Robert (Bob) Menendez yamenyekanye cyane mu madosiye areba u Rwanda kubera kurutoteza, yitwaje umwanya ukomeye yari afite muri Sena y’Amerika, ndetse agahora arusabira ibihano ashingiye ku binyoma by’ababaga bamuhaye ruswa ngo arubuze amahwemo.
Muri abo bakoreshaga Senateri Menendez harimo abategetsi ba Kongo-Kinshasa, abashyigikiye abajenosideri n’ibigarasha, nka Rusesabagina n’abandi banzi b’u Rwanda.
Koko rero Imana ihora ihoze. Kuri uyu wa kabiri nibwo urukiko rw’ i New York rwahamije Bob Menendez ibyaka byose yari akurikiranyweho, uko ari 16, birimo kwakira ruswa, gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, no kuba icyitso cy’amahanga mu kubangamira inyungu z’igihugu cye cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Bob Menendez asanzwe ari Senateri ukomoka mu ishyaka riri ku butegetsi ry’abademokarate, ndetse akaba yarigeze kuba Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga muri Sena y’Amerika, umwanya yategetswe kweguraho kubera ibi byaha yaregwaga.
Iyo Komisiyo irica igakiza uwo ishatse. Muri make ni igikoresho cyo gukandamiza “insina ngufi”, cyane cyane ibihugu byo muri Afrika, Amerika y’Epfo na Aziya.
Bob Menendez rero yahamwe n’ibyaha, hamwe n’abandi bagabo babiri baregwaga mu rubanza rumwe, ari nabo bamuhaye iyo ruswa. Bombi baburanye bemera icyaha.
Abo ni Wael Hana, Umunyamisiri unafite ubwenegihugu bw’Amerika, Bob Menendez akaba yaramufashije mu manyanga yo kwegukana isoko ryo gutumiza inyama mu Misiri wenyine, no kuzinjiza muri Amerika.
Hari kandi Fred Daibes ukomoka muri Qatar, we akaba yarahaye Senateri Menendez ruswa itubutse kugirango atagatifuze Qatar, yaregwaga guhonyora bikabije ikiremwamuntu, cyane cyane ubwo yiteguraga kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru.
Umugore wa Menendez, Nadine Arslanian Menendez, nawe waregwaga muri uru rubanza, we azaburanishwa ukwe, kuko yasabye kubanza kwivuza kanseri y’ibere.
Bob Menendez byaramugoye kwiregura kuko yafatanywe igihanga. Ntiyashoboye kwerekana inkomoko y’ibihumbi 500 by’amadolari($500.000) ubugenzacyaha bwasanze mu rugo rwe muri New Jersey, imodoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, n’ibisanduku bya zahabu y’igifute.
Perezida w’itsinda ry’abasenateri bo mu ishyaka ry’abademokarate, Chuk Schumer, yasabye Bob Menendez kwegura bwangu ku mwanya wa senateri, mu gihe ategereje ibihano azamenyeshwa tariki 29/10/2024.
Amategeko yo muri Amerika ateganya ko ibyaha 16 byahamye Bob Menendez bishobora kumuviramo gukatirwa imyaka magana abiri na makumyabiri n’ibiri y’igifungo(222)!!
Urukiko ruzatangaza ibihano bya Bob Menendez hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo muri Amerika habe amatora rusange, arimo n’aya Perezida w’icyo gihugu, bikaba bishobora kugira ingaruka ku mukandida Joe Biden, n’ishyaka ry’abademokarate muri rusange.
Bihemu Bob Menendez w’imyaka 70 y’amavuko, we yateganyaga kwiyamamariza umwanya wa senateri nk’umukandida wigenga.