• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Ubwanditsi 08 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri, Urukiko Rukuru, urugereko rwarwo rwa Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, rwahamije ibyaha byose uko ari bitatu(3) ubushinjacyaha bwaregaga Rashid Hakuzimana, maze rumuhanisha igifungo cy’imyaka irindwi(7) n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda ingana na miliyoni imwe(1.000.000Frw)

Uwo mugabo watawe muri yombi mu mwaka wa 2021, yari akurikiranyweho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, guteza amacakubiri no gukwiza ibihuha.

Nk’uko byasobanuwe n’umucamanza, Hakuzimana yakoze ibi byaha abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, harimo umurongo we wa YouTube.

Amwe mu magambo abamukurikiye bibuka, harimo kuvuga ko kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye kuvaho, ndetse akanemeza ko mu Rwanda habaye na jenoside yakorewe Abahutu. Ni imvugo Hakuzimana asangiye n’abajenosideri n’abandi biyita” abatavuga rumwe na Leta y’uRwanda “.

Kuva uru rubanza rwatangira kuburanishwa mu mizi, Rashid Hakuzimana yanze kwiregura ku byaha aregwa, akemeza ko ari imfungwa ya politiki ikwiye kurekurwa nta rubanza rubaye.

Nyuma y’isomwa ry’uru rubanza, mu baburanyi bombi ntawe uratangaza ko azajurira. Icyakora abahanga mu mategeko batubwiye ko ubushinjacyaha bushobora kutajurira, kuko uregwa yahawe igihano gisumba ibindi mu byo amategeko ateganyiriza uhamwe n’ibi byaha.

Umuhungu wa Hakuzimana Rashid aherutse kumvikana mu itangazamakuuru yikoma abashoye se mu byaha byamujyanye mu munyururu, ndetse uwo musore, Hakuzimana Djibril, avuga ko nawe abo bagome bakaba baramutetseho umutwe, bamucuza udufaranga bamubeshya ko bamushakira uburyo bwo guhunga, akava mu Rwanda.

Rashid Hakuzimana rero aracyashigaje indi myaka ine muri gereza, abamushutse akiteranya n’amategeko bigaramiye. Umuheto woshya umwambi bitazajyana.

2024-10-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Musenyeri Bimenyimana wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yitabye Imana

Musenyeri Bimenyimana wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yitabye Imana

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yacyeje  Amavubi yatsinze South Sudan 2-1

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yacyeje Amavubi yatsinze South Sudan 2-1

Ubwanditsi 29 Dec 2024
Uhuru Kenyatta yatorewe kuyobora Kenya mu myaka itanu iri imbere

Uhuru Kenyatta yatorewe kuyobora Kenya mu myaka itanu iri imbere

Ubwanditsi 12 Aug 2017
Kwibuka24: Apotre Dr Gitwaza yatanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda abasaba guharanira kwiyubaka

Kwibuka24: Apotre Dr Gitwaza yatanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda abasaba guharanira kwiyubaka

Ubwanditsi 07 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda ati:”Umutindi umuha amata akaruka amaraso”. Patrick Habamenshi, ubuparmehutu buranze burakokamye?!
Amakuru

Umunyarwanda ati:”Umutindi umuha amata akaruka amaraso”. Patrick Habamenshi, ubuparmehutu buranze burakokamye?!

Ubwanditsi 18 Jan 2021
Ni iki  cyatumye Perezida wa Centrafrica uherutse mu Rwanda yasubiranyeyo abakomando 40 atari yazanye
ITOHOZA

Ni iki cyatumye Perezida wa Centrafrica uherutse mu Rwanda yasubiranyeyo abakomando 40 atari yazanye

Ubwanditsi 29 Aug 2017
Umunyarwandakazi wafunzwe mbere yo kwirukanwa muri Uganda arasaba kubona uruhinja rwe yambuwe
INKURU NYAMUKURU

Umunyarwandakazi wafunzwe mbere yo kwirukanwa muri Uganda arasaba kubona uruhinja rwe yambuwe

Ubwanditsi 30 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru