• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»FERWACY yatangije irushanwa ry’abato “Rwanda Junior Tour“ rigamije kongerera abakinnyi ubushobozi akozwe umunsi urenze umwe

FERWACY yatangije irushanwa ry’abato “Rwanda Junior Tour“ rigamije kongerera abakinnyi ubushobozi akozwe umunsi urenze umwe

Ubwanditsi 01 Aug 2024 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Nyuma y’umwaka haba amasiganwa y’abana azwi nka Rwanda Youth Racing Cup, kuva kuri uyu wa Kane kugera kuwa 6 haraba amasiganwa y’ingimbi Rwanda Junior Tour.

Iri rushanwa rigomba guhuza abakinnyi bari hagati y’imyaka 17 na 19 rigamije gusuzuma urwego bamaze kugeraho no kubongerera amasiganwa akozwe iminsi irenze umwe.

Kuri uyu wa kane tariki ya 1 Kanama kugeza kuya 3 Kanama 2024 nibwo iri siganwa ryatangiye ku nshuro ya mber ryiswe  “Rwanda Junior Tour”.

Iri siganwa ryitabiriwe n’abakinnyi 47 barimo ingimbi n’abangavu bari bagati y’imyaka 17 na 19.

Umunsi wa mbere wakinwe kuri uyu wa Kane aho abasiganwa bahagurutse kuri BK Arena berekeza i Rwamagana aho bakora intera y’ibilometero 81.

Abakinnyi bahagurutse mu Mujyi wa Kigali baracyari kugendera hamwe mu gikundi mbere y’uko bagera ku murongo wo gusorezaho mu Karere ka Rwamagana.

Ubwo abasiganwa bari barenze ku Gasozi ka Musha, abakinnyi 10 bacomotse mu bandi bayobora isiganwa kugera i Rwamagana, aho bazenguruka inshuro eshanu ku ntera y’ibilometero 6,4.

Nshimiyimana Phocas ukinira Benediction Club yegukanye Agace ka Mbere k’Irushanwa ry’Abato, Rwanda Juniors Tour ka Kigali-Rwamagana, akoresheje 2h07’27”.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kanama 2024, guhera saa Ine za Mugitondo bazasiganwa umuntu ku giti (ITT) aho bazazenguruka mu mujyi wa Rwamagana ku ntera ya Km 4,6.

Ni mugoroba, kuva saa Kumi bazakina isiganwa ryo mu bwoko bwa Criterium, intera (lap) ya Km 1,9 bazenguruke inshuro 18.

Kuwa Gatandatu mu gitondo, tariki ya 3/8/2024 9h30 bazahaguruka i Rwamagana basoreze kuri BK Arena, Km 79,5.

Muri iri siganwa hatangwa umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey), umukinnyi uzamuka kurusha abandi (Best Climber), Best Sprinter n’uwatsinze stage.

Abakobwa bo mu byiciro bitandukanye (U23, Junior na Cadets) bo bazakina gusa Criterium yo kuwa Gatanu nimugoroba.

2024-08-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ukuri ku rupfu rw’umusirikare waguye mu biro by’iperereza mu Burundi

Ukuri ku rupfu rw’umusirikare waguye mu biro by’iperereza mu Burundi

Ubwanditsi 19 Sep 2016
Umunyapolitiki Tomas Nahimana amaze iminsi mu karere k’uburasirazuba bw’Afrika

Umunyapolitiki Tomas Nahimana amaze iminsi mu karere k’uburasirazuba bw’Afrika

Ubwanditsi 16 Jan 2016
Arsenal yirukanye Unai Emery

Arsenal yirukanye Unai Emery

Ubwanditsi 29 Nov 2019
Urukiko Rukuru rwa Gisirikari rwakatiye Maj. (Rtd) Habibu Mudathiru igifungo cy’imyaka 25

Urukiko Rukuru rwa Gisirikari rwakatiye Maj. (Rtd) Habibu Mudathiru igifungo cy’imyaka 25

Ubwanditsi 26 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu
Amakuru

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Ubwanditsi 08 Apr 2025
Amarira y’Ingona ya Minisitiri Bizimana mu Burundi arabasiga mu kangaratete
Amakuru

Amarira y’Ingona ya Minisitiri Bizimana mu Burundi arabasiga mu kangaratete

RUSHYASHYA 09 Dec 2025
Mu mukino w’ikirarane wa shampiyona y’u Rwanda, Marines FC yatsinze Rutsiro FC igitego kimwe ku busa.
Amakuru

Mu mukino w’ikirarane wa shampiyona y’u Rwanda, Marines FC yatsinze Rutsiro FC igitego kimwe ku busa.

Ubwanditsi 06 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru