• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Ubwanditsi 09 Nov 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Amakuru dukesha abahoze mu kiryabarezi”Ishema Party” , Thomas Nahimana yita ishyaka, ndetse n’abo bahoranye mu ikinamico uwo murwayi wo mu mutwe yita” guverinoma yo mu buhungiro”, aravuga ko Thomas Nahimana yubuye bwa butekamutwe bwe, bwo gukusanya udufaranga tw’injiji zishukika byoroshye, ngo afite imishinga izateza imbere ibigarasha n’Interahamwe.

Nyuma yo kubeshya abarwayi bagenzi be ko leta abereye “Perezida” yabakoreye Pasiporo yo kwifashisha mu ngendo, pasiporo itazwi n’igihugu na kimwe ku isi, akabakubita ikinyoma cy’irimbi rya”online” ngo bazajya bashyingurwaho hifashishijwe ikoranabuhanga ry’IYAKURE, ariko bakaza gusanga bararohaga mu nda y’isiha rusahuzi, ubu noneho arasaba “impamba” ngo izamuherekeza ubwo azaba aje kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2024. Aranabizeza ashize amanga rwose ko nta kabuza azatsinda ayo matora, akaba Perezida w’u Rwanda!

Babivuze ukuri rero, iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko. Abo dukesha aya makuru baduhaye urwenya, ubwo baduhishuriraga ko hari abamaze kugwa muri uwo mutego wa Thomas Nahimana, bakongera kumuha amafaranga, biyibagije ayo yabariye mu mishinga ye ya baringa. Ibyo binyoma yanabishwaniyemo n’indindagire ngenzi ze, bamaze kunanirwa kugabana ibisahurano, zirimo Nadine Kasinge, Jean Paul Ntagara, umusazi-nshinzi Mukankiko Sylvia, n’abandi bibutse ibitereko basheshe, kuko bakangutse Nahimana yaramaze kuboreka mu manga.

Abo twashoboye kumenya bamaze guha Nahimana udufaranga twakabasunitse mu bujyahabi bwo mu buhunzi, harimo ibigarasha n’abajenosideri bo muri FDU-FDLR, imisanzu iva muri iki kiguri cy’abagome Nahimana akaba asigaye ayigabana na Ingabire Victoire, we usanzwe akusanyirizwa “impamba” buri kwezi.

Hari kandi amafaranga Nahimana agenda ahabwa n’abanyamahanga basanzwe banga u Rwanda , abayoboke ba Jambo asbl biganjemo abakomoka ku babyeyi b’abajenosideri, n’izindi nkorabusa zihora zifuriza u Rwanda inabi, ariko nazo zitiretse. Urutonde rw’abaha Nahimana imisanzu tuzarubagezaho mu minsi iri imbere.

Aba bose ngo bumva Thomas Nahimana azaba Perezida w’u Rwanda, maze abajenosideri, abajura n’abandi bagizi ba nabi bagasubirana ijambo.

Ibyo batashoboye byo gufata ubutegetsi banyuze mu nzira y’intambara, bararota kubigeraho binyuze muri Nahimana nawe utibashirije.

Si ubwa mbere Thomas Nahimana atetse umutwe akakira imisanzu y’abatareba kure, dore ko no mu mwaka wa 2016 yabashingujemo akayabo ngo aje gufata icyicaro mu Rugwiro, nyamara yagera ku kibuga cy’indege cya Nairobi muri Kenya, akisubirira gutungwa n’ibisabano mu Burayi, adakojeje n’ikirenge mu Rwanda. Aho i Nairobi yari kumwe n’ihabara rye,Nadine Kasinge, umugore gito wari wataye umuryango, akishora mu bikorwa by’urukozasoni. Byatumye umufasha wa Kansinge basigaye bamwita”Bagabobarabona”

Ariko se koko, uretse no gusahura imisanzu y’impunzi, ubundi si n’agasuzuguro gajabije ku Banyarwanda, kumva umusazi nka Nahimana, umunyamafuti kurusha ingurube, umuswa wujuje ibisabwa, atinyuka kuvuga ko yayobora u Rwanda? Mu gihe tugezemo koko bihemu warumbiye Imana n’abantu ni uwo kuyobora Igihugu? Abakristu kiliziya yamushinze se bakimwibeshyaho ngo bafite za maseseridoti, ntiyababereye shitani- muntu? Abo atasambanyije ndetse akanababyaraho abana yanze no kurera, ntiyabajujubije abasahura utwabo?

Bwana Sekikubo Barafinda Fred, wasanzwemo uburwayi bwo mu mutwe

Thomas Nahimana ntaho atandukaniye na Sekikubo Barafinda nawe wigeze kwaduka ngo arashaka kuba Perezida w’u Rwanda, ariko abavuzi bakaza kumutahuraho uburwayi bwo mu mutwe.

Nahimana rero nawe akwiye ubutabazi bwihuse, akavurwa amadayimoni amuvugisha amateshwa, ariko najya kwirogoza ntazasige abamuri inyuma ngo bamwizeyemo umucunguzi, kuko barembye kumurusha.

2023-11-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CNRD/FLN mu marembera, urutonde rw’abasirikari bakuru batawe muri yombi na FARDC

CNRD/FLN mu marembera, urutonde rw’abasirikari bakuru batawe muri yombi na FARDC

Ubwanditsi 12 Dec 2019
Ubuyapani bwatanze miliyoni 135Frw zo kunganira ibigo bibiri by’amashuri

Ubuyapani bwatanze miliyoni 135Frw zo kunganira ibigo bibiri by’amashuri

Ubwanditsi 13 Mar 2019
Kayumba Nyamwasa akomeje gushinjwa  uburozi bwahitanye ikigarasha cyo muri RNC.

Kayumba Nyamwasa akomeje gushinjwa uburozi bwahitanye ikigarasha cyo muri RNC.

Ubwanditsi 10 Jul 2021
Ruhango: Umusore yasanzwe muri SACCO afite umuhoro ahita araswa arapfa

Ruhango: Umusore yasanzwe muri SACCO afite umuhoro ahita araswa arapfa

Ubwanditsi 29 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuherwe Howard Buffet,   Sean Penn na Lupita Nyong’o mu bamaze kwemeza ko bazitabira Kwita Izina
ITOHOZA

Umuherwe Howard Buffet, Sean Penn na Lupita Nyong’o mu bamaze kwemeza ko bazitabira Kwita Izina

Ubwanditsi 30 Aug 2017
Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye
POLITIKI

Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye

Ubwanditsi 15 Dec 2016
Kirehe: Polisi yafunze abantu bakekwaho ubujura bw’inka
Mu Mahanga

Kirehe: Polisi yafunze abantu bakekwaho ubujura bw’inka

Ubwanditsi 21 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru