• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda

Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda

Ubwanditsi 22 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ishyirahamwe ry’abana b’abajenosideri ryiyise Jambo asbl ryashinzwe rigamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igashyirwa mu bikorwa n’ababyeyi babo, ryihishe mu mwambaro w’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu maze bwamagana ibyo Abanyarwanda abahisemo mu matora aheruka y’umukuru w’igihugu naya badepite.

Ntabwo twagaruka kubyo Jambo asbl ivuga ishimagiza ko Ingabire ariwe ukwiriye kuyobora u Rwanda ahubwo twakwibutsa impamvu yiri tsinda. Mu kwezi kwa Gicurasi 1994, Leta yakoraga Jenoside yibutse ko izabibazwa n’Umuryango Mpuzamahanga maze bategura uko bazayihakana. Babanje gutegura ko bazavuga ko Abahutu n’Abatutsi basubiranyemo bakicana kubera ihanurwa ry’indege gusa basanga bidafatika ahubwo bemeza ko nta bantu bishe ahubwo bahunze.

Mu nyandiko y’inama y’icyahoze ari Segiteri Rusiza yabaye taraiki 12 Kamena 1994 mu karere ka Rubavu kubu habaye inama ya Segiteri maze abayitabiriye babwirwa ko hari Komisiyo igiye kuza kubaza uko abatutsi bapfuye (ntabwo imvugo yuko bishwe yakoreshwaga) maze abayobozi bitabiriye iyo nama basabwa ko aho umututsi wese yari atuye bagomba gusenya inzitiro mu rwego rwo kugaragaza ko nta ngo zahabaga. Ikindi abayobozi basabwe kumvisha abaturage kumenyera imvugo ivuga ko abatutsi batishwe ahubwo bahunze bakajya muri Zaire (Congo Kinshasa yubu) amasambu yabo akaba afitwe na Komine.

Iyi mvugo ya Leta y’abicanyi niwo murage Jambo asbl yahawe kugirango ikomeze umugambi wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi; kuvuga ku matora ni ukujijisha. Gusa igishekeje ni uko muri abo bashinze Jambo asbl banayikuriye harimo abahungu babiri ba Mbonyumutwa gusa mushiki wabo Maryse Mbonyumutwa yarenze iyo politiki ni Rweyemezamirimo mu Rwanda akaba arinawe wakoze imyinshi mu myenda yamamaje umukandinda wa RPF Paul Kagame. Ntarirarenga u Rwanda rwafunguye amarembo upfa guhinduka ukareka ingengabitekerezo ya Jenoside.  Ni benshi bahindutse ubu bari muri RPF Inkotanyi.

Tubibutse abagize umuryango wa Jambo wihebeye guhakana jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bayobozi baryo ba kera harimo Placide Kayumba, ari na we washinze akabanza no kuyobora Jambo Asbl. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wabaye Su-Perefe wa Gisagara, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 2010 yakatiwe na ICTR gufungwa imyaka 25. Yahamijwe kuba yarayoboye ubwicanyi ku musozi wa Kabuye, ahaguye abatutsi basaga 30000. Nyamara akimara gukatirwa, umuhungu we yanditse kuri Twitter ko ari umwere.

Hari kandi Natacha Abingeneye akaba umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi akaba n’Umurwanashyaka wa MRND. Muri Kamena 2005 yahamagajwe na ICTR, aza gupfa urubanza rwe rutarangiye.

Harimo kandi Gustave Mbonyumutwa, umuhungu w’umugabo wakurikiranweho n’inkiko Gacaca kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Shingiro Mbomyumutwa, akaba umwuzukuru wa Dominique Mbonyumutwa uri mu bashinze MDR Parmehutu, wanabaye Perezida w’u Rwanda mu 1961.

Shingiro Mbonyumutwa yabaye umuyobozi w’ibiro bya Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe muri Leta y’Abatabazi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Gustave Mbonyumutwa yanabaye umutangabuhamya ushinjura mu rubanza rwa Matayo Ngirumpatse wari Perezida w’Ishyaka MRND mu gihe cya Jenoside, waburaniye i Arusha.

Mu bagize Jambo Asbl kandi habamo na Liliane Bahufite, umukobwa wa Colonel Bahufite Juvenal wayoboye ubwicanyi mu yari Gisenyi mu 1990-1993. Uyu ni nawe wari umuvugizi w’ingabo zakoze Jenoside, ubwo zahungiraga muri Zaire.

Harimo na Laure Nkundakozera Uwase, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa Jambo Asbl, anaba umwanditsi mukuru wa Jambo News akoranaho na Ruhumuza Mbonyumutwa. Uyu ni umukobwa wa Anastase Nkundakozera, wahamijwe n’Inkiko Gacaca ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse nyina Agnès Mukarugomwa yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND.

Muri iki gihe Jambo asbl iyoborwa na Robert Mugabowindekwe. Uyu ni umuhungu wa Lt Col Éphrem Rwabalinda wabaye Umujyanama w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Habyarimana. Ubwo zari zisumbirijwe, Lt Col BEM Rwabalinda yoherejwe i Paris hagati ya tariki 9-13 Gicurasi 1994, guhura n’abayobora igisirikari cy’u Bufaransa.

2024-07-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mushikiwabo ni umukandida mwiza – Kagame

Mushikiwabo ni umukandida mwiza – Kagame

Ubwanditsi 19 Jun 2018
Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ubwanditsi 17 Jul 2023
Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo

Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo

RUSHYASHYA 11 Sep 2026
Umunsi wa 16 wa shampiyona uratangira Gorilla FC yakira Police FC, umukino wa Rayon Sports na Musanze wegejwe inyuma

Umunsi wa 16 wa shampiyona uratangira Gorilla FC yakira Police FC, umukino wa Rayon Sports na Musanze wegejwe inyuma

Ubwanditsi 20 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Himbara  ashenguwe n’agahinda kuko BBC yagaragaje neza isura y’u Rwanda
ITOHOZA

Himbara ashenguwe n’agahinda kuko BBC yagaragaje neza isura y’u Rwanda

Ubwanditsi 28 Apr 2019
Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali
Amakuru

Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali

Ubwanditsi 08 Nov 2021
Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien
Amakuru

Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien

Ubwanditsi 29 Sep 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru