• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda

Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda

Ubwanditsi 22 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ishyirahamwe ry’abana b’abajenosideri ryiyise Jambo asbl ryashinzwe rigamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igashyirwa mu bikorwa n’ababyeyi babo, ryihishe mu mwambaro w’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu maze bwamagana ibyo Abanyarwanda abahisemo mu matora aheruka y’umukuru w’igihugu naya badepite.

Ntabwo twagaruka kubyo Jambo asbl ivuga ishimagiza ko Ingabire ariwe ukwiriye kuyobora u Rwanda ahubwo twakwibutsa impamvu yiri tsinda. Mu kwezi kwa Gicurasi 1994, Leta yakoraga Jenoside yibutse ko izabibazwa n’Umuryango Mpuzamahanga maze bategura uko bazayihakana. Babanje gutegura ko bazavuga ko Abahutu n’Abatutsi basubiranyemo bakicana kubera ihanurwa ry’indege gusa basanga bidafatika ahubwo bemeza ko nta bantu bishe ahubwo bahunze.

Mu nyandiko y’inama y’icyahoze ari Segiteri Rusiza yabaye taraiki 12 Kamena 1994 mu karere ka Rubavu kubu habaye inama ya Segiteri maze abayitabiriye babwirwa ko hari Komisiyo igiye kuza kubaza uko abatutsi bapfuye (ntabwo imvugo yuko bishwe yakoreshwaga) maze abayobozi bitabiriye iyo nama basabwa ko aho umututsi wese yari atuye bagomba gusenya inzitiro mu rwego rwo kugaragaza ko nta ngo zahabaga. Ikindi abayobozi basabwe kumvisha abaturage kumenyera imvugo ivuga ko abatutsi batishwe ahubwo bahunze bakajya muri Zaire (Congo Kinshasa yubu) amasambu yabo akaba afitwe na Komine.

Iyi mvugo ya Leta y’abicanyi niwo murage Jambo asbl yahawe kugirango ikomeze umugambi wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi; kuvuga ku matora ni ukujijisha. Gusa igishekeje ni uko muri abo bashinze Jambo asbl banayikuriye harimo abahungu babiri ba Mbonyumutwa gusa mushiki wabo Maryse Mbonyumutwa yarenze iyo politiki ni Rweyemezamirimo mu Rwanda akaba arinawe wakoze imyinshi mu myenda yamamaje umukandinda wa RPF Paul Kagame. Ntarirarenga u Rwanda rwafunguye amarembo upfa guhinduka ukareka ingengabitekerezo ya Jenoside.  Ni benshi bahindutse ubu bari muri RPF Inkotanyi.

Tubibutse abagize umuryango wa Jambo wihebeye guhakana jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bayobozi baryo ba kera harimo Placide Kayumba, ari na we washinze akabanza no kuyobora Jambo Asbl. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wabaye Su-Perefe wa Gisagara, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 2010 yakatiwe na ICTR gufungwa imyaka 25. Yahamijwe kuba yarayoboye ubwicanyi ku musozi wa Kabuye, ahaguye abatutsi basaga 30000. Nyamara akimara gukatirwa, umuhungu we yanditse kuri Twitter ko ari umwere.

Hari kandi Natacha Abingeneye akaba umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi akaba n’Umurwanashyaka wa MRND. Muri Kamena 2005 yahamagajwe na ICTR, aza gupfa urubanza rwe rutarangiye.

Harimo kandi Gustave Mbonyumutwa, umuhungu w’umugabo wakurikiranweho n’inkiko Gacaca kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Shingiro Mbomyumutwa, akaba umwuzukuru wa Dominique Mbonyumutwa uri mu bashinze MDR Parmehutu, wanabaye Perezida w’u Rwanda mu 1961.

Shingiro Mbonyumutwa yabaye umuyobozi w’ibiro bya Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe muri Leta y’Abatabazi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Gustave Mbonyumutwa yanabaye umutangabuhamya ushinjura mu rubanza rwa Matayo Ngirumpatse wari Perezida w’Ishyaka MRND mu gihe cya Jenoside, waburaniye i Arusha.

Mu bagize Jambo Asbl kandi habamo na Liliane Bahufite, umukobwa wa Colonel Bahufite Juvenal wayoboye ubwicanyi mu yari Gisenyi mu 1990-1993. Uyu ni nawe wari umuvugizi w’ingabo zakoze Jenoside, ubwo zahungiraga muri Zaire.

Harimo na Laure Nkundakozera Uwase, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa Jambo Asbl, anaba umwanditsi mukuru wa Jambo News akoranaho na Ruhumuza Mbonyumutwa. Uyu ni umukobwa wa Anastase Nkundakozera, wahamijwe n’Inkiko Gacaca ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse nyina Agnès Mukarugomwa yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND.

Muri iki gihe Jambo asbl iyoborwa na Robert Mugabowindekwe. Uyu ni umuhungu wa Lt Col Éphrem Rwabalinda wabaye Umujyanama w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Habyarimana. Ubwo zari zisumbirijwe, Lt Col BEM Rwabalinda yoherejwe i Paris hagati ya tariki 9-13 Gicurasi 1994, guhura n’abayobora igisirikari cy’u Bufaransa.

2024-07-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyarwanda batatu barokotse abakozi b’inzego z’umutekano za Uganda bari bitwaje Kalashnikov

Abanyarwanda batatu barokotse abakozi b’inzego z’umutekano za Uganda bari bitwaje Kalashnikov

Ubwanditsi 11 Feb 2019
Ishimwe ry’Abahanzi kuri Kandida-Perezida Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi

Ishimwe ry’Abahanzi kuri Kandida-Perezida Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi

Ubwanditsi 12 Jul 2024
Imirimo yo gusana  Gatuna iragana ku musozo – Minisitiri Sezibera

Imirimo yo gusana Gatuna iragana ku musozo – Minisitiri Sezibera

Ubwanditsi 20 Apr 2019
Perezida Nkurunziza n’umufasha we mu masengesho y’iminsi itandatu basabira u Burundi ngo buzagire amahoro 2018

Perezida Nkurunziza n’umufasha we mu masengesho y’iminsi itandatu basabira u Burundi ngo buzagire amahoro 2018

Ubwanditsi 27 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMAFOTO: APR FC yapimishije abakinnyi n’abakozi bayo mbere yo kujya mu mwiherero aho bitegura isubukurwa rya shampiyona izatangira muri Gicurasi.
Amakuru

AMAFOTO: APR FC yapimishije abakinnyi n’abakozi bayo mbere yo kujya mu mwiherero aho bitegura isubukurwa rya shampiyona izatangira muri Gicurasi.

Ubwanditsi 15 Apr 2021
Kinazi : Uwarokotse Jenoside  yohererejwe Ubutumwa bugufi buvuga ko we na bagenzi be bazicwa
ITOHOZA

Kinazi : Uwarokotse Jenoside yohererejwe Ubutumwa bugufi buvuga ko we na bagenzi be bazicwa

Ubwanditsi 01 May 2017
Amafoto – Lionel Messi yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2021 aba uwa mbere ufite ugize nyinshi, aho kugeza ubu yujuje iya 7
Amakuru

Amafoto – Lionel Messi yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2021 aba uwa mbere ufite ugize nyinshi, aho kugeza ubu yujuje iya 7

Ubwanditsi 30 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru