya M’Baku muri filime yakunzwe n’abatari bake ya Black panther, ariko amazina ye nyakuri ni Winston Duke, uyu aherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yaho yari asanzwe ari umunya- Trinidad.
Guhabwa ubwenegihugu kuri Duke bibaye nyuma yaho asuye u Rwanda mu bihe bitandukanye harimo umwaka wa 2022 ndetse no mu cyumweru gushize ubwo yitabiraga umuhango wo kwita Izina abana b’ingagi baherutse kuvuka.
Ibyo birori birangiye Duke ntabwo yahise ava mu rw’imisozi igihumbi aha ndavuga u Rwanda ahubwo yaragagumue kugeza ubwo kuri uyu wa mbere agaragaye arahirira imbere y’ibendera ry’igihugu nk’uwahabe ubwenegihugu.
Yego nibyo, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, ibi bivuze ko ari umunyarwanda ndetse akaba n’umunya-Trinidad dore ko iwacu hano byemewe kugira ubwenegihugu bubiri.
Duke ari mu bantu bahawe ubwenegihugu, ni mu Indahiro ye yabereye Kicukiro yakiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ako karere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi.
Nk’uko IGIHE.COM cyabyanditse, Duke w’imyaka 36y’amavuko, ubwo yari mu birori byo Kwita Izina ku wa 1 Nzeri 2023, umwana w’ingagi yise izina yamwise “Intarumikwa” ni izina yanatuye umubyeyi we ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, avuga ko ari indashyikirwa kubera uburyo bashikamye ku ntego zo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.
Winston Duke asanzwe ari Ambassaderi w’Umuryango udaharanira Inyungu wa Partners in Health. Mbere y’uko yitabira ibirori byo Kwita Izina yaje mu Rwanda mu 2022 atemberezwa Pariki y’Igihugu y’ibirunga ndetse bwari ubwambere asuye ingagi.
Binyuze ku rubuga rwa X rw’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, Duke yagaragaye mu ifoto ari kumwe n’umuyobozi wayo, Clare Akamanzi.
Mu butumwa RDB yatambukiye yagize iti “Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi yakiriye umunya-Tobago ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda Winston Duke na Dr Cind M Duke, baganira ku mahirwe ari mu ruganda ndangamuco n’ubuzima.”
Winston yasubije ubu butumwa atangaza ko biteguye gukora ibikorwa bigari bizatanga umusaruro.
Ati “Tugiye gukora ibintu binini, bitanga umusaruro mu buryo bwiza.”
Winston Duke yanakinnye mu zindi filime zirimo, Nine Days (2020), Spenser Confidential (2020), Us (2019), ubu ategerejwe muyitwa “The Fall Guy” azahuriramo n’abarimo Ryan Gosling na Aaron Taylor-Johnson.
Winston Duke yegukanye ibihembo bitandukanye bya sinema birimo “Excellence in Acting Award” yakuye muri Denver International Film Festival ndetse yahataniye ibihembo NAACP Image Awards mu cyiciro cya “Outstanding Actor in a Motion Picture” bitewe n’uruhare yagize muri filime ya Black Panther.