• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR

Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR

Ubwanditsi 11 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu gihe isi yose ikibuka uburyo mu mpera z’icyumweru gishize yatorotse, akava i Paris hutihuti atinya ko abari nama y’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa “Francophonie”, bamubaza igituma atubahiriza ibyemezo bya Luanda, Tshisekedi yongeye gukora andi mahano yo mu rwego rwa dipolomasi, ubwo yangaga kwakira Intumwa y’Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi mu karere k’Ibiyaga Bigari, ngo atamubaza ku mikoranire ye n’abajenosideri ba FDLR.

Kuri gahunda y’uruzinduko rwe muri Kongo, Johan Borgstam yari yasabye, anemererwa kubonana na Perezida Tshisekedi, kugirango bavugane ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo bya Luanda, bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo.

Imwe mu ngingo z’ibyo byemezo, isaba Leta ya Kongo kugira uruhare mu gusenya umutwe w’abajenosideri wa FDLR, ariko Tshisekedi akaba yaragaragaje ubushake buke bwo gushyira mu bikorwa iyi ngingo, kuko FDLR ari umugatanyabikorwa we ukomeye.

Tshisekedi rero arasa n’uwihaye akato mu ruhando mpuzamahanga. Aragendera kure umuntu wese wamushishikariza kubahiriza iyo myanzuro, kuko yumva gusenya FDLR byaba ari ukwikora mu nda.

Nguko uko mbere gato yo gusoza urugendo rw’iminsi 3 muri Kongo, Bwana Johan Borgstam yatunguwe no kubwirwa ko atacyakiriwe na Perezida Tshisekedi, nk’uko byari biteganyijwe ejo tariki 10 Ukwakira 2024. Tshisekedi yabarirwaga aba aramubonye!

Bwana Johan Borgstam amaze iminsi mike agizwe Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Ari mu ruzinduko muri aka karere rero, ngo arebere hamwe n’abayobozi b’ibihugu bikagize uko intambara ica ibintu mu burasirazuba bwa Kongo yarangira.

Nyuma yo gukama ikimasa muri Kongo, Johan Borgstam ari mu Rwanda, aho biteganyijwe ko azabonana n’abayobozi bakuru b’Igihugu, barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ni umwe mu basanga ibyemezo bya Luanda na Nairobi ariyo nzira yarangiza ikibazo cy’umutekano muri Kongo.

Icyakora, abasesenguzi ntibatinya kwemeza ko abarara amajoro bashakira Kongo amahoro bavunwa n’ubusa, igihe cyose ubutegetsi bwa Tshisekedi buzaba budakozwa ibyo gusenya FDLR no kwicarana ku meza y’ibiganiro na AFC/M23.

Ikibazo ni uko umutekano muke muri Kongo ugira ingaruka ku karere kose, by’umwihariko uRwanda rukaba rudashobora kwipfumbata imbere y’isigasirwa rya FDLR, intambamyi ikomeye ku mudendezo n’ubusugire byarwo. Ubwo rero buri wese azarinda izamu rye!

2024-10-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunya-Esipanye Carlos Alós Ferrer niwe wagizwe umutoza w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere

Umunya-Esipanye Carlos Alós Ferrer niwe wagizwe umutoza w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere

Ubwanditsi 29 Mar 2022
Ese koko abari inyuma ya propaganda zirwanya u Rwanda muri Uganda nabo bafite inkomoko mu Rwanda?

Ese koko abari inyuma ya propaganda zirwanya u Rwanda muri Uganda nabo bafite inkomoko mu Rwanda?

Ubwanditsi 04 Feb 2019
Dr Kiiza Besigye arashinja Perezida Museveni kuba agirira ishyari perezida Paul Kagame

Dr Kiiza Besigye arashinja Perezida Museveni kuba agirira ishyari perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 06 Mar 2018
Umuco wa Nkombo, umwihariko washimishije abitabiriye FESPAD

Umuco wa Nkombo, umwihariko washimishije abitabiriye FESPAD

Ubwanditsi 04 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’intebe wa Australia yasabye Papa Francis kwirukana Musenyeri wahishiriye uwasambanyije abana
POLITIKI

Minisitiri w’intebe wa Australia yasabye Papa Francis kwirukana Musenyeri wahishiriye uwasambanyije abana

Ubwanditsi 19 Jul 2018
Mugisha Samuel yegukanye Tour du Rwanda 2018
IMIKINO

Mugisha Samuel yegukanye Tour du Rwanda 2018

Ubwanditsi 12 Aug 2018
Amashyaka PL na PSD mu nzira yo gutangaza abakandida babo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika?
POLITIKI

Amashyaka PL na PSD mu nzira yo gutangaza abakandida babo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika?

Ubwanditsi 31 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru