• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»APR WBBC na REG W BBC zageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka zikuyemo GS Marie Reine Rwaza na Kepler WBBC

APR WBBC na REG W BBC zageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka zikuyemo GS Marie Reine Rwaza na Kepler WBBC

Ubwanditsi 03 Oct 2024 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa gatatu tariki 2 Ukwakira 2024 nibwo muri Petit Stade hakinwaga imikino y’umunsi wa gatatu ya kamarampaka mu bari n’abategarugori izwi nka ‘BetPawa Playoffs’, iyi ,mikino ikabaa yakinwaga mu kiciro cya kimwe cya kabiri.

Umukino wa mbere watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wahuje APR W BBC na GS Marie Reine Rwaza.Umukino watangiye APR  WBBC isabwa kuwutsinda igahita igera ku mukino wa nyuma kuko ariyo yatsinze imikino ibiri yabanje.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka nyuma y’uduce tubiri twa mbere APR W BBC isa nk’iyamaze kwizera kugera ku mukino wa nyuma kuko yariyoboye umukino n’amanota 56-22.
Mu gace ka gatatu, APR W BBC yakomeje kuyobora umukino, yatsinzemo amanota 21 mu gihe GS Marie Reine yatsinzemo amanota 7 gusa.
Mu gace ka kane, GS Marie Reine yazamuye amanota ndetse ibasha kukayobora n’amanota 14 kuri 7 ya APR W BBC gusa ntibyari bihagije ngo itsinde uyu mukino kuko warangiye APR W BBC iwutsinze ku manota 86-45.
Umugwaneza Charlotte ukinira APR W BBC niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino ndetse yabashije gukora ibizwi nka ‘double double’ muri basketball, yatsinze amanota 19, akora rebounds 20.
Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino wa REG W BBC na Kepler W BBC, aho uyu mukino wagiye gukinwa ikipe ya REG isabwa kuwutsinda igahita yerekeza ku mukino wa nyuma kuko yari yaratsinze imikino ibiri ibanza.
Umukino watangiye saa mbiri n’igice z’ijoro, utangira amakipe akubana dore ko agace ka mbere karangiye ari amanota 17 ya REG W BBC ku manota 14 ya Kepler W BBC.
Mu gace ka kabiri, REG BBC yongeye kugenda imbere mu mukino maze ikarangiza itsinze amanota 19, mu gihe Kepler W BBC yatsinzemo amanota 15. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari amanota 36 ya REG W BBC ku manota 29 ya Kepler W BBC.
Mu gace ka gatatu, REG W BBC yakomeje kuyobora umukino, muri aka gace yatsinze amanota 20 mu gihe Kepler W BBC yatsinzemo amanota 13.
Mu gace ka kane, amakipe yombi yaguye miswi y’amanota 14-14. Umukino muri rusange warangiye REG W BBC igeze ku mukino wa nyuma itsinze Kepler W BBC amanota 70-56.
APR W BBC na REG W BBC nizo zigomba guhurira ku mukino wa nyuma wa betPawa Playoffs 2024, amakipe azakina imikino irindwi, akazatanguranwa imikino ine.
Biteganyijwe ko umukino wa mbere wa nyuma muri BetPawa Playoffs uzakinwa ku wa gatanu tariki 4 Ukwakira 2024.

Kepler W BBC na GS Marie Reine Rwaza zose zari zigeze mu mikino ya kamarampaka bwa mbere azakina ahatanira umwanya wa gatatu.

2024-10-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: baratabariza Aimé Nzoyihera ufunzwe na leta

Burundi: baratabariza Aimé Nzoyihera ufunzwe na leta

Ubwanditsi 16 Nov 2017
U Rwanda rwatsinzwe na Libya ku munota wa nyuma rurasezererwa[ uko byagenze mukibuga ]

U Rwanda rwatsinzwe na Libya ku munota wa nyuma rurasezererwa[ uko byagenze mukibuga ]

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by’ivangura n’amacakubiri mu buhungiro

Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by’ivangura n’amacakubiri mu buhungiro

Ubwanditsi 04 Sep 2025
Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye

Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye

Ubwanditsi 14 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ICC: Jean-Pierre Bemba Ahanishijwe Igifungo Cy’umwaka Gisubitse N’amande Y’Amayero 300,000
POLITIKI

ICC: Jean-Pierre Bemba Ahanishijwe Igifungo Cy’umwaka Gisubitse N’amande Y’Amayero 300,000

Ubwanditsi 17 Sep 2018
Amavubi yatsinze RDC ayisanze iwayo, ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti
IMIKINO

Amavubi yatsinze RDC ayisanze iwayo, ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti

Ubwanditsi 19 Sep 2019
Kinazi : Uwarokotse Jenoside  yohererejwe Ubutumwa bugufi buvuga ko we na bagenzi be bazicwa
ITOHOZA

Kinazi : Uwarokotse Jenoside yohererejwe Ubutumwa bugufi buvuga ko we na bagenzi be bazicwa

Ubwanditsi 01 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru