• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»M23 ibateje umwiryane: Umuriro watse hagati ya Perezida Tshisekedi na Minisitiri we w’Ingabo Guy Muadiamvita.

M23 ibateje umwiryane: Umuriro watse hagati ya Perezida Tshisekedi na Minisitiri we w’Ingabo Guy Muadiamvita.

Editorial 26 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Amakuru dukesha ibitangazamakuru mpuzamahanga, birimo RFI y’Abafaransa, aravuga ko mu mpera z’icyumweru gishize i Kampala muri Uganda habereye imishyikirano hagati ya Leta ya Kongo-Kinshasa n’umutwe bahanganye ku rugamba wa AFC/M23.

RFI ndetse n’imbuga nkoranyambaga zisanzwe zitanga amakuru yizewe, byahishuye ko ibyo biganiro byabereye muri Imperial Hotel mu mujyi wa Kampala, intumwa za Leta ya Kongo zikaba zari ziyobowe na Dr Jean Bosco Bahala Lusheke, ushinzwe gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi. AFC/M23 yo ngo yari ihagarariwe na Col Imani Nzenze John na René Munyarugerero.

Ubutegetsi bwa Kinshasa ntibwifuzaga ko iby’iyo mishyikirano bijya ahagaragara, kuko bwakomeje kwizeza abahezanguni babushyigikiye ko butazigera bushyikirana na M23, bwo bwita” umutwe w’iterabwoba”.

Baca umugani ngo “n’uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye”. Byongeye, abazi neza imiterere ya benshi mu Bakongomani bemeza ko bigoye kubabitsa ibanga.

Nguko uko ibyari imishyikirano yo mu “ibanga” byahindutse kimenyabose, yewe n’inama itaranatangira.

Ikimwaro cyahise gikora Tshisekedi n’abambari be, ndetse Minisitiri Patrick Muyaya ushinzwe ibinyoma mu itumanaho, atinyuka kubeshya isi yose ko ngo nta ntumwa Leta yigeze yohereza mu mishyikirano na AFC/M23.

Mu rwego rwo kwikura mu isoni, Tshisekedi yahise asohora itangazo ngo “ryirukana” Jean- Bosco Bahala Lusheke ku mwanya yari afite mu butegetsi.

Ababikurikiranira hafi ariko bavuga ko iryo tangazo ari urwiyerurutso no gukinga Abakongomani ibikarito mu maso, kuko ngo Bwana Bahala Lusheke azimurirwa mu wundi mwanya w’ubutegetsi, unakomeye kurushaho.

Iri kinamico ntiryashimishije Minisitiri w’Ingabo, Guy Muandiamvita, utumva ukuntu Perezida Tshisekedi abeshya ngo nta ntumwa yohereje i Kampala, kandi ari Tshisekedi ubwe wamutegetse gusinyira Bahala Rusheke n’intumwa ayoboye inyandiko zibohereza mu butumwa(ordres de mission).

Minisitiri Muadiamvita yananditse ibaruwa isezera muri Guverinoma, ariko abategetsi bakuru, barimo na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, baramwinginga ngo ntayitange, kuko byarushaho kugaragaza intege nke z’ubutegetsi, aramutse yeguye nyuma y’igihe kitaranagera ku mezi abiri abaye Visi-Minisitiri w’intebe na Minisitiri w’Ingabo.

Iyegura rya Minisitiri Muadiamvita kandi ryari kwambika ubusa Perezida Tshisekedi, ubeshya ngo nta mishyikirano arimo na AFC/M23, mu gihe ibyegera bye bya hafi, birimo minisitiri w’ingabo, byari kuba byemeza ko imishyikirano ihari.

Nubwo yabaye asubitse iyegura rye ariko, amakuru ava mu nda y’ingoma ya Tshisekedi arahamya ko abo bagabo bombi barebana ay’ingwe.

Barapfa ibinyoma byinshi bya Tshisekedi, byiyongera ku kibatsi cy’umuriro ingabo ze zikomeje gukubitwa na M23 ku rugamba. Minisitiri w’Ingabo Guy Muandiamvita ndetse ngo yaba yaramaze kwerurira Tshisekedi ko nta yandi mahitamo bafite uretse gushyikirana na M23, itarabasanga i Kinshasa.

Perezida Tshisekedi nawe ngo yamaze kubona Guy Muadiamvita nk’umuntu utamwemera, ndetse akamwikanga mu bashobora kumuhirika ku butegetsi.

Magingo aya nta musirikari w’Umukongomani ushobora gusunutsa izuru mu itsinda ry’ingabo zirinda Perezida Tshisekedi n’umuryango we, dore ko yahisemo gushyira umutekano we mu biganza by’abacanshuro.

Icyo cyizere hafi ya ntacyo, nacyo kiri mu byo Tshisekedi apfa n’ubuyobozi bukuru mu ngabo za Repubulika “Iharanira Demokarasi” ya Kongo, FARDC.

2024-07-26
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Besigye abona umubano w’u Rwanda na Uganda muri iki gihe

Uko Besigye abona umubano w’u Rwanda na Uganda muri iki gihe

Editorial 06 Mar 2019
Museveni arashaka guhuma amaso abayobozi bo mu karere yemereye ko agiye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizeho umukono

Museveni arashaka guhuma amaso abayobozi bo mu karere yemereye ko agiye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizeho umukono

Editorial 13 Sep 2019
Uganda yegukanye CECAFA U18 2023, u Rwanda rutahana umwanya wa Kane mu irushanwa ryaberaga muri Kenya

Uganda yegukanye CECAFA U18 2023, u Rwanda rutahana umwanya wa Kane mu irushanwa ryaberaga muri Kenya

Editorial 08 Dec 2023
Imbere y’abacamanza, abahoze ari abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa bateranye amagambo na Mudathiru wabayoboraga uburyo binjijwe mu gisirikare

Imbere y’abacamanza, abahoze ari abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa bateranye amagambo na Mudathiru wabayoboraga uburyo binjijwe mu gisirikare

Editorial 17 Sep 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuryango wa Rusesabagina n’abandi ba rusisibiranya mu kurya imitsi abantu ngo barashaka amafaranga yo kumufunguza
Amakuru

Umuryango wa Rusesabagina n’abandi ba rusisibiranya mu kurya imitsi abantu ngo barashaka amafaranga yo kumufunguza

Editorial 24 Nov 2021
CNLG yamaganye abitwaza gufasha abarokotse Jenoside mu nyungu zabo bagasabiriza
ITOHOZA

CNLG yamaganye abitwaza gufasha abarokotse Jenoside mu nyungu zabo bagasabiriza

Editorial 11 Apr 2018
U Bufaransa: Umunyarwanda Samuel Baker yarohamye muri ‘piscine’ yitaba Imana
INKURU NYAMUKURU

U Bufaransa: Umunyarwanda Samuel Baker yarohamye muri ‘piscine’ yitaba Imana

Editorial 29 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru