• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»FERWACY yatangije irushanwa ry’abato “Rwanda Junior Tour“ rigamije kongerera abakinnyi ubushobozi akozwe umunsi urenze umwe

FERWACY yatangije irushanwa ry’abato “Rwanda Junior Tour“ rigamije kongerera abakinnyi ubushobozi akozwe umunsi urenze umwe

Ubwanditsi 01 Aug 2024 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Nyuma y’umwaka haba amasiganwa y’abana azwi nka Rwanda Youth Racing Cup, kuva kuri uyu wa Kane kugera kuwa 6 haraba amasiganwa y’ingimbi Rwanda Junior Tour.

Iri rushanwa rigomba guhuza abakinnyi bari hagati y’imyaka 17 na 19 rigamije gusuzuma urwego bamaze kugeraho no kubongerera amasiganwa akozwe iminsi irenze umwe.

Kuri uyu wa kane tariki ya 1 Kanama kugeza kuya 3 Kanama 2024 nibwo iri siganwa ryatangiye ku nshuro ya mber ryiswe  “Rwanda Junior Tour”.

Iri siganwa ryitabiriwe n’abakinnyi 47 barimo ingimbi n’abangavu bari bagati y’imyaka 17 na 19.

Umunsi wa mbere wakinwe kuri uyu wa Kane aho abasiganwa bahagurutse kuri BK Arena berekeza i Rwamagana aho bakora intera y’ibilometero 81.

Abakinnyi bahagurutse mu Mujyi wa Kigali baracyari kugendera hamwe mu gikundi mbere y’uko bagera ku murongo wo gusorezaho mu Karere ka Rwamagana.

Ubwo abasiganwa bari barenze ku Gasozi ka Musha, abakinnyi 10 bacomotse mu bandi bayobora isiganwa kugera i Rwamagana, aho bazenguruka inshuro eshanu ku ntera y’ibilometero 6,4.

Nshimiyimana Phocas ukinira Benediction Club yegukanye Agace ka Mbere k’Irushanwa ry’Abato, Rwanda Juniors Tour ka Kigali-Rwamagana, akoresheje 2h07’27”.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kanama 2024, guhera saa Ine za Mugitondo bazasiganwa umuntu ku giti (ITT) aho bazazenguruka mu mujyi wa Rwamagana ku ntera ya Km 4,6.

Ni mugoroba, kuva saa Kumi bazakina isiganwa ryo mu bwoko bwa Criterium, intera (lap) ya Km 1,9 bazenguruke inshuro 18.

Kuwa Gatandatu mu gitondo, tariki ya 3/8/2024 9h30 bazahaguruka i Rwamagana basoreze kuri BK Arena, Km 79,5.

Muri iri siganwa hatangwa umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey), umukinnyi uzamuka kurusha abandi (Best Climber), Best Sprinter n’uwatsinze stage.

Abakobwa bo mu byiciro bitandukanye (U23, Junior na Cadets) bo bazakina gusa Criterium yo kuwa Gatanu nimugoroba.

2024-08-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisiteri ya Siporo yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri

Minisiteri ya Siporo yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri

Ubwanditsi 10 Sep 2025
Imyiteguro n’ishyirwamubikorwa by’u Rwanda mu gukumira icyorezo cya COVID-19 ishobora kuzarugeza ku ntsinzi

Imyiteguro n’ishyirwamubikorwa by’u Rwanda mu gukumira icyorezo cya COVID-19 ishobora kuzarugeza ku ntsinzi

Ubwanditsi 15 Apr 2020
Amakipe yo mu ntara y’i Burasizuba arimo Bugesera FC, Sunrise FC na Etoile de l’Est arimo kugana mu kiciro cya kabiri

Amakipe yo mu ntara y’i Burasizuba arimo Bugesera FC, Sunrise FC na Etoile de l’Est arimo kugana mu kiciro cya kabiri

Ubwanditsi 22 Apr 2024
Abana 10 b’abanyarwanda batoranyijwe muri Bayern Academy bagiye mu Budage guhatana n’abandi bavuye mu bihugu 7

Abana 10 b’abanyarwanda batoranyijwe muri Bayern Academy bagiye mu Budage guhatana n’abandi bavuye mu bihugu 7

Ubwanditsi 17 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwandakazi Shaddy Yashyize Hanze Ifoto ari Kumwe na Diamond Mucyumba yavanyemo Umwenda
HIRYA NO HINO

Umunyarwandakazi Shaddy Yashyize Hanze Ifoto ari Kumwe na Diamond Mucyumba yavanyemo Umwenda

Ubwanditsi 10 Jun 2017
Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga
Amakuru

Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga

Ubwanditsi 16 Dec 2022
Nyuma yo gukekwaho ubutinganyi birangiye avukijwe umugati
ITOHOZA

Nyuma yo gukekwaho ubutinganyi birangiye avukijwe umugati

Ubwanditsi 04 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru