• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Bwana Sam Dusengiyumva Niwe Uramutswa Umujyi wa Kigali nyuma yo gusimbura Bwana Rubingisa

Bwana Sam Dusengiyumva Niwe Uramutswa Umujyi wa Kigali nyuma yo gusimbura Bwana Rubingisa

Ubwanditsi 15 Dec 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Bwana Samuel Dusengiyumva yagizwe Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yasimbuye Bwana Pudence Rubingisa wahawe kuyobora Intara y’Uburasirazuba.

Samuel Dusengiyumva wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yari ahataniye uyu mwanya na Ms Rose Baguma usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Uburezi n’Isesengura muri Minisiteri y’Uburezi.

Amatora yo gushaka ukwiriye gukorera mu ngata Rubingisa yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 15 Ukuboza mu 2023.

Uyu mugabo yatowe ku majwi 532 mu gihe Rose Baguma yagize amajwi 99. Ay’imfabusa yabaye 7. Asimbuye Pudence Rubingisa wabaye Meya w’Umujyi wa Kigali muri Kanama 2019. Yatowe ari Meya wa cumi uyoboye umujyi wa Kigali nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dusengiyumva yarahiriye kuba umwe mu Bajyanama 11 b’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023, nyuma y’uko bitangajwe mu myanzuro y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe tariki 14 Ukuboza 2023.

Kuva mu Ugushyingo 2019 kugeza ubu, Dusengiyumva Samuel yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minaloc.

Ni urugero rwiza rw’Umwana wo mu cyaro cya kure wakabya inzozi zo kuba mu mujyi noneho ukarenga ukanawuyobora uvuye kuba Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Dore ko mu buhamya bwe bwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi yavuze ko akomoka kuri Pasteri Ruhamya na Muganga Nyirabanyiginya bombi bazize Jenoside yakorewe abatutsi aho bakomoka ku Rutabo na Kinazi ya Ruhango

Akarenga ayo mateka akiyubaka mu bigwi bikurikira;

Uyu mugabo wize amategeko mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva mu 2001 kugeza 2005, yabaye umujyanama mu by’amategeko muri Gahunda y’Inkiko Gacaca kuva mu 2006 kugeza mu 2008, aho yajyaga inama kandi agatanga amahugurwa ku nyangamugayo za Gacaca zafashije mu guca imanza mu Turere twa Bugesera, Rwamagana na Huye.

Muri iyi gahunda kandi yafashaga mu bukangurambaga kugira ngo abaturage bitabire imirimo y’Inkiko Gacaca,

akanasesengura kandi agafasha mu gukemura ibibazo by’amategeko byashoboraga kuvuka muri izi manza.

Mu 2009 kugeza mu 2011 yari umuyobozi wa Gahunda ya One Laptop Per Child ku rwego rw’igihugu. Iyi gahunda yari igamije kugeza mudasobwa kuri buri mwana.

Ni mu gihe kuva mu 2010 kugeza 2013 yari n’Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya MMD Law Firm, yunganira abantu mu by’amategeko. Kuva mu 2013 kugeza 2015 yari Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubumenyi mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Dusengiyumva Samuel yanabaye umujyanama mu by’amategeko mu Kigo cyo mu Karere gishinzwe kugenzura Intwaro nto [Regional Center on Small Arms] hagati ya 2015 na 2016, na ho kuva mu 2017 kugeza mu 2019 yari Umuhuzabikorwa w’Ishami rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta.

Kugeza ubu umujyi wa Kigali ufite abajyanama 11 aribo Dr. Kayihura Muganga Didas , Nishimwe Marie Grace, Baguma Rose, Bizimana Hamiss, Kajeneri Mugenzi Christian, Muhutu Gilbert, Urujeni Martine, Rutera Rose na Umutesi Geraldine, Samuel Dusengiyumva na Madamu Solange Ayanone.

2023-12-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire

Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire

Ubwanditsi 08 Sep 2025
Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, yemeye ko Inzego z’iperereza  zifite inzu zitazwi  zikorerwamo iyicarubozo  ku banyarwanda yangira abadepite kuzisura

Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, yemeye ko Inzego z’iperereza zifite inzu zitazwi zikorerwamo iyicarubozo ku banyarwanda yangira abadepite kuzisura

Ubwanditsi 30 Aug 2019
Urukiko Rukuru rwa Gisirikari rwakatiye Maj. (Rtd) Habibu Mudathiru igifungo cy’imyaka 25

Urukiko Rukuru rwa Gisirikari rwakatiye Maj. (Rtd) Habibu Mudathiru igifungo cy’imyaka 25

Ubwanditsi 26 Mar 2021
Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yongeye gusubikwa

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yongeye gusubikwa

Ubwanditsi 20 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi ba AU basubitse urugendo bagombaga kugirira muri RDC
INKURU NYAMUKURU

Abayobozi ba AU basubitse urugendo bagombaga kugirira muri RDC

Ubwanditsi 21 Jan 2019
PSG Academy Rwanda yageze i Kigali izanye igikombe cy’Isi, Zamalek yaraye itsinzwe muri BAL 2022, abasiganwa ku magare baritegura kwerekeza muri Cameroon
Amakuru

PSG Academy Rwanda yageze i Kigali izanye igikombe cy’Isi, Zamalek yaraye itsinzwe muri BAL 2022, abasiganwa ku magare baritegura kwerekeza muri Cameroon

Ubwanditsi 26 May 2022
Rayon Sports yahuye n’ihungabana mu buyobozi, izakoresha agera kuri Miliyari 2 mu mwaka utaha w’imikino
Amakuru

Rayon Sports yahuye n’ihungabana mu buyobozi, izakoresha agera kuri Miliyari 2 mu mwaka utaha w’imikino

Ubwanditsi 08 Sep 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru