• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»Amakuru»Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.

Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.

Editorial 17 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Robert (Bob) Menendez yamenyekanye cyane mu madosiye areba u Rwanda kubera kurutoteza, yitwaje umwanya ukomeye yari afite muri Sena y’Amerika, ndetse agahora arusabira ibihano ashingiye ku binyoma by’ababaga bamuhaye ruswa ngo arubuze amahwemo.

Muri abo bakoreshaga Senateri Menendez harimo abategetsi ba Kongo-Kinshasa, abashyigikiye abajenosideri n’ibigarasha, nka Rusesabagina n’abandi banzi b’u Rwanda.

Koko rero Imana ihora ihoze. Kuri uyu wa kabiri nibwo urukiko rw’ i New York rwahamije Bob Menendez ibyaka byose yari akurikiranyweho, uko ari 16, birimo kwakira ruswa, gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, no kuba icyitso cy’amahanga mu kubangamira inyungu z’igihugu cye cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Bob Menendez asanzwe ari Senateri ukomoka mu ishyaka riri ku butegetsi ry’abademokarate, ndetse akaba yarigeze kuba Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga muri Sena y’Amerika, umwanya yategetswe kweguraho kubera ibi byaha yaregwaga.

Iyo Komisiyo irica igakiza uwo ishatse. Muri make ni igikoresho cyo gukandamiza “insina ngufi”, cyane cyane ibihugu byo muri Afrika, Amerika y’Epfo na Aziya.

Bob Menendez rero yahamwe n’ibyaha, hamwe n’abandi bagabo babiri baregwaga mu rubanza rumwe, ari nabo bamuhaye iyo ruswa. Bombi baburanye bemera icyaha.

Abo ni Wael Hana, Umunyamisiri unafite ubwenegihugu bw’Amerika, Bob Menendez akaba yaramufashije mu manyanga yo kwegukana isoko ryo gutumiza inyama mu Misiri wenyine, no kuzinjiza muri Amerika.

Hari kandi Fred Daibes ukomoka muri Qatar, we akaba yarahaye Senateri Menendez ruswa itubutse kugirango atagatifuze Qatar, yaregwaga guhonyora bikabije ikiremwamuntu, cyane cyane ubwo yiteguraga kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru.

Umugore wa Menendez, Nadine Arslanian Menendez, nawe waregwaga muri uru rubanza, we azaburanishwa ukwe, kuko yasabye kubanza kwivuza kanseri y’ibere.

Bob Menendez byaramugoye kwiregura kuko yafatanywe igihanga. Ntiyashoboye kwerekana inkomoko y’ibihumbi 500 by’amadolari($500.000) ubugenzacyaha bwasanze mu rugo rwe muri New Jersey, imodoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, n’ibisanduku bya zahabu y’igifute.

Perezida w’itsinda ry’abasenateri bo mu ishyaka ry’abademokarate, Chuk Schumer, yasabye Bob Menendez kwegura bwangu ku mwanya wa senateri, mu gihe ategereje ibihano azamenyeshwa tariki 29/10/2024.

Amategeko yo muri Amerika ateganya ko ibyaha 16 byahamye Bob Menendez bishobora kumuviramo gukatirwa imyaka magana abiri na makumyabiri n’ibiri y’igifungo(222)!!

Urukiko ruzatangaza ibihano bya Bob Menendez hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo muri Amerika habe amatora rusange, arimo n’aya Perezida w’icyo gihugu, bikaba bishobora kugira ingaruka ku mukandida Joe Biden, n’ishyaka ry’abademokarate muri rusange.

Bihemu Bob Menendez w’imyaka 70 y’amavuko, we yateganyaga kwiyamamariza umwanya wa senateri nk’umukandida wigenga.

2024-07-17
Editorial

IZINDI NKURU

PSD yijeje ko nibona imyanya mu Nteko izanoza imicungire y’amakoperative

PSD yijeje ko nibona imyanya mu Nteko izanoza imicungire y’amakoperative

Editorial 23 Aug 2018
Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye.

Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye.

Editorial 21 Jun 2023
INTUMWA DR. PAUL GITWAZA ITI: “ABANYAFURIKA DUKENEYE GUHUMUKA TUKAVA MU GUSABIRIZA”

INTUMWA DR. PAUL GITWAZA ITI: “ABANYAFURIKA DUKENEYE GUHUMUKA TUKAVA MU GUSABIRIZA”

Editorial 26 Jul 2016
Perezida Kagame yagize icyo avuga  ku gitutu u Rwanda rushyirwaho n’ibindi bihugu

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku gitutu u Rwanda rushyirwaho n’ibindi bihugu

Editorial 25 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Bamwe mu bahoze muri FDLR bemeye kuva mu nkambi mbere y’uko zifungwa
Mu Mahanga

RDC: Bamwe mu bahoze muri FDLR bemeye kuva mu nkambi mbere y’uko zifungwa

Editorial 24 Jul 2018
Aho yambariye inkindi ahambariye ubucocero: Umujenosideri,umuterankunga mukuru w’abajenosideri, Kabuga Félicien, yaraye ijoro rye rya mbere mu buroko bw’I La Haye mu Buholandi, aho yajyaga yidegembya nk’umuherwe ukomeye!
Amakuru

Editorial 27 Oct 2020
Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo
HIRYA NO HINO

Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo

Editorial 26 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru