Mu cyumweru gishize hasakaye amashusho agaragaza imodoka z’intambara z’ingabo z’Afurika y’Epfo zafashwe bugwate ndetse n’ikamyo ya gisirikari n’ingabo za M23. Ni nyuma yuko Ingabo za SADC niza Congo zari zateguye ibitero simusiga kuri M23 biyemeje ngo kubasubiza mu birunga aho baturutse. FARDC yise icyo gitero “Operation la Vengeance du Leopald” naho SADC yo iyita “Operation Caterpillar” bagamije gusubiza M23 mu birunga
Batangiye mu gitondo cya tariki ya 30 Gicurasi 2024 ubwo ingabo za SADC niza FARDC zabyutse zirasa ibisasu biremereye mu bice M23 igenzura, uwo mutwe watangaje ko abasiviri bagera ku icumi bahasize ubuzima kandi ko bahise bafata icyemezo cyo gucecekesha imbunda zicaga abaturage.
Nyuma y’amasaha makeya nibwo hagaragaye imodoka z’intamabara z’ingabo za SADC zikomoka muri Afurika y’Epfo zarashweho na M23 uyu mutwe wemeje ko warashe eshatu ufata mpiri izindi ebyiri.
Amakuru yamenyekanye ni uko izo ngabo zacanweho umuriro na M23 zari zimaze icyumweru zigeze mu burasirazuba bwa Congo zikaba zari zitegereje ko amatora arangira muri Afurika y’Epfo nubwo atahiriye Perezida Cyrille Ramaphosa ngo zigabe igitero kuri M23. Amakuru yahise amenyekana ni uko umusirikari umwe w’Afurika y’Epfo yahise apfa abandi 22 barakomereka
Aho bategewe ninaho ingabo z’Afurika y’Epfo zategewe umwaka ushize ubwo uwakoreshaga itumanaho yarashwe mu jisho.
M23 yiteguye ingabo z’Afurika y’Epfo hafi na Sake zari zigabye igitero gikomeye zifatanyije n’ingabo za Congo ndetse n’imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo.
Indege z’ingabo za Congo zaje gutabara ariko ntacyo byatanze kuko zitahawe ibipimo neza byaho bari (coordinates). Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo News24 dukesha iyi nkuru kivuga ko izo modoka z’intambara zaba zararashwe n’imbunda yakorewe mu burusiya AT-4 Spigot antitank missile na Casspir.
Mu gitondo cyo ku wa gatanu, ingabo z’Afurika y’Epfo zagarutse gushaka imodoka zabo ariko ntibabishobora, ahubwo ingabo za M23 zabaciye mu rihumye zibatera mu kigo cyabo zitwika indi modoka y’intambara.
Ibihugu bya SADC bikomeje gusaba ko ibibera mu burasirazuba bwa Congo byareka kuba ibanga ariko ubunyamabanga ntacyo butangaza. Ingabo za SADC zigeze ku bihumbi bitatau ariko ngo bikaba bitumvikana uburyo nta n’indege z’intambara bafite.
Nyuma y’umunsi ingabo za SADC zirashweho, hagaragaye amashusho ingabo za M23 zitwaye imodoka y’intambara yambuwe ingabo z’Afurika y’Epfo.