• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»“Bamaze imyaka 30 batubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo cya FDLR, kandi bifuza ko gihoraho ngo kibageze ku nyungu zabo”- Perezida Kagame

“Bamaze imyaka 30 batubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo cya FDLR, kandi bifuza ko gihoraho ngo kibageze ku nyungu zabo”- Perezida Kagame

Ubwanditsi 15 Aug 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Ibi Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabigarutseho kuri uyu wa gatatu, ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, n’ abadepite baheruka gutorwa, ndetse bakaba barahise banitorera Madamu Gertrude Kazarwa nk’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite. Banatoye kandi n’abamwungirije babiri

FDLR mu mashyamba ya Kongo

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibukije ko Leta ya Kongo yabeshye kenshi ko ishaka gusenya umutwe wa FDLR ariko ntiyagira ikintu na kimwe ikora, guhera ku masezerano ya Sun City yasinwe mu mwaka wa 2003, kugeza uyu munsi. Ahubwo usanga uyu mutwe uhora wiyuburura, ukagira n’intwaro nshyashya.

Yagize ati: “Izi Nterahamwe, FDLR, utazizi ni nde, cyangwa uko turi hano uwo zitahekuye ninde? Kuba iki kibazo kimaze imyaka 30 bivuze ko abantu batubeshya. Baratubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo, kandi ahubwo bashaka ko gihoraho, ngo kibafashe kugera ku zindi nyungu zabo bashyira imbere.”

Perezida Kagame yavuze ko inyungu ubutegetsi bwa Kongo-Kinshasa bufite muri FDLR zidashobora mu kubonekera mu kubuza Abanyarwanda uburenganzira bwabo, aho yagize ati :“Ariko tubabwira ko gushyira inyungu zabo imbere, twe bitatureba, yewe nta n’ubwo twarwanya inyungu zabo. Ariko inyungu zawe ntizishobora kuboneka aho inyungu z’abandi cyangwa uburenganzira bw’abandi bitubahirizwa.”

Mu gihe raporo zitandukanye zirimo iz’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zishimangira ko FDLR ikorana n’ingabo za Kongo, ubutegetsi bw’iki gihugu bukunze kwisobanura buvuga ko abarwanyi benshi b’uyu mutwe batashye mu Rwanda, ngo bamwe muri bo basubira muri Kongo gucukura amabuye y’agaciro. Aha Perezida Kagame yavuze ko hari abicanyi ba FDLR bamaze gutaha mu Rwanda koko, ariko ko abenshi basigaye muri Kongo, yongeraho ko ibyihebe bitagombera ubwinshi kugirango bikore ibitero by’iterabwoba.
Ati :“Ikindi kikaba ngo ni bakeya. Abicanyi bake baba abahe, cyangwa kuba baba bake bibavanaho icyaha gute? Muzi ibintu by’iterabwoba, iyo ibyihebe bijya guterera abantu hejuru se bigomba kuba bingahe? Isi irwana n’abantu batanu bakoze igikorwa cy’iterabwoba, bagahabwa agaciro kurusha abishe abasaga miliyoni hano”.

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko mu gihe ikibazo cya FDLR kitabonerwa igisubizo, hari n’abagerageza kuyikuraho icyasha, bavuga ko mu Rwanda hari n’abandi bantu bishwe, mu rwego rwo gupfobya no gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko mu gihe Isi ikemura ibindi bibazo by’umutekano, birimo n’iterabwoba, bibabaje kuba ikibazo cya FDLR kimaze iyi myaka yose. Ati :”Ibyo kuri bo biremereye kurusha abishe miliyoni y’abantu, bafite intwaro, bahabwa intwaro n’imyitozo n’ibindi byose na Leta ya Kongo, bakumva ibyo dukwiriye kubigendamo buhoro, tugaceceka.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku bishyize hamwe ngo barashaka gukemura ikibazo cya M23 bakoresheje intwaro, ngo barangiza bagatera uRwanda, maze agira ati:”Inshingano yanjye ni ukubabuza gushyira mu ngiro uwo mugambi wabo mubisha”.

Kuba hari ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bitoranya abantu icumi mu mpunzi ibihumbi 130 ziri mu nkambi mu Rwanda, bikajya kubatuza iyo mu mahanga, byibwira ko ari umuti w’ikibazo, nabyo Perezida Kagame yabinenze. Yerekanye ko umuti urambye ari ugukuraho icyatumye bahunga, hagashakwa uko izo mpuzi zatahuka, zikajya gutura mu gihugu cyazo, Kongo, ku butaka bwabo gakondo.

2024-08-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bisi ya RITCO itwaye abantu 60 yakoze impanuka Imana ikinga ukuboko [ Amafoto ]

Bisi ya RITCO itwaye abantu 60 yakoze impanuka Imana ikinga ukuboko [ Amafoto ]

Ubwanditsi 21 Sep 2017
Ikipe ya Mukura VS yahagaritse abakinnyi batanu bakekwaho imyitwarire itari myiza inabasaba kuva mu mwiherero wayo.

Ikipe ya Mukura VS yahagaritse abakinnyi batanu bakekwaho imyitwarire itari myiza inabasaba kuva mu mwiherero wayo.

Ubwanditsi 16 May 2021
ULK Gisenyi: Ku nshuro ya 12 abasaga 300 bahawe impamyabumenyi [ AMAFOTO ]

ULK Gisenyi: Ku nshuro ya 12 abasaga 300 bahawe impamyabumenyi [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 28 Mar 2018
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

Ubwanditsi 14 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Kuba Amerika yavanye u Rwanda muri AGOA nta gikuba cyacitse’
UBUKUNGU

‘Kuba Amerika yavanye u Rwanda muri AGOA nta gikuba cyacitse’

Ubwanditsi 02 Apr 2018
Uruganda  “Master Steel ” rwabaye umushoramari w’umwaka mu bihembo bya RDB Business Excellence Awards 2019
UBUKUNGU

Uruganda “Master Steel ” rwabaye umushoramari w’umwaka mu bihembo bya RDB Business Excellence Awards 2019

Ubwanditsi 01 Feb 2020
RDB irasubiza Prof. Neirotti wanenze amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal
INKURU NYAMUKURU

RDB irasubiza Prof. Neirotti wanenze amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal

Ubwanditsi 25 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru