• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

Editorial 31 Mar 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru Le Monde, RFI na Wallstreet Journal, tariki 29 Werurwe 2024, Perezida wa Kongo-Kinshasa, Félix Tshisekedi yatangaje ko ababazwa n’uburyo Umuryango Mpuzamahanga ukomeje guha icyubahiro gikomeye Perezida Paul Kagame, ngo ukaba udaha agaciro ibirego bye bishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23.

Aya magambo yo gucika intege aragaragaza ko Tshisekedi, nawe ubwe amaze kubona ko kurega u Rwanda ibinyoma ari ugucurangira abahetsi, akaba rero akwiye guhindira umuvuno kuko uyu wo wanze gufata.

Abasomye ibisubizo Tshisekedi yahaye ibyo bitangazamakuru batangajwe n’ubuswa burimo. Urugero ni nk’aho avuga ko ashyigikiye “Wazalendo”, ariko akaniyemerera ko ibyo uwo mutwe ukora ari amahano, ngo bikaba binyuranye n’ibyo wari witezweho byo “kurengera igihugu”.

Perezida Tshisekedi yemeye ku mugaragaro ko nta hame na rimwe rya kimuntu “Wazalendo” bubaha, cyane ko ngo ari ibyihebe bitagira uwo byumvira, nawe ubwe arimo.

Nk’izindi ngoma zose zijya guhirima, ubutegetsi bwa Kinshasa nabwo ntibuzi gutandukanya umwanzi n’umukunzi.

Muri icyo kiganiro Perezida Tshisekedi yongeye kwikoma bamwe mu bari mu butegetsi bwe, cyane cyane mu gisirikari, ashimangira ko “Abanyekongo bavuga ikinyarwanda atari bo bagambanyi bonyine, ko hari n’ibyitso byo mu moko avuga izindi ndimi”.

Abasesengura ibyo muri Kongo basanga ibi byo kwishisha umuhisi n’umugenzi, ukubwije ukuri wese ukamufata nk’umwanzi, bishobora guca intege na bake bari bagifite agatima ko kurwanirira Tshisekedi.

Gusubizaho igihano cy’urupfu bifatwa nko gutera ubwoba cyangwa gushaka kwikiza abo Tshisekedi adashaka, nabyo bikazamubyarira abandi banzi cyane cyane mu nzego nkuru z’igisirikari.

Kuri iki cyumweu, ubwo yari ayoboye igitambo cya misa ya Pasika, Karidinali Fridolin Ambongo akaba na Arisheveke wa Kinshasa, yavuze ko ibi bikorwa bya Leta ya Kongo byo guhutaza abagaragaza ibitagenda, bizatuma hari benshi biyunga n’umutwe wa M23. Karidinari Ambongo ati:” Hari benshi bazahitamo kwigira mu barwanya ubu butegetsi, kuko muri iki gihe Kongo twayigereranya n’umurwayi urembye bikabije, mbese uri muri koma”.

Twibutse ko uretse Corneille Nangaa wahoze ari inkoramutima ya Tshisekedi, hari n’ibindi bikomerezwa bidasiba kwifatanya na M23. Abaheruka banababaje cyane abambari ba Tshisekedi, ni abahoze mu buyobozi bw’ishyaka RRPD rya Joseph Kabila wigeze kuba Perezida wa Kongo.

Abasirikari bakomeye mu mapeti bamaze kujya muri M23 bo ntibabarika, bose bakaba bashinja ubutegetsi irondabwoko n’irondakarere, ruswa n’ubusahuzi, imiyoborere idahwitse, n’ibindi bibi cyane ngo biganisha Kongo aharindimuka.

Aho guterwa ishyari rero n’uburyo amahanga yubaha Kagame,Tshisekedi aramutse atekereza, yagombye kwibaza impamvu we akomeje kuba ruvumwa, yewe n’imbere mu gihugu cye, maze agahindura ingendo.

Naho gushengurwa n’uko Perezida Kagame ahabwa icyubahiro mu ruhando mpuzamahanga, Tshisekedi ashatse yaba yiyegereza umugozi wo kwimanika, kuko ibikorwa bya Kagame bizakomeza kumwubahisha, ndetse no kurusha uko bimeze ubu.

2024-03-31
Editorial

IZINDI NKURU

Bobi Wine mu rukiko yavuze ko aticuza

Bobi Wine mu rukiko yavuze ko aticuza

Editorial 02 May 2019
Abamotari bagera kuri 250 bo muri Kamonyi babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake

Abamotari bagera kuri 250 bo muri Kamonyi babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake

Editorial 03 Jun 2016
Al Ahly SC izahura na Raja SC muri 1/4 cya CAF Champions League naho Simba SC ihure ya Orlando Pirates muri Confederations cup 

Al Ahly SC izahura na Raja SC muri 1/4 cya CAF Champions League naho Simba SC ihure ya Orlando Pirates muri Confederations cup 

Editorial 06 Apr 2022
Hagati ya Mashami Vincent na Jimmy Mulisa umwe ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana wasezerewe n’ubuyobozi bwa AS Kigali, ni nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1

Hagati ya Mashami Vincent na Jimmy Mulisa umwe ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana wasezerewe n’ubuyobozi bwa AS Kigali, ni nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1

Editorial 19 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutekano  w’Isi  ugerwa ku mashyi kubera Amabuye yo mukirere azwi nk’ ASTEROIDS
ITOHOZA

Umutekano w’Isi ugerwa ku mashyi kubera Amabuye yo mukirere azwi nk’ ASTEROIDS

Editorial 15 Nov 2016
Zimbabwe: Ibintu byafashe indi ntera, Minisitiri w’Imari yashimuswe n’ingabo zica n’umurinzi we
Mu Mahanga

Zimbabwe: Ibintu byafashe indi ntera, Minisitiri w’Imari yashimuswe n’ingabo zica n’umurinzi we

Editorial 17 Nov 2017
Imicungire yihariye y’umutekano wa Perezida w’u Bushinwa witegura gusura u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Imicungire yihariye y’umutekano wa Perezida w’u Bushinwa witegura gusura u Rwanda

Editorial 16 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru