Jyewe nk’umusomyi wa Rushyashya nifuje kugira icyo mvuga ku kiganiro cyatanzwe muri The Rwandan n’uwahoze ari umucuruzi mu Rwanda SISI Evariste.
Uyu musaza SISI Evariste abenshi muri Kigali bazi nka SIEVA,kubera ubucuruzi bwe bwa Papeterie SIEVA n’Icapiro rye ku Kicukiro hafi ya Bralirwa.
SISI Evariste wafatwaga nk’icyitso cy’inkotanyi muri za 1990 mugihe inkotanyi zateraga igihugu zinjiriye I Kagitumba, SISI nk’umwe mu bacuruzi bari bakomeye muri Kigali, utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana kubera ubwoko bwe, yafunzwe mu byitso, nyuma yaho afunguriwe yagize uruhare rukomeye mu ishyirwaho ry’ Ishyaka ryo kwishyira ukizana kwa buri muntu (PL),ryagize uruhare mu kobohoza iki gihugu, rigatakaza nabatari bake muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
SISI wari kuri Liste y’Abadepite ba PL, bagombaga kwinjira mu nteko ishingamategeko yaguye irimo na FPR, nyuma y’amasezerano y’amahoro y’Arusha ,Perezida Habyarimana yaje kuyinaniza, ahubwo abambari be bategura Jenoside yo kurimbura Abatutsi. SISI yaje kurokoka Jenoside, ariko atakaza umugore we n’abana asigarana uwari mu nkotanyi. SISI aza kuba umwe mubagize Inteko ishingamategeko (Depite) mu nzibacyuho ku itike ya PL.
Mu gihe iryo shyaka PL, ryacikagamo ibice kubera amakimbirane ashingiye ku myanya y’ishyaka SISI yari mu gice cya Sebarenzi Joseph Kabuye wari Perezida w’inteko, akaba yarifuzaga no kuyobora u Rwanda, bivugwa ko yari kubifashwamo na bamwe mu bari muri opposition ubu ariko icyo gihe bari mu Rwanda.
SISI niwe mu Depite wenyine wa PL, wanze gusinya Petition yo kweguza Sebarenzi waregwaga kugambanira igihugu.
Kubera uko gufatanya imirimo ya Politiki n’Ubucuruzi SISI yaje guhomba ndetse iryo shoramari rye riza gutezwa cyamunara kubera imyenda ya Banki, atari agishoboye kwishyura.
Muri icyo gihe ubwo byari mu mwaka w’2000, SISI yaje kujya I Kampala muri Uganda agezeyo yaka ubuhungiro ndetse aza no kuhatesekera cyane kubera kubura impapuro zimuhesha ubuhungiro mu bihugu by’uburayi kuberako yananiwe gusobanurira UNHCR –Kampala impamvu yahunze u Rwanda.
SISI wari umaze kwishumbusha Espérance Mukashema umukobwa wa Mukurira wari utuye ku Muhima hafi ya prison , wari warapfushije umugabo muri Jenoside, asigarana umwana umwe witwa Richard Sheja, uyu Espérance Mukashema, akaba mwene wabo na Musenyeri Gasabwoba.
Espérance Mukashema
Baje kwiga umutwe baraheze i Kampala barabuze impapuro zibageza I Burayi bahindura dosiye muri UNHCR, bavuga ko bahunze inkotanyi zari ziyobowe na Gen. Ibingira na Kabanda, zamwiciye umwana wari warahunganye na Musenyeri Gasabwoya n’abandi basenyeri bari I Kabwayi biciwe I Gakurazo.
Nguko uko baje kujyanwa I Burayi biyemeza gushinja inkotanyi ubwicanyi bwakorewe Abasenyeri ndetse basohora n’igitabo bise Yishe umumarayika, bashinja inkotanyi ubwicanyi.
Ikinteye rero kuvuga ibi n’uko muri icyo kiganiro SISI avuga ko yahunze ubutegetsi bwa Kagame bwica abacitse ku icumu bugatoteza umuryango wa Rwigara, mugihe bizwi ko SISI yahunze na Kagame ataraba Perezida wa Repubulika, akiri Visi Perezida. Kuvuga ko Abarokotse bicwa ninde uyobewe ko Perezida Kagame ariwe washyizeho ikigega cyo kubavuza no kubarihira amashuri (FARG) ubu abanyuma bakaba barangije za Kaminuza.
Ikindi naho SISI avuga ko ngo yazize imitungo ye kimwe na Rujugiro,Makuza, Rwabukamba, Pascal Munyampirwa kandi bamwe muri aba imitungo yabo iriho iracungwa n’imiryango yabo abandi kimwe na SISI na Pascal imitungo yabo yatejwe cyamunara na Banki kubera kutishyura amadeni.
Sisi Evariste
Abo bose bahunze ubukene buturutse ku madeni, batinya kwambarira ubucocero aho bambariye inkindi, ubu nibo bigize impunzi za politiki, ubu bararikoroza bigacika.
Ahubwo SISI navugishe ukuri yabaye umuhezanguni wa “Soldarite Kibuye”, iguye agwana nayo. None agiye kugwa ishyanga.