• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa

Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa

Ubwanditsi 08 May 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Ibimenyetso bigaragaza intambara y’ubutita hagati ya Kenya na Kongo-Kinshasa biragenda birushaho kwiyongera, ariko abantu ntibabitindeho cyane, kuko ibyo bihugu bidahana imbibi ngo bibe byakozanyaho mu buryo bwa gisirikari.

Abasesenguzi mu bya politiki bemeza ko, nubwo aterura ngo amushinje ku mugaragaro, Perezida Tshisekedi akeka mugenzi we William Ruto wa Kenya mu bikorwa byo gushyigikira AFC/M23.

Urugero ruheruka rwekana ubushyamirane hagati y’ibi bihugu, ni urw’abakozi 2 ba sosiyete ya Kenya itwara abantu n’ibintu mu kirere, Kenya Airways, batawe muri yombi i Kinshasa kuva tariki 19 z’ukwezi gushize kwa Mata, bakekwaho ibikorwa by’ubutasi.

Icyo kibazo cyarakaje cyane Leta ya Kenya, ndetse ifata icyemezo cyo guhagarika ingendo zose Kenya Airways yakoreraga i Kinshasa, kugeza igihe kitatangajwe.

Nyuma y’intambara ndende ya dipolomasi, urwego rw’iperereza mu gisirikari cya Kongo, DEMIAP, rwarekuye abo bantu, ariko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikaba yamaganye ako karengane ko gufunga abantu, ukabarekurira igihe ushakiye, nta n’urubanza rubaye ngo rugarahaze icyo bari bafatiwe.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito ubutegetsi bw’i Kinshasa butumije hutihuti uwari uhagarariye Kongo i Nairobi ku rwego rw’Ambasaderi, biturutse ku burakari bw’uko Kenya yemereye Corneille Nangaa gukorera inama muri Nairobi, yatangarijwemo ku mugaragaro ishingwa ry’umutwe wa politiki wa “Alliance Fleuve Congo, AFC”.

Icyo gihe Guverinoma ya Kenya yasubije ko idashobora kuziza abantu gukorera inama muri icyo gihugu, cyane cyane iyo babisabiye uruhishya.

Corneille Nangaa wahoze ari inkoramutima ya Perezida Tshisekedi yahungiye muri Kenya amaze gushwana na shebuja. Na mbere y’uko Nangaa ashinga uwo mutwe, guhungira muri Kenya ubwabyo byari byarababaje Tshisekedi, ushinja ubutegetsi bwa Kenya gucumbikira abanzi be.

Amaze gushinga AFC, Bwana Nangaa yasubiye muri Kongo, ndetse umutwe we awuhuza na M23 yari isanzwe irwanya ubutegetsi bwa Kongo. Ubu AFC/M23 irarushaho kwigarurira uduce twinshi kandi dukomeye mu burasirazuba bwa Kongo, ari nako irushaho kunguka abayoboke benshi cyane, barimo n’abahoze ari ibyegera bya Tshisekedi.

Uku gukaza umurego kwa Nangaa n’abo bari kumwe, haba mu bya gisirikari, baba no mu bya politiki, nabyo Kinshasa ibibonamo ukuboko kwa Perezida Ruto.

Murabyibuka, mbere y’uko ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba zirukanwa muri Kongo ziregwa kuba “icyitso cy’u Rwanda na M23”, habanje kwirukanwa Gen. Jeff Nyagah ukomoka muri Kenya, akaba ari nawe wari Umugaba Mukuru w’izo ngabo. Gen. Nyagah ntazibagirwa ibitutsi Perezida Tshisekedi ubwe yamutukiye i Bujumbura mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango, amushinja kwanga kurwanya M23.

Nyamara uretse urwango Tshisekedi yisanganiwe kuri Perezida William Ruto( muri ya macakubiri yabokamye hari n’abahezanguni b’Abakongomani bamwise Umututsi kubera isura ye), izo ngabo za EACRF ntizigeze zihabwa ubutumwa bwo kurwana na M23, ahubwo zari zifite inshingano zirimo guhagarara hagati y’abashyamiranye, intambara igahagarara kugirango habe imishyikirano igamije amahoro. Ibyo EACRF yarabikoze, ndetse M23 yemera kurekura bimwe mu birindiro yari yarafashe, ariko Leta ya Kongo yanga imishyikirano.

Ikigaragara rero ishyamba si ryeru hagati ya Kenya na Kongo-Kinshasa.
Ibi birongera gutuma aba bantu bashidikanya ku hazaza h’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, kuko amakimbirane akomeza kwiyongera hagati y’ibihugu biwugize.

Ikindi ni uko, kimwe n’undi wese usumbirijwe ku rugamba,Tshisekedi yitiranya abantu bose n’abanzi be. Kuba asanganywe abenegihugu batabarika bamukubitira agatoki ku kandi, agahatira n’abanyamahanga kumureba nabi kandi yakabiyambaje mu mahina, ni nko kwisinyira igihano cy’urupfu.

Bitinde bitebuke amaherezo y’ubutegetsi bwa Tshisekedi azaba amabi cyane.

2024-05-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umusomyi : SISI reka gusaza wanduranije cyane

Umusomyi : SISI reka gusaza wanduranije cyane

Ubwanditsi 25 Oct 2017
Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

Ubwanditsi 28 Jun 2017
Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Ubwanditsi 12 Dec 2017
OIF: Michaëlle Jean yahawe urw’amenyo nyuma yo kubeshya ku mateka ya Mushikiwabo bahanganye

OIF: Michaëlle Jean yahawe urw’amenyo nyuma yo kubeshya ku mateka ya Mushikiwabo bahanganye

Ubwanditsi 13 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwambari wa Parime Hutu Filip Reyntjens akomeje guhakana Jenoside no gukorana n’abayigizemo Uruhare: Ubuhamya bwerekana ubufatanye bwe na Hassan Ngeze
Amakuru

Umwambari wa Parime Hutu Filip Reyntjens akomeje guhakana Jenoside no gukorana n’abayigizemo Uruhare: Ubuhamya bwerekana ubufatanye bwe na Hassan Ngeze

RUSHYASHYA 18 Nov 2025
Zigo Remix indirimbo yaciwe gucurangwa ku manywa muri Tanzaniya
IMIKINO

Zigo Remix indirimbo yaciwe gucurangwa ku manywa muri Tanzaniya

Ubwanditsi 25 Feb 2016
Amavubi yatsinzwe na Benin 3-0 hashakishwa itike y’igikombe cya Afurika 2025
Amakuru

Amavubi yatsinzwe na Benin 3-0 hashakishwa itike y’igikombe cya Afurika 2025

Ubwanditsi 11 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru