• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara   |   27 Jun 2026

  • Ruharwa Ntabakuze azaguma muri gereza: IRMCT yatesheje agaciro ubusabe bwe bwo gufungurwa mbere y’igihe   |   27 Jun 2026

  • Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32   |   26 Jun 2026

  • P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi   |   26 Jun 2026

  • Afhamia Lotfi wahoze atoza Rayon Sports na Mukura yasinye muri Gicumbi FC, ahabwa inshingano zo kugeza iyi kipe mu myana 6 ya mbere   |   25 Jun 2026

  • AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC   |   24 Jun 2026

You are at :Home»Amakuru»I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

Ubwanditsi 03 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Ejo kuwa mbere, kuva mu rukerera kugeza mu masaha ya ku manywa, i Kinshasa, mu gace gaherereyemo gereza nkuru ya Makala no mu nkengero zako, humvikanye urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye, Leta ya Kongo ikavuga ko yageragezaga kuburizamo itoroka ry’abanyururu 15.000 bafungiye muri iyo gereza, barimo n’abanyabyaha bikomeye.

Imibare itangwa n’ubutegetsi iravuga ko haguye abanyururu 129, mu gihe hari amakuru atangwa n’abadafite aho babogamiye avuga ko uwo mubare urenga cyane, ugereranyije n’imirambo itabarika iri mu buruhukiro bw’ibitaro binyuranye i Kinshasa, ndetse n’indi myinshi ngo ikigaramye ku gasozi.

Uru rupfu rw’abantu bangana gutya, badafite intwaro, rwongereye ubukana umwuka wari usanzwe cyane muri Kongo, dore ko sosiyete sivile n’amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yemeza ari ikinamico ubutegetsi bwa Tshisekedi bwateguye ngo bwikize bamwe mu bari bafunze, dore ko gereza ya Makala ifungiyemo abantu b’ibyiciro binyuranye, barimo abanyapolitiki (abasirikari n’abasivil) bakomeye.

Abanyururu bari bakihishahisha mu baturage, bababwiye ko ahagana isaa munani z’ijoro, abashinzwe umutekano ngo barashe gereza, abanyururu babonye itangiye kugurumana bagerageza gusohoka ngo bakize amagara yabo, bageze haze rero bamishwamo amasasu.

Umwirondoro w’abishwe kugeza ubu nturashyirwa ahagaragara, ariko harakekwamo abashinjwa uruhare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi “waburijwemo”, kimwe n’abagiye batabwa muri yombi ku maherere, baregwa kuba ibyitso by’umutwe wa AFC/M23.

Urusaku rw’imbunda rukimara guhosha, Minisitiri w’Ubucamanza wungirije, Samuel Mbeba Kabuya, yagerageje koroshya ibyabaye, ubwo yabwiraga itangazamakuru ko hapfuye abantu 2 gusa.

Igitutu kimaze kuba cyinshi, Leta yaje kwisubiraho ari nabwo yatangazaga ko abishwe ari 129, abandi 60 ngo bagakomereka cyane, imibare nayo igishidikanywaho.

Imiryango n’amashyirahamwe, nka Lamuka, La Voix des Sans Voix, ANMDH, Fondation Bill Clinton pour la Paix, n’abandi benshi cyane, basaba ko habaho iperereza ry’impuguke mpuzamahanga zigenga, rikagaragaza abari inyuma y’ubu bwicanyi.

Iyo miryango yanasabye kandi ko Bwana Samuel Mbemba akurikiranwaho icyaha cyo gupfobya amahano yakozwe n’ubutegetsi, no kwambura agaciro inzirakarengane zayaguyemo.

Uretse abishwe n’abakomerekejwe, ibiribwa by’imfungwa, imiti, n’ibindi bikoresho byatwitswe, ibisigaye birasahurwa, amazi n’amashanyarazi byinjiraga muri gereza birakatwa, ku buryo abanyururu basubijwe mu ibohero ubu bari mu kaga gakomeye.

Ubunyamanswa bwakorewe imfungwa za gereza ya Makala, bwibukije ubundi nk’ubu bwahabereye mu mwaka wa 2017, ubwo ababarirwa muri 59 bahasigaga ubuzima, nabwo byitwa ko ari umugambi wo gutoroka waburiwemo.

2024-09-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kiyovu SC yatandukanye n’abatoza bungirije barimo Banamwana ndetse n’abakinnyi 15 biganjemo abasozaga amasezerano

Kiyovu SC yatandukanye n’abatoza bungirije barimo Banamwana ndetse n’abakinnyi 15 biganjemo abasozaga amasezerano

Ubwanditsi 24 Jul 2021
Theogene Rudasingwa yikomye Museveni avuga ko nta ”  Moral authority”agira

Theogene Rudasingwa yikomye Museveni avuga ko nta ” Moral authority”agira

Ubwanditsi 17 Dec 2018
INTWAZANGABO Z’U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE.

INTWAZANGABO Z’U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE.

Ubwanditsi 01 Mar 2024
Uganda: Kubera imyenda yabeshye ko yashimuswe ngo abone ayo yishyura

Uganda: Kubera imyenda yabeshye ko yashimuswe ngo abone ayo yishyura

Ubwanditsi 22 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kugwa byahato nahano,kudasoza irushanwa imwe mu iturufu abanyarwanda bitwaje mu mikino Olempike
IMIKINO

Kugwa byahato nahano,kudasoza irushanwa imwe mu iturufu abanyarwanda bitwaje mu mikino Olempike

Ubwanditsi 23 Aug 2016
S.Africa: Zuma yashimye Politiki ya Kabila anemera icyatumye amatora ataba
Mu Rwanda

S.Africa: Zuma yashimye Politiki ya Kabila anemera icyatumye amatora ataba

Ubwanditsi 27 Jun 2017
Perezida Kagame yageze mu Bufaransa mu nama y’ibihugu 7 bikize ku isi
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yageze mu Bufaransa mu nama y’ibihugu 7 bikize ku isi

Ubwanditsi 25 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru