• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere

Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere

Editorial 28 Sep 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu gihe abakuru b’ibihugu bahuraga na bagenzi babo ndetse n’abashoramari batandukanye nyuma y’Inteko rusange ya 78 y’umuryango w’abibumbye, Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yafashe indi nzira, ahura n’abantu bazwiho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, nka Charles Onana, n’abayoboke b’umutwe w’iterabwoba wa RNC ugamije ku rwanya Leta y’u Rwanda nka Eugene Gasana na Charles Kambanda.

Charles Onana azwiho kuba yarahakanye Jenoside yakorewe Abatutsi no guteza imbere imvugo ya FDLR, ikunze gushinja Abatutsi kwikorera Jenoside.

Iyi nama na Perezida Tshisekedi iteye impungenge zikomeye kuko ivuguruza ibyo yari yaratangaje ko agiye kurwanya amagambo abiba urwango.

Muri Mata 2023, Perezida Tshisekedi yasezeranyije byimazeyo kurandura burundu abamamaza imvugo y’urwango mu gihugu cye. Iyi mihigo yagize ibyiringiro byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku nzangano n’ivangura. Icyakora, inama aherutse kugirana na Charles Onana igaragaza ko ibyo yavugaga byari amagambo gusa.

Charles Onana, yagiye ashyigikira byimazeyo guhakana Jenoside yo mu Rwanda yakorewe Abatutsi. Yakoresheje imbuga zitandukanye avuga ko abatutsi aribo nyirabayazana wa Jenoside yabakorewe.

Inama ya Perezida Tshisekedi na Onana ntabwo yabaye kuburyo bw’impanuka kuko Leta ya Kongo iri ku mukoresha mu kibazo cya politiki.
Kuba Justin Bitakwira wahoze ari Minisitiri w’iterambere ry’icyaro akaba n’umufatanyabikorwa wa hafi wa Perezida Tshisekedi, ashinzwe gutegura ibyo kumwamamaza, igihe yatumizwaga n’ubutabera ngo asobanure ku mvugo ye y’urwango, nta soni yakoresheje igitabo cya Onana yiregura.

Inama yahuje Perezida Tshisekedi na Charles Onana iteye impungenge kandi irashyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside ku mitwe yitwara gisirikari nka wazalendo n’imitwe y’intagondwa nka FDLR, ishyigikira imvugo z’urwango. Irashishikariza iyo mitwe gukomeza amacakubiri

Twabibutsa ko Justin Bitakwira yahaniwe ibihano mpuzamahanga, harimo n’ibihano byashyizweho n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, kubera ko yashishikarije kubiba amagambo abiba urwango.

Ibyo bintu byose hamwe bibangamiye cyane abatutsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Imiryango itandukanye nka Survie, Umuryango w’uburenganzira bwa muntu (LDH), n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (FIDH), bareze Charles Onana ku bikorwa bye byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inama Perezida Félix Tshisekedi yagiranye na Charles Onana ni ikimenyetso ko amagambo abiba urwango muri Kongo ntaho azajya.

2023-09-28
Editorial

IZINDI NKURU

Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Editorial 07 Apr 2025
Kagame yasabye abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda guhora bari maso

Kagame yasabye abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda guhora bari maso

Editorial 17 Nov 2019
….’ntawe uzava ahandi ngo atwubakire ibikorwa nk’ibi’ -Perezida Kagame

….’ntawe uzava ahandi ngo atwubakire ibikorwa nk’ibi’ -Perezida Kagame

Editorial 05 Dec 2016
Burundi: Nkurunziza yagororeye Jean de Dieu Mutabazi uzwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Burundi: Nkurunziza yagororeye Jean de Dieu Mutabazi uzwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Editorial 04 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imicungire yihariye y’umutekano wa Perezida w’u Bushinwa witegura gusura u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Imicungire yihariye y’umutekano wa Perezida w’u Bushinwa witegura gusura u Rwanda

Editorial 16 Jul 2018
Byinshi utari uzi k’Umukuru w’Igihugu cya Benin, Patrice Talon,  uri mu ruzinduko mu Rwanda
ITOHOZA

Byinshi utari uzi k’Umukuru w’Igihugu cya Benin, Patrice Talon, uri mu ruzinduko mu Rwanda

Editorial 30 Aug 2016
Huye: Abanyeshuri 800 bigishijwe ububi bw’icuruzwa ry’abantu
Mu Mahanga

Huye: Abanyeshuri 800 bigishijwe ububi bw’icuruzwa ry’abantu

Editorial 24 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru