• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

You are at :Home»Amakuru»“Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk’Abanyamahanga mu gihugu cyabo”. – Thabo Mbeki.

“Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk’Abanyamahanga mu gihugu cyabo”. – Thabo Mbeki.

Ubwanditsi 16 Mar 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Thabo Mbeki wabaye Perezida w’Afrika y’Epfo kuva mu mwaka w’1999 kugeza muw’2008, yiyongereye ku banenga bikomeye kuba igihugu cye cyarohereje ingabo muri Kongo, kuko byongerera ubukana intambara isanzwe ica ibintu mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Perezida Mbeki nawe asanga ibibazo bya Kongo bireba mbere na mbere Abakongimani ubwabo, bakaba ari nabo mbere na mbere bagomba kubishakira ibisubizo, binyuze mu nzira y’ibiganiro.

Ibi Thabo Mbeki yabivuze kuri uyu wa gatatu tariki 13 Werurwe 2024, mu kiganiro cyari kigenewe abanyeshuri, abarimu, n’abize muri Kaminuza y’Afrika y’Epfo, abashakashatsi, sosiyete sivile muri icyo gihugu, n’abanyapolitiki banyuranye.

Uyu musaza w’inararibonye muri politiki mpuzamahanga, yavuze ko yasesenguye neza inkomoko y’ubushyamirane muri Kongo, agasanga igihe cyose Abakongomani bavuga ikinyarwanda bazaba bagifatwa nk’abanyamahanga mu gihugu cyabo, byanze bikunze ubwo bushyamirane buzakomeza, kuko nta kabuza abo Bakongomani bahohoterwa batazahwema gushaka uko bakwirwanaho.

Thabo Mbeki yanibukije ko ikibazo cy’Abakongomani bavuga ikinyarwanda ari kimwe mu byagiweho impaka mu mishyikirano impande zitavuga rumwe muri Kongo zasinye tariki 02 Mata 2003, i Sun City muri Afrika y’Epfo, akababazwa n’uko ibikubiye muri iyo mishyikirano byabaye amasigaracyicaro.

Thabo Mbeki yanagarutse ku bicanyi bo muri FDLR bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mbere yo guhungira mu burasirazuba bwa Kongo, aho bagiye gukomereza ubugome bakorera by’umwihariko Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi. Ati:”Iyo FDLR iri mu kwaha kwa Leta ya Kongo, ndetse ihora igambiriye guhirika ubutegetsi mu Rwanda, nayo yagombye kurandurwa burundu, kuko ari imungu y’amahoro n’umutekano mu karere”.

Mu gusoza ikiganiro cye, Thabo Mbeki yatangaje ko azaza i Kigali mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko asanga kwibuka ari uburyo bukomeye bwo gukumira ko Jenoside ntizongere kubaho ukundi.

2024-03-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994

Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994

Ubwanditsi 05 Apr 2017
Umunyamakuru Natacha Polony uregwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishirizwa i Paris mu Bufaransa.

Umunyamakuru Natacha Polony uregwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishirizwa i Paris mu Bufaransa.

Ubwanditsi 01 Mar 2022
APR VC na RRA WVC zegukanye Nyerere İnternational Tournament ryaberaga Tanzania

APR VC na RRA WVC zegukanye Nyerere İnternational Tournament ryaberaga Tanzania

Ubwanditsi 16 Oct 2023
RNC ikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umugambi wo gusahura  no kumena Umurenge SACCO

RNC ikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umugambi wo gusahura no kumena Umurenge SACCO

Ubwanditsi 26 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Yannick Mukunzi na Rutanga barekuwe
ITOHOZA

Yannick Mukunzi na Rutanga barekuwe

Ubwanditsi 21 Nov 2017
Amafoto – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali gukora Siporo rusange izwi nka “Car Free Day”
Amakuru

Amafoto – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali gukora Siporo rusange izwi nka “Car Free Day”

Ubwanditsi 17 Mar 2024
Abapolisi baganirijwe ku mikorananire y’Itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda
Mu Mahanga

Abapolisi baganirijwe ku mikorananire y’Itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 12 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru